Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbese gukebwa ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu abaye umugabo?

Mbese gukebwa ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu abaye umugabo?

Mbese gukebwa ni ikimenyetso kigaragaza ko umuntu abaye umugabo?

MU DUCE twinshi tw’isi, umuhango wo gukebwa ukorerwa abana b’abahungu, ukorwa kugira ngo babungabunge amagara yabo. Mu tundi duce tw’isi, mu muco karande waho abantu b’igitsina gabo barinda basaza badakebwe. Ku bandi bo, urugero nk’Abayahudi n’Abisilamu, gukebwa ntibifatwa nk’ibintu bigamije kubungabunga amagara y’abantu gusa, ahubwo ni umuhango w’idini ufite icyo usobanura.

Mu bihugu bimwe na bimwe ariko, umuhango wo gukebwa ukorwa iyo umwana w’umuhungu amaze kugimbuka. Ubusanzwe ibyo bikorwa bohereza umwana w’umuhungu ahantu hiherereye azamara ibyumweru runaka yigishwa imigenzo gakondo, akaba ari na ho akorerwa umuhango wo gukebwa. Ava aho hantu amaze gukira. Muri icyo gihe ahamara, aba agomba gukurikiza imigenzo runaka kandi agatozwa kuba umugabo. Ese uwo muhango wo gukebwa ukorwa utyo ni wo uba ukenewe kugira ngo bigaragare ko umwana w’umuhungu ahindutse umugabo? Nimucyo twifashishe Bibiliya dusuzume uko Imana ibona iby’icyo kibazo.—Imigani 3:5, 6.

Uko Imana ibona ibirebana no gukebwa

Bamwe mu bantu bo mu bihe bya kera, urugero nk’Abanyegiputa, bakoraga umuhango wo gukebwa. Ibyo byari bikubiyemo gukata agahu gatwikira igice cy’imbere cy’igitsina cy’umugabo. Ariko Aburahamu we ntiyavukiye mu muco nk’uwo. Mu by’ukuri, mu gihe kinini cy’imibereho ye ntiyari yarakebwe. Nyamara, kuba atari yarakebwe ntibyamubujije kuba umugabo w’intwari. Yakurikiye ingabo z’abami bane bari bashimuse Loti wari umuhungu wabo, arazirwanya arazinesha, ari kumwe n’abantu bake (Itangiriro 14:8-16). Nyuma y’imyaka igera kuri 14, Imana yategetse Aburahamu gukebwa no gukeba abari bagize urugo rwe bose. Kuki Imana yamusabye kubigenza atyo?

Si ukubera ko Aburahamu yari avuye mu bwana abaye umugabo, kuko icyo gihe yari afite imyaka 99 (Itangiriro 17:1, 26, 27)! Imana yavuze impamvu yamutegetse kubigenza atyo, igira iti “muzakebwa umunwa w’ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye namwe” (Itangiriro 17:11). Iryo sezerano Imana yagiranye na Aburahamu ryari rikubiyemo ibyo Imana yari yaramusezeranyije, bihereranye n’uko “imiryango yose yo mu isi” yari kuzahabwa imigisha myinshi binyuze kuri we (Itangiriro 12:2, 3). Bityo rero, mu maso y’Imana gukebwa ntaho byari bihuriye no kugaragaza ko umuntu abaye umugabo. Ni umuhango wakorwaga kugira ngo bigaragare ko umuntu ari umwe mu bagize ubwoko bwa Isirayeli bakomokaga kuri Aburahamu, ubwoko bwari bwarahawe igikundiro cyo ‘kubitswa ibyavuzwe n’Imana.’—Abaroma 3:1, 2.

Hashize igihe, ishyanga rya Isirayeli ryagaragaje ko ritari rikwiriye kugirirwa icyizere kubera ko ryanze kwemera Yesu Kristo, we Rubyaro nyakuri rwa Aburahamu. Ni yo mpamvu Imana yaryanze, kandi kuba abari barigize bari barakebwe nta gaciro byari bigifite mu maso yayo. Icyakora, hari Abakristo bamwe bo mu kinyejana cya mbere batsimbaraye kuri uwo muhango wo gukebwa, bavuga ko ari ngombwa kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana (Ibyakozwe 11:2, 3; 15:5). Kubera iyo mpamvu, intumwa Pawulo yohereje Tito kugira ngo ‘atunganye ibyasigaye bidatunganye’ mu matorero atandukanye. Pawulo yandikiye Tito amubwira kimwe muri ibyo bintu bitari bitunganye agira ati “hariho benshi b’ibigande n’abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro, bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y’abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi.”—Tito 1:5, 10, 11.

