Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana kandi urifashishe abandi

Shakira ubufasha mu Ijambo ry’Imana kandi urifashishe abandi

“Nagenzuye amategeko yawe yose arebana n’ibikwiriye byose.”—ZAB 119:128.

1. Kuki tugomba kwiringira Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye?

IYO abasaza basuzuma niba umuntu wiga Bibiliya yujuje ibisabwa kugira ngo yifatanye mu murimo wo kubwiriza, baribaza bati ‘mbese amagambo uyu muntu avuga agaragaza koko ko yemera ko Bibiliya ari Ijambo ryahumetswe n’Imana?’ * Umuntu wifuza kuba umubwiriza w’Ubwami, ndetse n’abagaragu b’Imana bose, bagomba kuba babyemera. Kubera iki? Ni ukubera ko kwiringira Ijambo ry’Imana no kumenya kurikoresha neza mu murimo wo kubwiriza, bizatuma dufasha abandi kugira ngo bamenye Yehova bityo bazakizwe.

2. Kuki twagombye ‘kuguma mu byo twize’?

2 Intumwa Pawulo yatsindagirije akamaro k’Ijambo ry’Imana igihe yandikiraga Timoteyo ati “ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri.” ‘Ibyo’ Timoteyo yize Pawulo yavugaga ni inyigisho zo muri Bibiliya zatumye yemera ubutumwa bwiza. Izo nyigisho zatumye natwe tubwemera, kandi zituma dukomeza ‘kugira ubwenge bwo kuduhesha agakiza’ (2 Tim 3:14, 15). Incuro nyinshi dukoresha amagambo Pawulo yakurikijeho dushaka kwereka abantu ko Bibiliya yaturutse ku Mana, ariko hari ibindi twigishwa n’ayo magambo ari muri 2 Timoteyo 3:16. (Hasome.) Reka dusuzume uwo murongo mu buryo burambuye. Kubigenza dutyo biri butume turushaho kwizera ko inyigisho za Yehova zose ‘zikwiriye.’—Zab 119:128.

“BIFITE AKAMARO KO KWIGISHA”

3-5. (a) Ni iki imbaga y’abantu yakoze nyuma yo kumva disikuru Petero yatanze kuri Pentekote, kandi kuki? (b) Kuki abantu benshi b’i Tesalonike bemeye ukuri? (c) Ni iki gishobora gutangaza abantu ku birebana n’umurimo wacu wo kubwiriza?

3 Yesu yabwiye abari bagize ishyanga rya Isirayeli ati “ngiye kubatumaho abahanuzi n’abanyabwenge n’abigisha” (Mat 23:34). Yesu yerekezaga ku bigishwa be, abo yari yarigishije gukoresha Ibyanditswe mu murimo wo kubwiriza. Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, umwe muri abo ‘bigisha,’ ni ukuvuga intumwa Petero, yatanze disikuru imbere y’imbaga y’abantu benshi bari i Yerusalemu. Muri iyo disikuru, yakoresheje imirongo myinshi yo mu Byanditswe by’igiheburayo. Igihe abantu benshi mu bari bateze amatwi Petero bumvaga ibisobanuro yatanze kuri iyo mirongo, ‘byabakoze ku mutima cyane.’ Bihannye ibyaha bari barakoze. Abagera ku bihumbi bitatu muri bo basabye Imana imbabazi, maze bahinduka Abakristo.—Ibyak 2:37-41.

4 Undi mwigisha, ni ukuvuga intumwa Pawulo, yabwirije ubutumwa bwiza mu duce twa kure ya Yerusalemu. Urugero, mu mugi w’i Makedoniya witwaga Tesalonike, yabwirije abantu basengeraga mu isinagogi. Ku masabato atatu ‘yunguranye na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe, abasobanurira ko byari ngombwa ko Kristo ababara kandi akazuka mu bapfuye.’ Byageze ku ki? ‘Bamwe muri bo [ni ukuvuga Abayahudi] barizeye’ nk’uko “Abagiriki benshi” babigenje.—Ibyak 17:1-4.

