Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ba maso—Satani ashaka kuguconshomera

Ba maso—Satani ashaka kuguconshomera

“Mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”1 PET 5:8.

1. Sobanura ukuntu ikiremwa cy’umwuka cyaje guhinduka Satani.

HARI ikiremwa cy’umwuka cyangwa umumarayika wari ufitanye imishyikirano myiza na Yehova. Ariko nyuma yaho, yatangiye kwifuza ko abantu bamusenga. Aho kugira ngo yikuremo icyo cyifuzo kibi, yarakiretse kirakura kugeza igihe cyabyariye icyaha (Yak 1:14, 15). Tuzi ko uwo mumarayika ari Satani, we ‘utarashikamye mu kuri.’ Yigometse kuri Yehova maze ahinduka “se w’ibinyoma.”Yoh 8:44.

2, 3. Amagambo ngo “Satani,” “Usebanya,” ‘inzoka’ n’ ‘ikiyoka’ ahishura iki ku bihereranye n’umwanzi ukomeye wa Yehova?

2 Kuva Satani yigomeka, yabaye umwanzi ukomeye wa Yehova, kandi rwose ntiyigeze aba incuti y’abantu. Amazina ya Satani agaragaza ukuntu yangiritse mu buryo bukomeye. Izina Satani risobanura “Urwanya,” bikaba bigaragaza ko icyo kiremwa cy’umwuka kibi kidashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, ahubwo ko kibwanga kandi kikaburwanya cyivuye inyuma. Mu by’ukuri, Satani yifuza ko Yehova atakomeza kuba umutegetsi w’ikirenga.

3 Nk’uko bigaragara mu Byahishuwe 12:9, Satani yitwa “Usebanya.” Ibyo bitwibutsa ko yashebeje Yehova amwita umunyabinyoma. Amagambo ngo “ya nzoka ya kera” atwibutsa ukuntu Satani yakoresheje inzoka agashuka Eva. Naho amagambo ngo ‘ikiyoka kinini’ yumvikanisha igikoko giteye ubwoba, kandi ahuje rwose n’uko Satani aba yifuza cyane kuburizamo umugambi wa Yehova no kurimbura abagize ubwoko bwe.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Biragaragara rero ko Satani ashobora gutuma tudakomeza kubera Yehova indahemuka. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama igira iti “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Pet 5:8). Ku bw’ibyo, tugiye gusuzuma ibintu bitatu biranga Satani, bigaragaza ko tugomba kwirinda uwo mwanzi ukomeye wa Yehova n’ubwoko bwe.

SATANI AFITE IMBARAGA

5, 6. (a) Tanga ingero zigaragaza ko ibiremwa by’umwuka ‘bifite imbaraga nyinshi.’ (b) Ni mu buhe buryo Satani afite “ububasha bwo guteza urupfu”?

5 Ibiremwa by’umwuka byitwa abamarayika ‘bifite imbaraga nyinshi’ (Zab 103:20). Bifite ubwenge n’imbaraga birenze iby’abantu. Birumvikana ko abamarayika bizerwa bakoresha imbaraga zabo mu bintu byiza. Urugero, hari igihe umumarayika wa Yehova yishe ingabo z’Abashuri 185.000, ibyo akaba ari ibintu umuntu umwe atashoboraga gukora, ndetse n’umutwe w’ingabo ukaba utari kubishobora (2 Abami 19:35). Ikindi gihe, umumarayika yakoresheje ububasha n’ubwenge bye biruta iby’abantu, maze akura intumwa za Yesu mu nzu y’imbohe. Abarinzi ntibigeze bamenya ko uwo mumarayika yafunguye inzugi, agasohora intumwa maze akongera agakinga.Ibyak 5:18-23.

6 Abamarayika bizerwa bakoresha imbaraga zabo bakora ibyiza, ariko Satani we akoresha imbaraga ze mu bibi. Kandi rwose Satani afite imbaraga nyinshi n’ububasha! Ibyanditswe bivuga ko ari “umutware w’iyi si,” kandi bikavuga ko ari “imana y’iyi si” (Yoh 12:31; 2 Kor 4:4). Satani afite n’ “ububasha bwo guteza urupfu” (Heb 2:14). Ibyo ntibishaka kuvuga ko yica abantu bose mu buryo butaziguye. Ariko kandi, umwuka we w’ubwicanyi wakwiriye hose mu isi. Ikindi kandi, kubera ko Eva yemeye ikinyoma cya Satani kandi Adamu agasuzugura Imana, icyaha n’urupfu byageze ku bantu bose (Rom 5:12). Muri ubwo buryo, Satani yagiye agira “ububasha bwo guteza urupfu.” Ni “umwicanyi” nk’uko Yesu yabivuze (Yoh 8:44). Mu by’ukuri, Satani ni umwanzi wacu ufite imbaraga.