Inama Pawulo yatanze iracyafite agaciro no muri iki gihe. Mu by’ukuri, Umukristo w’ukuri aramutse agiriye inama umuntu amubwira ko umwana we akwiriye gukebwa, ntibyaba bihuje n’Ibyanditswe. Aho kugira ngo Umukristo abe “kazitereyemo,” azareka imyanzuro nk’iyo ireba abantu ku giti cyabo ifatwe n’ababyeyi b’uwo mwana (1 Petero 4:15). Nanone kandi, Pawulo yarahumekewe agira icyo yandika ku byerekeye gukebwa byasabwaga n’Amategeko ya Mose. Yagize ati “mbese hariho umuntu wahamagawe yarakebwe? Nuko rero ntagahinduke nk’utakebwe. Hariho umuntu wahamagawe atakebwe? Nuko ntagakebwe. Gukebwa nta cyo kumaze no kudakebwa na ko nta cyo kumaze, ahubwo ikigira icyo kimara ni ukwitondera amategeko y’Imana. Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.”—1 Abakorinto 7:18-20.

Mu “mashuri bigiramo imihango irebana no gukebwa” hakorerwa ibiki?

Byagenda bite ababyeyi b’Abahamya ba Yehova baramutse bahisemo ko abana babo b’abahungu bakebwa? Ese byaba bihuje na Bibiliya kohereza abana babo b’abahungu aho hantu hitwa ko ari mu mashuri bigiramo imigenzo gakondo irebana no gukebwa? Kujya muri ayo mashuri ntibiba ari ukujya gukebwa ibi byo gukata agahu gatwikira igice cy’imbere cy’igitsina gabo gusa. Ahubwo mu byumweru byinshi uwagiyeyo ahamara, aba abana n’abandi bana b’abahungu n’abarimu badasenga Yehova. Ibintu byinshi byigishirizwa muri ayo mashuri binyuranye cyane n’amahame yo muri Bibiliya yo mu rwego rwo hejuru arebana no kutandura mu by’umuco. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza.”—1 Abakorinto 15:33.

Ikirenze ibyo kandi, hari akaga ko mu buryo bw’umubiri gashobora guterwa no kujya muri ayo mashuri. Mu mwaka wa 2003, hari ikinyamakuru cyatanze umuburo ugira uti “uyu mwaka hongeye kuvugwa ibintu biteye ubwoba byabaye mu mihango yo gukebwa, aho hirya no hino ku isi itangazamakuru ryose ryavuze iby’abapfuye n’abakomeretse. . . . Muri make, ahenshi muri aho hantu muri iki gihe bita ko ari ‘amashuri yo gukebwa,’ ni habi kandi hashobora gutuma abantu bapfa.”—South African Medical Journal.

Uretse ako kaga bishobora guteza imyanya ndangagitsina y’abagabo bitewe n’uburyo bubi babikoramo, hari nanone akaga karushijeho gukomera ko mu buryo by’umwuka. Inyigisho zitangirwa muri ayo mashuri hamwe n’imigenzo ihakorerwa, bifitanye isano rya bugufi n’ubupfumu no gusenga abakurambere. Urugero, aho kugira ngo abantu bemere ko izo ngaruka mbi ziterwa n’uko uwo muhango wo gukebwa wakozwe n’umuntu utabizi kandi akabikora atitaye ku isuku, abenshi bemera ko ziterwa n’imitongero cyangwa kuba abakurambere batishimye. Ku bijyanye n’isano bifitanye n’idini ry’ikinyoma, Bibiliya igira iti “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? . . . ‘Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabakira’” (2 Abakorinto 6:14-17). Dukurikije ibyo iyi nama ivuga, umubyeyi w’Umuhamya wa Yehova aramutse yohereje umwana we aho hantu bigira imigenzo gakondo no gukebwa byaba ari ubupfu bukabije.

Ni iki gituma Umukristo aba umugabo nyamugabo?

Kuba Umukristo w’umugabo yarakebwe cyangwa atarakebwe si byo bigaragaza ko ari umugabo nyamugabo. Ikintu cy’ingenzi gishishikaza Abakristo ni ukuba bemerwa n’Imana, si ‘ukwiha igikundiro ku by’umubiri.’—Abagalatiya 6:12.

Ahubwo kugira ngo Umukristo ashimishe Imana, agomba ‘gukebwa ku mutima’ (Abaroma 2:29; Matayo 5:8). Ibyo ntibikorwa hakoreshejwe icyuma, ahubwo bikorwa umuntu azibukira ibyifuzo bibi n’ibitekerezo byo kwibona, urugero nk’igitekerezo cy’uko kuba umuntu yarakebwe ku mubiri bituma aruta abandi. Umukristo ashobora kugaragaza ko ari umugabo nyamugabo, yaba yarakebwe cyangwa atarakebwe, akabikora yihanganira ibigeragezo kandi agahagarara ‘akomeye mu byo yizeye.’—1 Abakorinto 16:13; Yakobo 1:12.