5 Abantu benshi batangazwa n’ukuntu abagaragu b’Imana bakoresha Bibiliya muri iki gihe. Igihe bashiki bacu babwirizaga ku nzu n’inzu mu Busuwisi, umwe muri bo yasomeye umuntu umurongo wo muri Bibiliya, maze uwo muntu aramubaza ati “idini ryanyu ni irihe?” Yaramushubije ati “jye na mugenzi wanjye turi Abahamya ba Yehova.” Uwo muntu yaravuze ati “nagombye kuba nabyibwiye. Nta bandi batari Abahamya ba Yehova bari kuza iwanjye kunsomera Bibiliya!”

6, 7. (a) Abantu batanga ibiganiro mu materaniro bakora iki kugira ngo bakoreshe neza Bibiliya? (b) Kuki gukoresha neza Ibyanditswe mu gihe twigisha abantu Bibiliya ari iby’ingenzi?

6 Ni mu buhe buryo twakoresha neza Bibiliya mu gihe twigisha? Niba wasabwe gutanga ikiganiro mu materaniro, ujye ukoresha imirongo watoranyije neza. Aho kugira ngo uvuge muri make ibikubiye mu mirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi, cyangwa ngo uyisomere ku mpapuro wacapye, cyangwa se ku gikoresho cya elegitoroniki, jya urambura Bibiliya uyisome, kandi utere inkunga abaguteze amatwi kubigenza batyo. Nanone kandi, ujye ufata umwanya wo gusobanura iyo mirongo kandi wereke abaguteze amatwi uko yabafasha kurushaho kwegera Yehova. Aho gukoresha ingero zikomeye no kuvuga inkuru zigamije gusetsa abantu gusa, ujye ukoresha icyo gihe usobanura neza Ijambo ry’Imana.

7 Ni iki tugomba kuzirikana mu gihe twigisha abantu Bibiliya? Mu gihe dukoresha ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, tugomba kuba maso kugira ngo tudataruka imirongo ya Bibiliya yatanzwe. Twagombye gutera umwigishwa inkunga yo gusoma imirongo y’Ibyanditswe itandukuwe kandi tukamufasha kuyisobanukirwa. Twabikora dute? Twabikora twirinda gutanga ibisobanuro birebire, kuko byamera nko kumuha disikuru, ahubwo tukamutera inkunga yo kuvuga uko yumva ibintu. Aho kugira ngo tubwire umwigishwa ibyo agomba kwemera cyangwa ibyo akwiriye gukora, dushobora kumubaza ibibazo twatekerejeho neza bimufasha gufata imyanzuro ikwiriye. *

“BIFITE AKAMARO KO . . . GUCYAHA”

8. Ni iyihe ntambara Pawulo yarwanaga?

8 Akenshi, twumva ko “gucyaha” ari inshingano y’abasaza. Kandi koko, abasaza bafite inshingano yo ‘gucyaha abafite akamenyero ko gukora ibyaha’ (1 Tim 5:20; Tito 1:13). Icyakora, ni iby’ingenzi ko natwe ubwacu twicyaha. Pawulo yari Umukristo w’intangarugero wari ufite umutimanama utamucira urubanza (2 Tim 1:3). Nyamara, yaranditse ati “mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha.” Gusoma imirongo ikikije ayo magambo biri butume turushaho gusobanukirwa intambara Pawulo yarwanaga na kamere ye yabogamiraga ku cyaha.—Soma mu Baroma 7:21-25.

9, 10. (a) Ni izihe ntege nke Pawulo ashobora kuba yararwanyaga? (b) Ni iki Pawulo ashobora kuba yarakoraga kugira ngo arwanye icyaha?

9 Ni izihe ntege nke Pawulo yarwanyaga? Nubwo atigeze avuga izo ari zo, yandikiye Timoteyo ko yahoze ari “umunyagasuzuguro” (1 Tim 1:13). Mbere y’uko Pawulo ahinduka Umukristo, yarwanyaga cyane Abakristo. Yavuze ibirebana n’uko yafataga abigishwa ba Kristo, agira ati “nari narashajijwe cyane no kubarwanya” (Ibyak 26:11). Pawulo yitoje gutegeka uburakari bwe, nubwo rimwe na rimwe yagombaga kurwana intambara kugira ngo ashobore kwifata kandi ategeke ururimi rwe (Ibyak 15:36-39). Ni iki cyamufashije kubigeraho?

