Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwiyongera gushishikaje ku kirwa cyiza cyane

Ukwiyongera gushishikaje ku kirwa cyiza cyane

Ukwiyongera gushishikaje ku kirwa cyiza cyane

IYO abantu basuye Tayiwani, batangazwa n’ibimera bitohagiye byo kuri icyo kirwa kiri mu karere gashyuha. Igihingwa cyaho cy’umuceri iyo kikiri gito kiba ari cyiza cyane gifite ibara ry’icyatsi kibisi, byagera mu gihe cy’isarura ugasanga cyenda gusa n’umuhondo. Imisozi yaho itwikiriwe n’amashyamba y’inzitane atohagiye. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze mu mijyi yaho ituwe cyane, usanga ku misozi no mu mirima hari amafu aturuka ku bimera byinshi bitohagiye. Mu by’ukuri, ibyo ni byo byatumye Umunyaburayi wageze kuri icyo kirwa bwa mbere acyita Ilha Formosa cyangwa “Ikirwa Cyiza Cyane.”

Ni koko, Tayiwani ni ikirwa cyiza, ariko ni gito. Gifite uburebure bw’ibirometero 390, n’ubugari bw’ibirometero 160 urebye agace kagari kurusha utundi. Igice kinini cy’icyo kirwa kigizwe n’imisozi miremire. Umusozi witwa Yü Shan (ari wo Morrison) ujya kureshya n’ikirunga cya Muhabura. Imisozi yo hagati kuri icyo kirwa ikikijwe n’uturondorondo tw’ibibaya tugenda tukagera ku nyanja. Dutuwe n’abaturage benshi ba Tayiwani barangwa no gukora cyane, ubu bamaze kurenga miriyoni 22.

Ukwiyongera k’ubundi buryo

Icyakora, hari ukwiyongera k’ubundi buryo kugenda kurushaho kugaragara muri Tayiwani. Uko ni ukwiyongera ko mu buryo bw’umwuka. Ibyo bigaragazwa n’ishyaka abaturage, ari abato ari n’abakuru, bagira iyo bamaze kumenya Imana y’ukuri, Yehova. Birashimisha rwose kubona ukuntu abantu bashishikarira gufasha abandi kumenya Yehova n’umugambi we, bagenda biyongera.

Iyo habaye ukwiyongera, biba ngombwa kwagura aho gukorera. Mu Kuboza 1990, haguzwe ikibanza kugira ngo ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bishobore kwagurwa. Inzu ya kera yari mu mujyi wa Taipei yari yarabaye nto cyane ku buryo kwita ku bikorwa byose by’ababwiriza b’Ubwami bo muri Tayiwani bageraga ku 1.777 icyo gihe, bitashobokaga. Abakozi mpuzamahanga bafatanyije n’abavandimwe b’ingeri zose bo muri ako karere bitangiye gukora imirimo, bamaze imyaka runaka bakorana umwete. Bityo, muri Kanama 1994, ayo mazu meza mashya yubatswe i Hsinwu yari yaruzuye, ku buryo bashoboraga kuyakoreramo. Icyo gihe hari ababwiriza 2.515 bifatanyaga mu murimo wo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwo mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. Ubu, nyuma y’imyaka isaga icumi, uwo mubare wikubye incuro ebyiri zisaga, urenga 5.500, kandi buri kwezi haba hari ababwiriza b’igihe cyose bagera hafi kuri kimwe cya kane cy’uwo mubare bifatanya mu murimo. By’umwihariko, hari abakiri bato, abahungu n’abakobwa, bameze nk’“ikime” cya mu gitondo kigarura ubuyanja.—Zaburi 110:3.

Amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu bakiri bato

Abenshi mu babwiriza b’ubutumwa bwiza barangwa n’ishyaka, baracyari bato. Bamwe biga mu mashuri abanza. Urugero, mu mujyi uri mu majyaruguru ya Tayiwani, hari umugabo n’umugore we batumiwe baza mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ku ncuro ya mbere, aho Abahamya ba Yehova bitoreza kwigisha ukuri ko muri Bibiliya. Uwo mugabo n’umugore we batangajwe cyane n’akana gato k’agahungu kitwa Weijun kagiye imbere kuri platifomu, kagasoma Bibiliya neza kurusha n’abantu bakuru benshi. Nyuma yaho, ubwo bari baje mu yandi materaniro, batangajwe n’uko n’abana bataratangira ishuri batanga ibisubizo by’ukuri. Uwo mugabo n’umugore we bavuze ko ku Nzu y’Ubwami abana bagira imyifatire myiza.

