Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni iki igihe kizaza gihatse?

Ni iki igihe kizaza gihatse?

Ni iki igihe kizaza gihatse?

KUKI KUMENYA IGISUBIZO CY’ICYO KIBAZO ARI IBY’INGENZI? Uko umuntu abona ibihereranye n’igihe kizaza bigira uruhare ku myitwarire ye muri iki gihe. Urugero, abantu batizeye neza ko mu gihe kizaza ibintu bizagenda neza, bashobora kugira imyifatire nk’iy’abantu batekereza bati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:32). Akenshi iyo myitwarire ituma abantu bagwa mu mutego wo kugwa ivutu, kunywa inzoga nyinshi no guhangayika. Ntibahesha amahoro nyakuri yo mu mutima.

Mu by’ukuri, abantu ubwabo baramutse ari bo bagenga ibirebana n’igihe kizaza, nta byiringiro by’igihe kizaza twagira. Umwuka wo ku isi, amazi n’ubutaka biragenda birushaho kwangirika. Ubwoba buterwa no gutekereza ko hashobora kubaho intambara bitewe n’ibitwaro bya kirimbuzi n’ibitero by’ibyihebe, buragenda bwiyongera. Hirya no hino ku isi abantu babarirwa muri za miriyari bugarijwe n’ibyorezo by’indwara hamwe n’ubukene. Ariko kandi, hari impamvu zo kugira icyizere.

Nubwo abantu badashobora kuvuga mbere y’igihe ibintu bizabaho mu gihe kizaza nta kwibeshya, Imana yo ivuga ko ‘ihera mu itangiriro ikavuga iherezo, igahera no mu bihe bya kera ikavuga ibitarakorwa’ (Yesaya 46:10). Yehova avuga iki ku birebana n’uko bizaba bimeze mu gihe kizaza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yehova ntazemera ko isi cyangwa ibiremwa bifite ubuzima biyiriho birimburwa. Mu by’ukuri, Bibiliya isezeranya ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Yehova azavana ububi ku isi, isigare imeze nk’uko yari yarabiteganyije igihe yayiremaga. Ibyo azabikora binyuriye ku Bwami bwe, ari bwo butegetsi bwo mu ijuru (Itangiriro 1:26-31; 2:8, 9; Matayo 6:9, 10). Imirongo ikurikira yo muri Bibiliya, iduha umusogongero w’ibintu bigiye kubaho vuba aha, bizatuma abantu bose bazaba bari ku isi babona imigisha.

Zaburi 46:9, 10. “Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri, amagare ayatwikisha umuriro.”

Yesaya 35:5, 6. “Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.”

Yesaya 65:21, 22. “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi.”

Yohana 5:28, 29. “Kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bakumva ijwi [rya Yesu] bakavamo.”

Daniyeli 2:44. “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.”

Ibyahishuwe 21:3, 4. “Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.”

Ibisubizo Bibiliya itanga bituma tugira amahoro nyakuri yo mu mutima

Mu mizo ya mbere, kwemera ko ibyo bintu byavuzwe haruguru bizabaho, bishobora kugorana. Ariko ayo masezerano yatanzwe n’Imana; si abantu. Kandi Yehova Imana ‘ntashobora kubeshya.’—Tito 1:2.

Niwitoza kwiringira amasezerano y’Imana kandi ugakurikiza amategeko yayo, uzakomeza kugira amahoro yo mu mutima, nubwo waba uhanganye n’ibibazo bigoye cyane. Haba intambara, ubukene, uburwayi, ndetse n’ibibazo biterwa n’iza bukuru cyangwa kubaho ufite ubwoba bw’uko ushobora gupfa, nta na kimwe kizakubuza amahoro burundu. Kubera iki? Ni ukubera ko nubwo uzaba uhanganye n’ibyo bibazo, uzaba ufite icyizere cy’uko Ubwami bw’Imana buzavanaho ingaruka zose ziterwa na byo.

Wakora iki kugira ngo ugire ibyiringiro nk’ibyo by’igihe kizaza? Ugomba ‘guhindura imitekerereze rwose,’ ukigenzurira kugira ngo umenye neza “ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye” (Abaroma 12:2). Uko bigaragara, ukeneye ibindi bimenyetso bigaragaza ko amasezerano yo muri Bibiliya ari ayo kwiringirwa. Birakwiriye ko ushyiraho imihati kugira ngo ugenzure ibyo bimenyetso. Ibintu wakora mu mibereho yawe bikaguhesha amahoro yo mu mutima kurusha ibyo, ni bike.

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Ijambo ry’Imana rivuga iki ku birebana n’igihe kizaza?

Yesaya 35:5

Yesaya 35:6

Yohana 5:28, 29