10 Igihe Pawulo yandikiraga Abakristo b’i Korinto, yasobanuye uko yabigenzaga kugira ngo yicyahe. (Soma mu 1 Abakorinto 9:26, 27.) Ni nk’aho yakubitaga ibipfunsi kamere ye yo kudatungana adahusha. Birashoboka cyane ko yashakiraga inama mu Byanditswe, akinginga Yehova kugira ngo amufashe kuzikurikiza, kandi akihatira gukora ibihuje na zo. * Urugero rwe rushobora kutugirira akamaro kubera ko natwe turwana na kamere yacu yo kudatungana.

11. Ni mu buhe buryo ‘twakomeza kwisuzuma’ kugira ngo turebe niba tukigendera mu kuri?

11 Ntitugomba kwidamararira ngo twumve ko nta mihati tugomba gushyiraho mu mibereho yacu ya gikristo. Ahubwo, tugomba ‘gukomeza kwisuzuma’ tukareba niba koko tukigendera mu kuri (2 Kor 13:5). Mu gihe dusoma imirongo y’Ibyanditswe, urugero nko mu Bakolosayi 3:5-10, dushobora kwibaza tuti “ese nshyiraho imihati kugira ngo nice kamere yanjye ibogamira ku cyaha, cyangwa ndimo ndangirika mu by’umuco? Iyo nkoresha interineti nkagera ku muyoboro ugaragaza iby’ubwiyandarike, ese ndawufunga cyangwa nkomereza ku yindi miyoboro iriho amashusho y’urukozasoni?” Gutekereza uko twashyira mu bikorwa inama yo mu Ijambo ry’Imana bishobora kudufasha ‘gukomeza kuba maso no kugira ubwenge.’—1 Tes 5:6-8.

“BIFITE AKAMARO KO . . . GUSHYIRA IBINTU MU BURYO”

12, 13. (a) Twagombye “gushyira ibintu mu buryo” dufite iyihe ntego, kandi se twakurikiza dute urugero rwa Yesu mu birebana n’ibyo? (b) Ni iyihe mvugo tutagombye gukoresha mu gihe ‘dushyira ibintu mu buryo’?

12 Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “gushyira ibintu mu buryo” risobanura “guhindura ikintu kikaba cyiza, gukosora, gusubiza ikintu mu mimerere myiza, mbese mu mimerere ikwiriye.” Rimwe na rimwe, bijya biba ngombwa ko dushyira ibintu mu buryo mu gihe abandi batwumvise nabi cyangwa bagafata mu buryo butari bwo ibyo twakoze. Urugero, abayobozi b’idini ry’Abayahudi bitotombye bavuga ko Yesu yitaga ku ‘bakoresha b’ikoro n’abanyabyaha.’ Yesu yarababwiye ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo’” (Mat 9:11-13). Yasobanuriraga abantu bose amagambo y’Imana yihanganye kandi mu bugwaneza. Ku bw’ibyo, abicishaga bugufi bamenye ko Yehova ari “Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6). Hari benshi bizeye ubutumwa bwiza bitewe n’imihati Umwana w’Imana yashyizeho kugira ngo ‘ashyire ibintu mu buryo.’

13 Urugero rwa Yesu rutwigisha uko natwe twagombye gufasha abandi. Umuntu ashobora kuvugana umujinya ati “ndashaka ko dushyira ibintu mu buryo.” Ariko ubwo buryo ntibuhuje n’ibivugwa muri 2 Timoteyo 3:16. “Ibyanditswe byera byose” ntibitwemerera kuvugisha abandi dufite uburakari. Amagambo akarishye “akomeretsa nk’inkota.” Arababaza cyane kandi nta mumaro agira.—Imig 12:18.