Kuki abo bana bakiri bato bita cyane ku nyigisho za Bibiliya kandi muri icyo gihugu higanjemo abayoboke b’idini ry’Ababuda n’irya Tao? Ni ukubera ko ababyeyi babo ari Abakristo bakurikiza amahame ya Bibiliya kandi bakaba barafashije imiryango yabo kugira imibereho y’ibyishimo, ishingiye ku mishyikirano bafitanye na Yehova. Kubera ko ababyeyi ba Weijun bihatira gutuma icyigisho cya Bibiliya cyo mu muryango hamwe n’umurimo wo kubwiriza biba ibintu bishimishije, mukuru w’ako gahungu na mushiki we ni Abahamya babatijwe. Mu minsi ishize ubwo Weijun yasabaga kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, nyina yavuze ko muri uko kwezi ako gahungu kari karatanze amagazeti aruta ayo abandi bagize uwo muryango batanze yose hamwe. Biragaragara ko gakunda kuvuga ibihereranye n’ukuri, gutanga ibitekerezo mu materaniro no kugeza ku bandi ibyo kaba kize.

Uko bagenda bakura

Uko abo bana bagenda bakura bigenda bite? Abenshi bakomeza kugaragaza urukundo nyakuri bakunda Yehova n’umurimo we. Urugero, Huiping ni umunyeshuri. Umunsi umwe, umwarimu wabo yavuze ko hari idini rifite abayoboke batemera guterwa amaraso, ariko ko atari azi iryo ari ryo. Nyuma y’amasomo, uwo Mukristokazi ukiri muto yasobanuriye mwarimu we ko ari Abahamya ba Yehova, anamubwira impamvu bafashe uwo mwanzuro.

Undi mwarimukazi yerekanye videwo ivuga iby’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina. Iyo videwo yari irimo umurongo wo mu 1 Abakorinto 6:9, ariko uwo mwarimukazi yavuze ko Bibiliya idaciraho iteka abantu baryamana bahuje igitsina. Icyo gihe na bwo Huiping yaboneyeho uburyo bwo kwereka uwo mwarimukazi uko Imana ibona icyo kibazo.

Igihe umunyeshuri bigana witwa Shuxia yateguraga ikiganiro ku bihereranye n’urugomo rukorerwa mu miryango, Huiping yamuhaye Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ugushyingo 2001 yari ifite umutwe uvuga ngo “De l’aide pour les femmes battues” (Ubufasha bugenewe abagore bakubitwa), kandi amusobanurira ko ikubiyemo ibitekerezo byinshi bishingiye kuri Bibiliya birebana n’iyo ngingo. Amaherezo, Shuxia yabaye umubwiriza utarabatizwa. Ubu we na Huiping bageza ubutumwa bwiza ku bandi.

Ku Bakristo benshi bacyiga, kumenyesha bagenzi babo ko bagendera ku mahame ya Bibiliya mu buzima bwabo biragorana. Ibyo ni ko bikunze kugenda cyane cyane mu mijyi mito yo mu byaro. Zhihao yari afite urungano rwamuteshaga umutwe kubera ukwizera kwe n’umurimo wo kubwiriza akora. Yaravuze ati “natinyaga cyane guhura n’abanyeshuri twiganaga ndi mu murimo. Hari igihe bantukaga ari nk’icumi!” Umunsi umwe, umwarimu wa Zhihao yamusabye gutanga ikiganiro kirebana n’idini rye imbere y’abanyeshuri. Yaravuze ati “nafashe umwanzuro wo gutangirira ku gice cya 1 cy’igitabo cy’Itangiriro, maze nsubiza ibibazo nk’ibi bikurikira: ni nde waremye isi n’ibiyiriho byose? Umuntu yaturutse he? Nkimara gusoma mu Byanditswe, bamwe batangiye kunseka, bavuga ko nemera ibintu bitari byo. Icyakora, narakomeje ndangiza ikiganiro cyanjye. Nyuma yaho, naje kubona uburyo bwo kuganira na bamwe mu banyeshuri twiganaga ku birebana n’umurimo wacu ndetse no ku kwizera kwacu. Ubu iyo bambonye mbwiriza ntibanseka!”

