Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe

Umupfakazi w’i Sarefati yaragororewe bitewe n’ukwizera kwe

UMUPFAKAZI w’umukene ahobeye umuhungu we, ari na we mwana wenyine yari afite. Ibyo abonye biramurenze. Mbere yaho gato, yari amuteruye ari umurambo. Ubu noneho uwo mugore arimo aritegereza umwana we wazutse. Ashimishijwe no kubona amusekera. Umushyitsi we aramubwiye ati “dore umwana wawe ni muzima.”

Hashize imyaka igera hafi ku 3.000 uwo muzuko ubaye. Iyo nkuru iboneka mu 1 Abami igice cya 17. Uwo mushyitsi ni Eliya umuhanuzi w’Imana. Naho se nyina w’uwo mwana ni nde? Ni umupfakazi utaravuzwe izina wabaga mu mugi w’i Sarefati. Umuzuko w’umuhungu we ni kimwe mu bintu bikomeye byabaye mu buzima bwe byakomeje ukwizera kwe. Gusuzuma inkuru ye biri buduhe amasomo y’ingenzi cyane.

ELIYA AGERA KU MUPFAKAZI WARI UFITE UKWIZERA

Yehova yari yarafashe umwanzuro w’uko mu gihe cy’umwami mubi Ahabu, muri Isirayeli hari gutera amapfa yari kumara igihe kirekire. Eliya amaze kubitangaza, Imana yaramuhishe kugira ngo Ahabu atamubona, maze ikajya igaburira uwo muhanuzi umugati n’inyama mu buryo bw’igitangaza, abizaniwe n’ibikona. Hanyuma, Yehova yabwiye Eliya ati “haguruka ujye i Sarefati y’i Sidoni utureyo. Nuhagera, nzategeka umugore w’umupfakazi ajye aguha ibyokurya.”—1 Abami 17:1-9.

Igihe Eliya yageraga i Sarefati, yabonye umupfakazi w’umukene atoragura udukwi. Ese yari wa mugore wari kujya aha uwo muhanuzi ibyokurya? Yari kubimuha ate kandi na we yari umukene cyane? Nubwo Eliya ashobora kuba yarashidikanyaga, yatangiye kuganira n’uwo mugore. Yaramubwiye ati “ndakwinginze, reba ikintu unzaniremo utuzi two kunywa.” Agiye kuyamuzanira, Eliya yongeyeho ati “ndakwinginze unzanire n’akagati” (1 Abami 17:10, 11). Guha uwo mushyitsi amazi nta cyo byari bitwaye uwo mupfakazi, ariko kumuha umugati byo byari ikibazo.

Uwo mugore yaramushubije ati “ndahiye Yehova Imana yawe nzima ko nta mugati mfite, uretse agafu kuzuye urushyi gasigaye mu kibindi n’utuvuta duke cyane dusigaye mu rwabya. Naje gutoragura udukwi kugira ngo nsubire mu rugo ndebe icyo nateka, jye n’umwana wanjye tukirye twipfire” (1 Abami 17:12). Ni irihe somo twavana kuri icyo kiganiro bagiranye?

Uwo mupfakazi yabonaga ko Eliya yari Umwisirayeli watinyaga Imana. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yavuze agira ati “ndahiye Yehova Imana yawe nzima.” Nubwo bigaragara ko hari icyo yari azi ku Mana ya Isirayeli, ntiyari ayizi bihagije ku buryo yari kuvuga ati “Imana yanjye” yerekeza kuri Yehova. Yari atuye mu mugi muto wa Sarefati y’i Sidoni, umugi ukomeye w’i Foyinike. Birashoboka cyane ko Sarefati yari ituwe n’abantu basengaga Bayali. Ariko kandi, hari ikintu cyihariye Yehova yari yarabonye mu mutima w’uwo mupfakazi.

Nubwo uwo mupfakazi w’umukene w’i Sarefati yabaga mu bantu basengaga ibigirwamana, yizeraga Yehova. Yehova yohereje Eliya kuri uwo mupfakazi kugira ngo amukize, akize n’uwo muhanuzi. Hari isomo ry’ingenzi ibyo bitwigisha.