14-16. (a) Ni mu buhe buryo abasaza ‘bashyira ibintu mu buryo’ bigafasha abandi gukemura ikibazo bafite? (b) Kuki “gushyira ibintu mu buryo” hifashishijwe Ibyanditswe ari iby’ingenzi cyane mu birebana no kurera abana?

14 None se, ni mu buhe buryo twagaragaza umuco wo kwihangana no kugwa neza mu gihe ‘dushyira ibintu mu buryo’? Tuvuge ko umugabo n’umugore we basabye umusaza w’Umukristo kubafasha gukemura ikibazo cy’intonganya bahorana. Ni iki uwo musaza yakora? Ashobora kubafasha gutekereza ku mahame ya Bibiliya atagize uruhande abogamiraho, wenda agakoresha amahame aboneka mu gice cya 3 cy’igitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Mu gihe uwo musaza asuzumana na bo ayo mahame, umugabo n’umugore we bashobora gutahura inama buri wese yagombye gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye. Nyuma y’igihe runaka, uwo musaza ashobora kubabaza uko ibintu byifashe mu muryango wabo, maze byaba ngombwa akabaha izindi nama.

 15 Ababyeyi ‘bashyira ibintu mu buryo’ bate kugira ngo bafashe abana babo mu buryo bw’umwuka? Tekereza uramutse ushaka gufasha umukobwa wawe w’umwangavu kugira ngo yirinde incuti ushidikanyaho. Mbere na mbere, wagombye kumenya neza iyo ncuti ye. Hanyuma niba ukomeje kumva utayishira amakenga, ushobora kuganira na we, wenda wifashishije ingingo zo mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2. Mu minsi ikurikiraho, ushobora kujya umarana na we igihe kinini. Nanone kandi, ushobora kureba uko yitwara mu gihe abwiriza cyangwa mu gihe umuryango wanyu wagiye kwidagadura. Nugaragaza umuco wo kwihangana no kugwa neza, umukobwa wawe azabona ko umwitayeho mu buryo bwuje urukundo. Ashobora kuzumva akwiriye gukurikiza inama wamugiriye, maze akirinda ibintu byamuteza akaga.

Iyo ababyeyi bakoresheje Bibiliya babigiranye ubugwaneza kugira ngo ‘bashyire ibintu mu buryo’ bafasha abana babo, batuma birinda ibintu byabateza akaga (Reba  paragarafu ya 15)

16 Mu buryo nk’ubwo, umuco wo kwihangana no kugwa neza ushobora kudufasha gutera inkunga abahangayikishijwe n’ikibazo cy’uburwayi, abashengutse umutima bitewe no kwirukanwa ku kazi, cyangwa abari mu rujijo bitewe n’inyigisho runaka zishingiye ku Byanditswe. Iyo umuntu ‘ashyize ibintu mu buryo’ akoresheje Ijambo ry’Imana, bifasha cyane abagize ubwoko bwa Yehova.

“BIFITE AKAMARO KO . . . GUHANIRA GUKIRANUKA”

17. Kuki twagombye kwemera igihano?

17 “Nta gihano kigaragara ko gishimishije mu gihe kirimo gitangwa, ahubwo kirababaza.” Nyamara, “nyuma yaho abatojwe na cyo kiberera imbuto z’amahoro, ari zo gukiranuka” (Heb 12:11). Abenshi mu Bakristo bakuze bemera ko igihano bahawe n’ababyeyi babo b’Abakristo cyabafashije cyane. Ikindi kandi, kwemera igihano gituruka kuri Yehova gitanzwe n’abasaza b’Abakristo bituma tuguma mu nzira y’ubuzima.—Imig 4:13.

18, 19. (a) Kuki inama iboneka mu Migani 18:13 ari ingenzi cyane mu birebana no “guhanira gukiranuka”? (b) Iyo abasaza bagaragaje ubugwaneza n’urukundo mu gihe bakosora umunyabyaha, incuro nyinshi bigera ku ki?