Zhihao yakomeje agira ati “kubera ko ababyeyi banjye ari Abahamya, buri gitondo dusuzumira hamwe isomo ry’umunsi. Ikindi ni uko twiga Bibiliya kandi tukajya mu materaniro buri gihe. Ibyo ni byo bituma menya uko nitwara ku muntu wese waba agishaka kuntuka mu gihe ngerageza kugeza ku bandi inyigisho zigarura ubuyanja zo muri Bibiliya.”

Tingmei yiga mu ishuri ry’abakobwa ryigisha ibya tekiniki. Hari igihe bamwe mu banyeshuri bigana bamutumiye ngo bajyane gutemberana n’abahungu bigaga mu ishuri ry’abahungu. Kubera ko yari asobanukiwe akaga ko mu rwego rw’umuco kashoboraga guterwa no kwifatanya na bo, yanze kujyayo. Nubwo yakundaga kubwira abanyeshuri bagenzi be ibintu byiza yakuraga mu gatabo Les jeunes s’interrogent — Réponses pratiques, * bakomeje kujya bamutumira. Abandi bakobwa baramukobaga, bakavuga ko atazi ibigezweho. Icyakora, ibyiza byo kugendera ku mahame ya Bibiliya byaje kwigaragaza bidatinze, ubwo umwe muri abo bakobwa yatwaraga inda akaza no kuyikuramo. Tingmei yaravuze ati “gukurikiza ubuyobozi Yehova atanga byatumye ngira umutimanama ukeye. Ibyo byatumye ngira ibyishimo byinshi kandi numva nyuzwe rwose.”

Inzitizi zituma badakura mu buryo bw’umwuka zivanwaho

Mu ncuti magara za Tingmei, harimo iyitwa Ruiwen. Igihe Ruiwen yari akiri muto, yumvaga kujya mu materaniro ya gikristo no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari ibintu birambirana kandi binaniza cyane. Icyakora, igihe yari amaze kubona itandukaniro riri hagati y’urukundo nyakuri rw’abagize itorero yarimo n’ubucuti bwa nyirarureshwa bw’abanyeshuri bagenzi be, yemeye ko hari ibintu yari akwiriye guhindura mu mibereho ye. Ruiwen yatangiye kubwiriza abanyeshuri bagenzi be kandi bidatinze abona neza icyo yari akwiriye gukora. Yahise aba umupayiniya w’umufasha, akajya abwiriza amasaha arenga 50 buri kwezi. Nyuma yaho, yabaye umupayiniya w’igihe cyose, akajya abwiriza amasaha arenga 70 buri kwezi. Ruiwen yaravuze ati “sinabona rwose uko nshimira Yehova! Ntiyigeze antererana. Nubwo nakoze ibintu byamubabaje, yakomeje kunkunda. Mama n’abandi bagize itorero na bo bangaragarije urukundo nk’urwo. Kubera ko ubu nyobora ibyigisho bya Bibiliya bitanu, nemera ko umurimo nkora utuma umuntu anyurwa kurusha indi yose.”

Mu ishuri ryisumbuye rimwe ryo mu cyaro, hari abana babiri b’Abahamya basabwe guhagararira abandi mu irushanwa ryo kubyina imbyino gakondo. Ubwo abo Bahamya bakiri bato bamenyaga imiterere y’iryo rushanwa, bumvise kurijyamo byari gutuma batumvira umutimanama wabo watojwe kumvira amahame ya gikristo. Igihe bageragezaga gusobanura uko babona ibintu bakanasaba ko bavanwa mu bazarikora, abarimu barabyanze. Ahubwo, bababwiye ko bagomba kurijyamo kubera ko ari bo boherejwe. Bitewe n’uko abo bana b’Abahamya batashakaga kurenga ku myizerere yabo, bafunguye umuyoboro wa interineti w’ibiro bishinzwe uburezi, maze bohereza ibaruwa isobanura ikibazo cyabo. Nubwo abo bana atari bo bahawe igisubizo, iryo shuri ryaje guhabwa amabwiriza yo kutagira umuntu rihatira kujya mu irushanwa nk’iryo. Abo bana ntibashimishijwe gusa no kubona ukuntu imyitozo ishingiye kuri Bibiliya bahawe yatumye bagira imitimanama myiza, ahubwo banashimishijwe n’uko yabahaye imbaraga zo guharanira gukora ibikwiriye!

