Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Batsinze urubanza mu Rukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

Batsinze urubanza mu Rukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

Batsinze urubanza mu Rukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu

KU ITARIKI ya 11 Mutarama 2007, Urukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg, mu Bufaransa, rwatangaje umwanzuro rwemeranyijeho wavugaga ko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya batsinze urubanza baregagamo u Burusiya. Uwo mwanzuro washyigikiraga ko Abahamya ba Yehova bafite umudendezo mu birebana n’idini ndetse n’uburenganzira bwo kwiregura. Reka turebe icyatumye habaho urwo rubanza.

Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mujyi wa Chelyabinsk, mu Burusiya, rigizwe ahanini n’ibipfamatwi. Abo Bahamya bateraniraga mu nzu y’ishuri ryigisha imyuga bakodeshaga. Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2000, umugore uhagarariye Komisiyo Ishinzwe Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri ako karere, aherekejwe n’abapolisi bakuru babiri n’undi mupolisi wari wambaye imyambaro ya gisivile, bahagaritse amateraniro yabo atarangiye. Kubera urwikekwe, cyane cyane rwari rufitwe n’uwo Mukuru wa komisiyo, bahagaritse ayo materaniro bashingiye ku birego by’ibinyoma by’uko ngo baterana batabisabiye uburenganzira. Ku itariki ya 1 Gicurasi 2000, amasezerano y’ubukode bw’iyo nzu yarasheshwe.

Abahamya ba Yehova bashyikirije ikirego umushinjacyaha w’umujyi wa Chelyabinsk, ariko ntibyagira icyo bitanga. Itegeko Nshinga ryo mu Burusiya n’Amasezerano Agamije Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Uburenganzira Shingiro, byemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kuba mu idini ashaka kandi ko amadini afite uburenganzira bwo guterana. Ku bw’ibyo, ikirego cyagejejwe mu Rukiko rw’Akarere, nyuma yaho gishyikirizwa Urukiko rw’Intara. Mbere yaho, ku itariki ya 30 Nyakanga 1999, hari urundi rubanza Urukiko rw’Ikirenga rwaciye, rwemeza ko ‘amagambo ngo “nta nkomyi” ari mu Itegeko ry’u Burusiya rivuga iby’umudendezo wo gukoresha umutimanama no kuba mu idini umuntu ashatse, yumvikanisha ko mu gihe abantu bagiye gukorera imihango yo mu rwego rw’idini ahantu [habigenewe], batagomba kubisabira uruhushya abategetsi.’ Nubwo byari byaragenze bityo, izo nkiko zombi zemeje ko icyo kirego nta shingiro gifite.

Ku itariki ya 17 Ukuboza 2001, icyo kirego cyashyikirijwe Urukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Urubanza rwaburanishijwe ku itariki ya 9 Nzeri 2004. Dore imwe mu myanzuro urwo Rukiko rwafashe:

“Urukiko rusanze uburenganzira bw’abarega bwo kuba mu idini bashaka bwararengerewe, kubera ko ku itariki ya 16 Mata 2000 abategetsi bahagaritse igiterane cyabo cyo mu rwego rw’idini kitararangira.”

“Biragaragara ko nta tegeko bashingiyeho bahagarika igiterane cyo mu rwego rw’idini cyaberaga ahantu hakodesherejwe icyo gikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko.”

“[Urukiko] rusanze Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rusanganywe itegeko rivuga ko ibiterane byo mu rwego rw’idini bitagomba kubanza gusabirwa uburenganzira cyangwa kumenyeshwa abategetsi mbere y’uko biba.”

“Kubera iyo mpamvu, biragaragara ko Ingigo ya 9 [uburenganzira bwo kuba mu idini umuntu ashaka] yo mu Masezerano Agamije Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Uburenganzira Shingiro itubahirijwe, kubera ko ku itariki ya 16 Mata 2000 Umukuru wa Komisiyo Ishinzwe Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu hamwe n’abafasha be bahagaritse amateraniro yo mu rwego rw’idini y’abarega atarangiye.”

“Urukiko rusanze inkiko z’ibanze zitarashohoje inshingano zazo . . . kuko zananiwe kumva impande zombi mu buryo bukwiriye kandi butabera. Ingingo ya 6 ya ya Masezerano [ivuga iby’uburenganzira bwo kwiregura] yararengerewe.”

Abahamya ba Yehova bashimira Imana kuba yarabafashije gutsinda urubanza mu Rukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (Zaburi 98:1). Ni izihe ngaruka uwo mwanzuro w’Urukiko uzagira ku bindi bihugu? Uwitwa Joseph K. Grieboski, akaba ari perezida w’Ikigo Gikora Ubushakashatsi ku Madini na Politiki ya Leta, yaravuze ati “uyu ni undi mwanzuro w’ingenzi cyane, uzagira ingaruka ku burenganzira bwo kuba mu idini umuntu ashatse mu Burayi bwose, kubera ko uzagira ingaruka ku burenganzira abantu bafite mu by’idini mu bihugu byose bikorana n’Urukiko rw’u Burayi Rushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”