7. Ni mu buhe buryo abadayimoni bagiye bagaragaza ko bafite imbaraga nyinshi?

7 Iyo turwanyije Satani, si we wenyine tuba turwanyije, ahubwo tuba tunarwanyije abandi bose bamushyigikira mu kwigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bw’Imana. Muri bo hakubiyemo ibindi biremwa by’umwuka byinshi byigometse, ni ukuvuga abadayimoni (Ibyah 12:3, 4). Ni kenshi cyane abadayimoni bagiye bagaragaza ko bafite imbaraga ziruta iz’abantu, bakabababaza cyane (Mat 8:28-32; Mar 5:1-5). Ntitugapfobye imbaraga z’abo bamarayika babi cyangwa iz’ “umutware w’abadayimoni” (Mat 9:34). Ntidushobora gutsinda intambara turwana na Satani tutabifashijwemo na Yehova.

SATANI NI UMUGOME

8. (a) Satani afite iyihe ntego? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Uhereye ku byo wibonera, ni mu buhe buryo iyi si igaragaza ubugome nk’ubwa Satani?

8 Intumwa Petero yagereranyije Satani n’ “intare itontoma.” Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘gutontoma’ ryumvikanisha “guhuma kw’inyamaswa y’inkazi iyo ishonje cyane.” Ibyo bigaragaza neza ubugome bwa Satani. Nubwo isi yose iri mu maboko ye, yumva bitamuhagije. Aba ashaka guconshomera abandi bantu benshi kurushaho (1 Yoh 5:19). Abasutsweho umwuka bakiri ku isi, bashyigikiwe n’abagize “izindi ntama,” ni bo cyane cyane yibasira (Yoh 10:16; Ibyah 12:17). Satani afite intego yo guconshomera abagize ubwoko bwa Yehova. Ibitotezo bikaze yagiye ateza abigishwa ba Yesu kuva mu kinyejana cya mbere kugeza ubu, bigaragaza ubugome bwe.

9, 10. (a) Ni mu buhe buryo Satani yagabye ibitero ku ishyanga rya Isirayeli? (Tanga ingero.) (b) Kuki Satani yari afite impamvu yihariye yo kugaba ibitero kuri Isirayeli ya kera? (c) Utekereza ko Satani yumva ameze ate iyo umwe mu bagaragu ba Yehova akoze icyaha gikomeye?

9 Mu kugerageza kuburizamo umugambi w’Imana, hari ubundi buryo Satani agaragazamo ko ari umugome. Intare ishonje ntigirira impuhwe umuhigo ibonye. Ntiyumva iwubabariye mbere yo kuwica, kandi ntibiyibabaza nyuma yaho. Mu buryo nk’ubwo, Satani ntagirira impuhwe abo ashaka guconshomera. Urugero, utekereza ko yumvaga ameze ate igihe cyose yabonaga Abisirayeli baguye mu byaha, urugero nk’icyaha cy’ubusambanyi n’icy’umururumba? Iyo usomye inkuru zivuga ibirebana n’ingaruka zibabaje zageze kuri Zimuri wakoze icyaha cy’ubusambanyi, n’izageze kuri Gehazi wari umunyamururumba, ese usa n’ureba ukuntu iyo ntare itontoma yabyishimiye?Kub 25:6-8, 14, 15; 2 Abami 5:20-27.

Iyo umwe mu bagaragu ba Yehova akoze icyaha, Satani arishima (Reba paragarafu ya 10)

10 Satani yari afite impamvu yihariye yo kugaba ibitero kuri Isirayeli ya kera. Wibuke ko iryo shyanga ari ryo Mesiya yari guturukamo, akaba ari we wari kumena Satani umutwe kandi akagaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga (Intang 3:15). Satani ntiyashakaga ko Abisirayeli bakomeza kwemerwa n’Imana, kandi yakoze uko ashoboye kose kugira ngo abagushe mu byaha. Ntutekereze ko Satani yumvise ababariye Dawidi igihe yakoraga icyaha cy’ubuhehesi, cyangwa ngo abe yaragiriye impuhwe Mose igihe uwo muhanuzi yakoraga ikosa ryatumye atinjira mu Gihugu cy’Isezerano. Satani arishima rwose iyo umwe mu bagaragu b’Imana akoze icyaha gikomeye. Mu by’ukuri, icyo gihe aba abonye uburyo bwo gutuka Yehova.Imig 27:11.