Abantu babaga mu mugi w’i Sarefati warangwaga no gusenga Bayali, si ko bose bari barangiritse. Igihe Yehova yoherezaga Eliya kuri uwo mupfakazi, yagaragaje ko yita ku bantu bafite imitima itaryarya baba bataratangira kumukorera. Koko rero, ‘muri buri gihugu umuntu utinya [Imana] kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyak 10:35.

Mu ifasi ubwirizamo harimo abantu bangana iki bameze nk’umupfakazi w’i Sarefati? Nubwo baba bakikijwe n’abayoboke b’amadini y’ikinyoma, bashobora kuba bifuza cyane ikintu cyiza kurushaho. Bashobora kuba bazi bike kuri Yehova cyangwa nta n’icyo bamuziho, bityo bakaba bakeneye gufashwa kugira ngo bayoboke ugusenga k’ukuri. Ese ushakisha abo bantu kandi ukabafasha?

‘KORA AKAGATI UBANZE UKANZANIRE’

Tekereza ku byo Eliya yari asabye uwo mupfakazi. Yari amaze kumubwira ko yari agiye guteka ibyo yari asigaranye, we n’umwana we bakabirya, maze bakipfira. Ariko se ni iki Eliya yamubwiye? Yaramubwiye ati “witinya. Genda ukore ibyo uvuze. Ufate ku bihari ukore akagati ubanze ukanzanire, hanyuma ubone kwitekera akawe n’umwana wawe. Kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati ‘ikibindi ntikizashiramo ifu, n’urwabya ntiruzashiramo amavuta kugeza umunsi Yehova azagushiriza imvura mu gihugu.’”—1 Abami 17:11-14.

Hari abashoboraga kumusubiza bati “ngo nguhe utwokurya nsigaranye? Ugomba kuba wikinira.” Ariko uko si ko uwo mupfakazi yashubije. Nubwo atari azi byinshi kuri Yehova, yizeye Eliya maze akora ibyo yari amusabye. Ibyo byagerageje mu buryo bukomeye ukwizera k’uwo mupfakazi. Ariko se mbega ukuntu yafashe umwanzuro mwiza!

Kuba uyu mupfakazi yarizeye Yehova Imana ya Eliya, byatumye we n’umwana we barokoka

Imana ntiyatereranye uwo mupfakazi wari umukene. Nk’uko Eliya yari yabimusezeranyije, Yehova yatubuye utwokurya duke yari afite ku buryo twamutunze we na Eliya n’umuhungu we, kugeza igihe amapfa yarangiriye. Koko rero, ‘ikibindi nticyashizemo ifu n’urwabya ntirwashiramo amavuta, nk’uko Yehova yabivuze binyuze kuri Eliya’ (1 Abami 17:16; 18:1). Iyo uwo mugore aza gukora ibinyuranye n’ibyo yakoze, akagati yakoze mu gafu no mu tuvuta yari asigaranye, yari kukarya akipfira. Aho kubigenza atyo, yagaragaje ukwizera, yiringira Yehova, maze abanza kugaburira Eliya.

Ibyo bitwigisha ko Imana iha imigisha abayizera. Nuhura n’ikigeragezo cyatuma udakomeza kuba indahemuka ariko ukagaragaza ukwizera, Yehova azagufasha. Azaguha ibyo ukeneye, akurinde kandi akubere Incuti kugira ngo agufashe guhangana n’icyo kigeragezo.—Kuva 3:13-15.

Mu mwaka wa 1898, Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wagaragaje isomo rikurikira twavana ku nkuru y’uwo mupfakazi: iyo uwo mugore agira ukwizera kandi akumvira Eliya, byari gutuma Yehova amufasha. Iyo ataza kwizera Yehova, ntihari kubura undi mupfakazi atoranya akamufasha. Iyo ngingo yakomeje ivuga ko natwe hari igihe Yehova yemera ko ukwizera kwacu kugeragezwa. Nitugaragaza ukwizera “tuzabona imigisha; nitutakugaragaza tuzayibura.”

Mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, tugomba gushakira ubuyobozi bw’Imana mu Byanditswe no mu bitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya. Hanyuma, tugomba gukora ibihuje n’ubuyobozi bwa Yehova nubwo kubwemera byaba bigoye. Mu by’ukuri, tuzabona imigisha nidukora ibihuje n’inama ivugwa mu Migani, igira iti “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”—Imig 3:5, 6.

‘WAJE KWICA UMWANA WANJYE?’

Uwo mupfakazi yari agiye guhura n’ikindi kigeragezo cyashoboraga gutuma adakomeza kugira ukwizera. Bibiliya igira iti “nyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara iramurembya ashiramo umwuka.” Uwo mubyeyi wari wishwe n’agahinda yashatse kumenya impamvu ayo makuba yari yamugezeho, maze abwira Eliya ati “turapfa iki muntu w’Imana y’ukuri? Waje kwibukiriza icyaha cyanjye no kwica umwana wanjye” (1 Abami 17:17, 18). Ni iki ayo magambo ashaririye yumvikanisha?

Ese uwo mugore yibutse icyaha yari yarakoze cyatumaga umutimanama we umubuza amahwemo? Ese yaba yaratekereje ko urupfu rw’umwana we rwari igihano cy’Imana, kandi ko yari yohereje Eliya kugira ngo amwice. Bibiliya nta cyo ibivugaho, ariko icyo tuzi cyo ni uko uwo mupfakazi atigeze agira ikintu kibi ashinja Imana.

Eliya agomba kuba yarababajwe n’urupfu rw’umwana w’uwo mupfakazi n’amagambo yari yavuze yumvikanisha ko mu buryo runaka uwo muhanuzi yari abifitemo uruhare. Eliya yateruye umurambo w’uwo mwana awuzamukana mu cyumba cyo hejuru, maze atakambira Yehova ati “Yehova Mana yanjye, ese uyu mupfakazi wancumbikiye ndi umwimukira na we umuteje ibyago wemera ko umwana we apfa?” Eliya yari ahangayikishijwe cyane n’uko izina ry’Imana ryari gutukwa iyo Yehova yemera ko uwo mugore w’umugiraneza wari wamucumbikiye yongera kubabara. Ku bw’ibyo, yaramusabye ati “Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, tuma ubugingo bw’uyu mwana bumugarukamo.”—1 Abami 17:20, 21.

“DORE UMWANA WAWE NI MUZIMA”

Yehova yarabyumvaga. Uwo mupfakazi yari yarafashije umuhanuzi we, kandi yari yaragaragaje ukwizera. Uko bigaragara, Imana yemeye ko indwara y’uwo mwana imuhitana, kuko yari izi ko yari kumuzura kandi ko byari gutuma abo mu bihe byari kuzaza bagira ibyiringiro. Uwo ni wo muzuko wa mbere uvugwa mu Byanditswe. Igihe Eliya yatakambiraga Yehova, yazuye uwo mwana. Tekereza ukuntu uwo mupfakazi yishimye igihe Eliya yamubwiraga ati “dore umwana wawe ni muzima.” Hanyuma uwo mupfakazi yabwiye Eliya ati “ubu noneho menye ko uri umuntu w’Imana, kandi ko ijambo rya Yehova uvuga ari ukuri.”—1 Abami 17:22-24.

Nta kindi iyo nkuru yo mu 1 Abami igice cya 17 ivuga ku birebana n’uwo mugore. Icyakora, kubera ko Yesu yamuvuze neza, ashobora kuba yarabaye umugaragu wa Yehova wizerwa (Luka 4:25, 26). Inkuru ye itwigisha ko Imana iha imigisha abakorera ibyiza abagaragu bayo (Mat 25:34-40). Igaragaza ko Imana yita ku bagaragu bayo b’indahemuka, nubwo baba bari mu mimerere itoroshye (Mat 6:25-34). Nanone kandi, iyi nkuru igaragaza ko Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye, kandi ko abifitiye ubushobozi (Ibyak 24:15). Mu by’ukuri, izo ni impamvu zifatika zagombye gutuma twibuka umupfakazi w’i Sarefati.