18 Guhana mu buryo bukwiriye bisaba ubuhanga. Yehova asaba Abakristo guhana mu buryo burangwa no “gukiranuka” (2 Tim 3:16). Bityo rero, twagombye kwifashisha amahame yo muri Bibiliya. Rimwe muri ayo mahame riboneka mu Migani 18:13, hagira hati “usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.” Ku bw’ibyo, mu gihe bibaye ngombwa ko abasaza baganira n’umuntu uvugwaho ko yakoze icyaha gikomeye, bagomba kugenzura bakamenya neza uko ibintu byifashe (Guteg 13:14). Ubwo ni bwo bashobora guhana mu buryo burangwa no “gukiranuka.”

19 Nanone kandi, Ijambo ry’Imana risaba abasaza gukosora abandi babigiranye “ubugwaneza.” (Soma muri 2 Timoteyo 2:24-26.) Ni iby’ukuri ko umuntu ashobora gushyira umugayo kuri Yehova kandi akababaza abantu b’inzirakarengane. Ariko kandi, umusaza urakara mu gihe agira umuntu nk’uwo inama, ntashobora kumufasha. Icyakora, iyo abasaza biganye “kugira neza kw’Imana,” bashobora gutuma uwakoze icyaha yihana.—Rom 2:4.

20. Ni ayahe mahame ababyeyi bagombye gukurikiza mu gihe bahana abana babo?

20 Mu gihe ababyeyi barera abana babo ‘babahana nk’uko Yehova ashaka, kandi babatoza kugira imitekerereze nk’iye,’ bagomba gukurikiza amahame ya Bibiliya (Efe 6:4). Se w’umwana ntiyagombye kumuhana ashingiye ku byo umuntu umwe yamubwiye ku birebana n’imyifatire y’umwana we. Ikindi kandi, umujinya nta mwanya ufite mu muryango w’Abakristo. Kubera ko “Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi,” abafite inshingano yo guhana abakiri bato na bo bagombye kwihatira kugaragaza iyo mico irangwa n’urukundo.—Yak 5:11.

NI IMPANO Y’AGACIRO KENSHI YEHOVA YADUHAYE

21, 22. Ni ayahe magambo ari muri Zaburi ya 119:97-104 agaragaza neza uko wumva umeze ku birebana n’Ijambo rya Yehova?

21 Hari umuntu watinyaga Imana wagaragaje impamvu yakundaga amategeko ya Yehova. (Soma muri Zaburi ya 119:97-104.) Kwiga ayo mategeko byatumaga aba umunyabwenge, akagira ubushishozi, kandi akajijuka. Gukurikiza inama ziyakubiyemo byamufashaga kwirinda inzira z’ikinyoma abandi banyuragamo zikabateza imibabaro. Kwiga Ibyanditswe byaramushimishaga cyane kandi bigatuma yumva anyuzwe. Yari yariyemeje kumvira Imana kuko yari yaramuhaye amabwiriza yamugiriraga akamaro cyane mu mibereho ye.

22 Ese uha agaciro “Ibyanditswe byera byose”? Ibyanditswe bituma urushaho kwizera ko Imana izasohoza umugambi wayo. Inama zirimo zikurinda ingaruka mbi ziterwa n’akamenyero ko gukora icyaha. Ikindi kandi, iyo uzi gusobanura neza Ibyanditswe, ushobora gufasha abandi kujya mu nzira y’ubuzima no kuyigumamo. Nimucyo rero tujye dukoresha neza “Ibyanditswe byera” mu murimo dukorera Yehova, Imana yacu yuje urukundo kandi ifite ubwenge bwose.

^ par. 1 Reba igitabo Twagizwe Umuteguro Ngo Dukore Ibyo Yehova Ashaka, ipaji ya 80.

^ par. 7 Igihe Yesu yigishaga, akenshi yabazaga abantu ati “mubitekerezaho iki?,” hanyuma agategereza ko bamusubiza.—Mat 18:12; 21:28; 22:42.

^ par. 10 Inzandiko za Pawulo zikubiyemo inama nyinshi zirebana n’uko umuntu yarwanya kamere ibogamira ku cyaha (Rom 6:12; Gal 5:16-18). Ku bw’ibyo, ntitwaba twibeshye tuvuze ko na we yakurikizaga inama yagiraga abandi.—Rom 2:21.