11. Kuki Satani yibasiye Sara?

11 Satani yangaga mu buryo bwihariye umuryango Mesiya yari gukomokamo. Urugero, reka dusuzume ibyabaye nyuma gato y’uko Imana ibwira Aburahamu ko yari kuba “ishyanga rikomeye” (Intang 12:1-3). Igihe Aburahamu na Sara bari muri Egiputa, Farawo yajyanye Sara iwe, uko bigaragara akaba yarashakaga kumugira umugore we. Icyakora, Yehova yarahagobotse maze akiza Sara muri ibyo bihe bigoye. (Soma mu Ntangiriro 12:14-20.) Hari ibintu nk’ibyo byabaye i Gerari mbere gato y’uko Isaka avuka (Intang 20:1-7). Ese ibyo byose Satani ni we wari ubiri inyuma? Ese yumvaga ko Sara wari waravuye mu mugi wa Uri wari ukize cyane akajya kuba mu mahema, yari gukururwa n’ingoro y’akataraboneka ya Farawo n’iya Abimeleki? Ese Satani yatekerezaga ko Sara yari gushakana n’umwe muri abo bami, bityo akaba ahemukiye umugabo we na Yehova? Nta cyo Bibiliya ibivugaho, ariko dufite impamvu yumvikana yo gutekereza ko Satani yari kwishima iyo atuma Sara adakomeza kuzuza ibisabwa kugira ngo azakomokweho n’urubyaro rwasezeranyijwe. Satani ntiyari kumva yicira urubanza iyo umuryango w’uwo mugore mwiza usenyuka, akagibwaho n’igisebo n’imishyikirano yari afitanye na Yehova ikangirika. Mbega ukuntu Satani ari umugome!

12, 13. (a) Satani yagaragaje ate ko ari umugome nyuma yo kuvuka kwa Yesu? (b) Utekereza ko Satani abona ate abakiri bato bakunda Yehova kandi bihatira kumukorera?

12 Yesu yavutse hashize ibinyejana byinshi Aburahamu abayeho. Ntiwibwire ko Satani yabonye ko uwo mwana yari mwiza cyane cyangwa ko yari ateye ubwuzu. Yari azi ko urwo ruhinja rwari gukura rukaba Mesiya wasezeranyijwe. Koko rero, Yesu ni we wari igice cy’ibanze cy’urubyaro rwa Aburahamu, akaba ari we wari ‘kuzamaraho imirimo ya Satani’ (1 Yoh 3:8). Ese Satani yumvaga ko kwica uwo mwana byari kuba ari ubugome bukabije? Ashwi da! Satani ntagira amahame mbwirizamuco agenderaho. Yahise agira icyo akora kugira ngo yice uwo mwana. Mu buhe buryo?

13 Umwami Herode yararakaye cyane igihe abaragurishaga inyenyeri babazaga ibihereranye n’ ‘umwami w’Abayahudi wari wavutse,’ maze yiyemeza kumwica (Mat 2:1-3, 13). Kugira ngo abigereho, yategetse ko bica abana b’abahungu bose bafite imyaka ibiri no hasi yayo babaga i Betelehemu no mu turere twaho. (Soma muri Matayo 2:13-18.) Yesu yarokotse ubwo bwicanyi buteye ubwoba. Ariko se, ni iki ibyo bitwigisha ku birebana n’umwanzi wacu Satani? Biragaragara ko Satani adaha agaciro ubuzima bw’abantu. Nta nubwo agirira impuhwe abana. Mu by’ukuri, Satani ni “intare itontoma.” Ntuzigere wibagirwa ko ari umugome.

SATANI NI UMUBESHYI

14, 15. Ni mu buhe buryo Satani ‘yahumye ubwenge bw’abatizera’?

14 Uburyo bumwe rukumbi Satani akoresha kugira ngo atume abantu batera umugongo Yehova Imana yuje urukundo, ni ukubabeshya (1 Yoh 4:8). Satani abeshya abantu agatuma batamenya ko “bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Mat 5:3). Ku bw’ibyo, ‘yahumye ubwenge bw’abatizera kugira ngo umucyo w’ubutumwa bwiza bw’ikuzo bwerekeye Kristo, ari we shusho y’Imana, utabamurikira.’2 Kor 4:4.