Ndetse n’abafite ubumuga bashimishwa cyane no kugeza ku bandi ibyiringiro byabo bishingiye kuri Bibiliya. Minyu yavukanye ubumuga. Kubera ko nta kintu amaboko ye ashobora gukora, arambura impapuro za Bibiliya akoresheje ururimi, akabona kugera ku murongo w’Ibyanditswe ashaka gusoma. Mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, atanga ibiganiro bye aryamye ku gatanda kagufi, nyir’inzu na we yicaye ku gatebe gato, akamufatira mikoro. Mbega ukuntu bishimisha kubona imihati Minyu ashyiraho ategura ibyo biganiro!

Igihe Minyu yashakaga kuba umubwiriza w’Ubwami, hari bashiki bacu bo mu itorero rye bitoje kubwiriza bakoresheje telefoni kugira ngo bamufashe. Iyo abwiriza akanda inomero za telefoni akoresheje ururimi, naho bashiki bacu bakamwandikira inomero yahamagaye. Akunda uwo murimo cyane ku buryo yabaye umupayiniya w’umufasha, akaba buri kwezi amara amasaha ari hagati ya 50 na 60 abwira abandi iby’Ubwami bw’Imana kuri telefoni. Hari abantu yabonye bemeye kwakira ibitabo bishingiye kuri Bibiliya, kandi bamwemerera ko yajya yongera kubaterefona bakaganira. Muri iki gihe ayoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu batatu yabonye akoresheje telefoni.

Mu by’ukuri, kimwe n’ikime kigarura ubuyanja, muri iki gihe abakiri bato, abahungu n’abakobwa, bo mu matorero 78 y’Abahamya ba Yehova ari muri Tayiwani, bageza ubutumwa bwiza bw’Ubwami butanga ubuzima ku bantu babarirwa muri za miriyoni bo kuri icyo kirwa gituwe cyane, babigiranye ubushake n’ishyaka ryinshi. Ako ni agace gato gusa k’isohozwa ribera ku isi yose ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugira buti “abantu bawe bitanga babikunze, ku munsi ugaba ingabo zawe, abasore bawe baza aho uri nk’ikime, bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso” (Zaburi 110:3). Mbega ukuntu abo bantu bakiri bato babera ababwiriza bagenzi babo bakuze isoko y’inkunga! Kandi se, mbega ukuntu babera isoko y’ibyishimo Se wo mu ijuru ari we Yehova Imana!—Imigani 27:11.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 16 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 10]

HAKENEWE AMAZU Y’UBWAMI MENSHI KURUSHAHO

Kubera ko muri Tayiwani ababwiriza biyongera cyane, kubona andi Mazu y’Ubwami birakomeye cyane. Kubera iki? Kubera ko ibibanza byo kubakamo Amazu y’Ubwami bisa n’aho byabuze, uretse mu duce tumwe na tumwe two mu cyaro. Byongeye kandi, ibibanza birahenda cyane, kandi amategeko agenga itangwa ryabyo na yo arakaze. Mu mijyi minini no mu minini cyane, uburyo busigaye ni ubwo kugura amazu yagenewe ibiro, bakayahindura Amazu y’Ubwami. Kandi nubwo bimeze bityo, ibiro byinshi biba bifite amadari magufi, bisaba amafaranga menshi yo kubyitaho, kuhinjira bigoranye, cyangwa hari ibindi bintu bituma biba bidakwiriye kuba Amazu y’Ubwami.

Icyakora, mu myaka ishize, Abahamya ba Yehova bo muri Tayiwani bashoboye kubona Amazu y’Ubwami mashya. Kubera ko Abahamya biteguye gutanga impano zo kubaka Amazu y’Ubwami no kugira ubuhanga bwa ngombwa mu by’ubwubatsi, ubu bakomeje gushakisha ibindi bibanza.