Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwigomwa bihesha imigisha ya Yehova

Kwigomwa bihesha imigisha ya Yehova

“Gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova”

Kwigomwa bihesha imigisha ya Yehova

HARI umugabo uhora yambukiranya ishyamba ry’inzitane ryo muri Kameruni ku igare. Amara amasaha menshi agenda mu mihanda yuzuye amazi n’ibyondo, akemera guhangana n’ako kaga kose kugira ngo ajye gufasha abandi. Hari abavandimwe babiri bo muri Zimbabwe bakora urugendo rw’ibirometero 15, bakambuka inzuzi zuzuye bahambiriye imyenda n’inkweto byabo ku mitwe ngo bidatoha, bagiye kwigisha abantu bo mu itsinda riri ahantu hitaruye. Mu kandi karere, hari umugore ubyuka saa kumi za mu gitondo kugira ngo ajye kwigisha umuforomokazi uboneka igihe cy’isaha imwe mu gitondo kare.

None se abo bantu bagira iyo mihati yose bahuriye kuki? Bose ni ababwiriza b’igihe cyose b’Abahamya ba Yehova, bigisha abantu ukuri ko muri Bibiliya. Muri abo babwiriza hakubiyemo abapayiniya b’igihe cyose, aba bwite, abamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero n’abantu babarirwa mu bihumbi bitangiye gukora kuri za Beteli zo hirya no hino ku isi. Ikintu kiranga abo bavandimwe bose ni ukwigomwa. *

Intego nziza

Abahamya ba Yehova bumvira inama intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo agira ati “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” (2 Timoteyo 2:15). Ariko se, ni iki gitera Abahamya babarirwa mu bihumbi amagana gukora umurimo w’igihe cyose?

Iyo ubajije ababwiriza b’igihe cyose impamvu bitanga mu murimo wa Yehova, basubiza ko babiterwa n’urukundo bakunda Imana na bagenzi babo (Matayo 22:37-39). Ibyo ni byo koko, kubera ko umuntu aramutse adafite urukundo imihati ye yose yaba ari imfabusa.—1 Abakorinto 13:1-3.

Umurimo usaba kwigomwa

Abakristo bose biyeguriye Yehova bemeye itumira rya Yesu rigira riti “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere igiti cye cy’umubabaro akomeze ankurikire” (Matayo 16:24, NW). Kwiyanga bisaba ko twemera tubikunze ko turi abagaragu ba Yehova Imana na Yesu Kristo kandi tukemera ko ari bo bagomba kutuyobora. Ibyo byatumye abantu benshi bitanga bakora umurimo w’igihe cyose.

Abahamya benshi bashyiraho imihati myinshi kugira ngo bagure umurimo bakorera Yehova. Reka dufate urugero rwa Júlia ufite imyaka 56, akaba ari umupayiniya w’igihe cyose muri São Paulo, Brezili. Yaravuze ati “hari umuvandimwe w’Umushinwa wampamagaye kuri telefoni ambaza niba nifuza kwiga Igishinwa. Kubera imyaka nari mfite, sinateganyaga kwiga urundi rurimi. Ariko nyuma y’iminsi runaka, nemeye ibyo bintu bitari byoroshye. Ubu nshobora kubwiriza mu Gishinwa.”

Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Peru byatanze raporo igira iti “mu myaka ishize, abapayiniya b’igihe cyose babarirwa mu magana bagaragaje ubutwari no kwigomwa bimukira mu mafasi atarabwirizwamo. Bimukira mu mijyi ya kure aho badashobora kubona ibintu bijyanye n’iterambere ndetse n’akazi. Abo bavandimwe na bashiki bacu baba biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze gukorera aho baba baroherejwe. Igishimishije cyane ariko, ni uko umurimo bakora ugira ingaruka nziza mu turere twinshi. Abagenzuzi basura amatorero bavuga ko hari amatsinda menshi yatangijwe n’abo bapayiniya b’igihe cyose bafite umwuka wo kwigomwa.”

Hari Abakristo bamwe na bamwe bagiye bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera (Abaroma 16:3, 4). Hari umugenzuzi usura amatorero wo mu gihugu cyo muri Afurika cyazahajwe n’intambara wavuze ati “mbere y’uko jye n’umugore wanjye tugera kuri bariyeri ya nyuma itandukanya uturere turi mu maboko y’abarwanya Leta n’akarere kagenzurwa na Leta, twagiye kubona tubona tugoswe n’abakuru b’ingabo z’abarwanya Leta bane n’ababarinda, maze batubaza ibyangombwa. Mu gihe barebaga indangamuntu zacu, babonye ko dukomoka mu karere kagenzurwa na Leta maze batangira kudukeka amababa. Bavuze ko ndi umutasi, nuko bafata umwanzuro wo kunjugunya mu cyobo. Nabasobanuriye abo turi bo, amaherezo baraturekura turagenda.” Mbega ukuntu abagize amatorero bishimiye ko uwo mugabo n’umugore we barangwa no kwigomwa bashoboye kubasura!

Nubwo ababwiriza bari mu murimo w’igihe cyose bahura n’ingorane nyinshi, umubare wabo ku isi yose ntusiba kwiyongera (Yesaya 6:8). Abo babwiriza bakorana umwete baha agaciro umurimo bakorera Yehova. Hari abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bafite umwuka nk’uwo wo kwigomwa na bo basingiza Yehova. Ibyo bituma na we abaha imigisha myinshi (Imigani 10:22). Kubera ko abo babwiriza bakorana umwete biringira ko Yehova azakomeza kubaha imigisha kandi akabafasha, bumva bameze nk’umwanditsi wa Zaburi waririmbye ati “gutabarwa kwanjye kuva kuri Yehova.”—Zaburi 121:2, NW.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2005, Novembre/Décembre.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]

“Abantu bawe bitanga babikunze, ku munsi ugaba ingabo zawe.”​—ZABURI 110:3

[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]

YEHOVA AKUNDA CYANE ABAGARAGU BE BAMWIYEGURIYE

“Mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”​—1 Abakorinto 15:58.

‘Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunze izina ryayo.’​—Abaheburayo 6:10.