15 Bumwe mu buryo bukomeye Satani akoresha abeshya abantu ni idini ry’ikinyoma. Arishima cyane iyo abona abantu basenga abakurambere babo, ibintu kamere cyangwa inyamaswa, mbese umuntu wese cyangwa ikindi kintu cyose kitari Yehova, we ‘ushaka ko umuntu amwiyegurira nta kindi amubangikanyije na cyo’ (Kuva 20:5). Ndetse n’abantu benshi batekereza ko basenga Imana mu buryo bukwiriye, bagendera ku nyigisho z’ikinyoma n’imigenzo idafite icyo ivuze. Bari mu mimerere ibabaje nk’iy’Abisirayeli bo mu gihe cya Yesaya. Yehova yagerageje kubafasha, ababwira ati “kuki mukomeza gutanga amafaranga mugura ibitari ibyokurya, kandi kuki mugoka mukorera ibidahaza? Muntege amatwi mwitonze murebe ngo murarya ibyiza, n’ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho!”Yes 55:2.

16, 17. (a) Kuki Yesu yabwiye Petero ati “jya inyuma yanjye Satani”? (b) Ni mu buhe buryo Satani ashobora kudushuka ntidukomeze kubona ko ibintu byihutirwa?

16 Satani ashobora gushuka n’abagaragu ba Yehova b’abanyamwete. Urugero, reka turebe uko byagenze igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ko yari hafi kwicwa. Intumwa Petero yashyize Yesu ku ruhande, amubwira atabigiranye ubugome ati “ibabarire Mwami; ibyo ntibizigera bikubaho.” Yesu yashubije Petero atajenjetse ati “jya inyuma yanjye Satani!” (Mat 16:22, 23). Kuki Yesu yise Petero “Satani”? Ni ukubera ko Yesu yari asobanukiwe ibyari bigiye kuba. Hari hasigaye igihe gito agapfa bityo akaba igitambo cy’incungu, maze akagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Icyo cyari igihe gikomeye mu mateka y’abantu; ku bw’ibyo, kuri Yesu si cyo cyari igihe cyo ‘kwibabarira.’ Iyo Yesu ataza gukomeza kuba maso byari gushimisha Satani.

17 Kubera ko imperuka y’iyi si iri bugufi, natwe turi mu bihe bigoye. Satani yifuza ko ‘twibabarira,’ mbese tugahatanira kugira icyo tugeraho muri iyi si, bityo ntidukomeze kuba maso. Ntukemere ko ibyo bikubaho. Ahubwo, jya ‘ukomeza kuba maso’ (Mat 24:42). Ntuzigere wemera ikinyoma cya Satani cy’uko imperuka ikiri kure cyane cyangwa ko itazigera inabaho.

18, 19. (a) Satani aba ashaka ko dutekereza ko Imana itubona ite? (b) Yehova adufasha ate kugira ngo dukomeze kugira ubwenge kandi tube maso?

18 Hari ubundi buryo Satani agerageza kudushukamo. Aba yifuza ko dutekereza ko Imana itadukunda kandi ko idashobora kutubabarira ibyaha. Ibyo byose ni ibinyoma bya Satani. Tekereza nawe: ni nde mu by’ukuri udakwiriye gukundwa na Yehova? Ni Satani. Ni nde mu by’ukuri udakwiriye kubabarirwa? Nanone ni Satani. Bibiliya igira iti “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo” (Heb 6:10). Yehova yishimira imihati dushyiraho kugira ngo tumushimishe, kandi umurimo tumukorera si imfabusa. (Soma mu 1 Abakorinto 15:58.) Ku bw’ibyo, nimucyo twirinde ko Satani atuyobya akoresheje ibinyoma bye.

19 Nk’uko twabibonye, Satani afite imbaraga, ni umugome kandi ni umubeshyi. Twakora iki kugira ngo dutsinde uwo mwanzi ukomeye? Yehova ntadutererana. Ijambo rye rituma tumenya imikorere ya Satani, kandi ‘ntituyobewe amayeri ye’ (2 Kor 2:11). Kumenya amayeri ya Satani bituma dukomeza kugira ubwenge kandi tukaba maso. Ariko kandi, kumenya amayeri ye byonyine ntibihagije. Bibiliya igira iti “murwanye Satani, na we azabahunga” (Yak 4:7). Mu gice gikurikira tuzasuzuma ibintu bitatu tugomba kwirinda kugira ngo turwanye Satani kandi tumutsinde.