Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibitangaza byabayeho koko, cyangwa ntibyabayeho?

Ibitangaza byabayeho koko, cyangwa ntibyabayeho?

Ibitangaza byabayeho koko, cyangwa ntibyabayeho?

HARI umugabo wabonye amagambo yari ku gipapuro cyari cyometse ku modoka yari imunyuzeho. Ayo magambo yagiraga ati “ibitangaza bibaho, ibarize abamarayika.” N’ubwo na we yemeraga Imana, ntiyamenye neza icyo ayo magambo yasobanuraga. Mbese icyo gipapuro cyagaragazaga ko umushoferi w’iyo modoka yemeraga ko ibitangaza bibaho? Cyangwa ahubwo bwari uburyo bwo kubiseka agaragaza ko atemera ibitangaza n’abamarayika?

Ushobora gushishikazwa n’ibyo umwanditsi w’Umudage witwa Manfred Barthel yavuze agira ati “igitangaza ni ijambo rihita rigabanya abasomyi mo ibice bibiri.” Abemera ibitangaza bemera rwose ko bibaho kandi ko wenda bibaho incuro nyinshi. * Urugero, bavuga ko mu myaka mike ishize mu Bugiriki, abantu bemera ko ibitangaza bibaho bavuze ko byagiye biba nibura incuro imwe buri kwezi. Ibyo byatumye musenyeri wo muri Kiliziya ya Orutodogisi ya Kigiriki atanga umuburo agira ati “abantu bizera basigaye babona Imana, Mariya n’abatagatifu nk’aho ari abantu. Abizera ntibagombye gukabya muri ibyo bintu.”

Mu bihugu bimwe na bimwe usanga bo batemera cyane ko ibitangaza bibaho. Dukurikije iperereza ryashyizwe ahagaragara mu Budage mu mwaka wa 2002, abaturage 71 ku ijana bo muri icyo gihugu ntibemera ko ibitangaza bibaho. Icyakora, mu bantu batageze kuri kimwe cya gatatu bemera ko ibitangaza bibaho, harimo abagore batatu bavuga ko Bikira Mariya yababonekeye akabaha ubutumwa. Amezi make nyuma y’aho abo bagore bavugiye ko Mariya yababonekeye ari kumwe n’abamarayika hamwe n’inuma, hari ikinyamakuru cyo mu Budage cyavuze kiti “kuva icyo gihe kugeza n’ubu, abantu bagera ku 50.000 bajya mu rugendo rutagatifu, baba abajyanwa no kugira ngo bakizwe indwara cyangwa abajyanwa n’amatsiko, bose baba bashishikajwe cyane n’ibonekerwa ry’abo bagore” (Westfalenpost). Hari abandi bantu 10.000 bari biteguye kujya aho abo bagore baba, iyo Mariya yongera kubabonekera. Bajya bavuga ko hari amabonekerwa nk’ayo yabaye, aho Bikira Mariya yabonekeye abantu i Lourdes mu Bufaransa mu mwaka wa 1858, n’i Fátima muri Porutugali mu mwaka wa 1917.

Amadini atari aya gikristo yo abibona ate?

Amadini hafi ya yose yemera ko ibitangaza bibaho. Hari igitabo gisobanura ko abashinze amadini, nk’iry’Ababuda, irya gikristo n’irya Isilamu, bari bafite ibitekerezo bitandukanye ku birebana n’ibitangaza. Ariko icyo gitabo kivuga ko “amateka y’ayo madini agaragaza mu buryo budasubirwaho ko ibitangaza n’inkuru zivuga iby’ibitangaza ari ibintu by’ingenzi, byagiye biranga imyizerere y’abantu ishingiye ku idini.” Icyo gitabo kivuga ko “hari igihe Bouddha ubwe yajyaga akora ibitangaza.” Nyuma y’aho, igihe “idini ry’Ababuda ryimukiraga mu Bushinwa, abamisiyonari baryo bakoraga ibitangaza incuro nyinshi.”—The Encyclopedia of Religion.

Icyo gitabo kimaze kuvuga kuri bene ibyo byiswe ibitangaza, cyatanze umwanzuro ugira uti “hari umuntu ushobora kutemera ibintu byose bivugwa muri izo nkuru z’ibitangaza, zavuzwe n’abanyedini banditse ku buzima bwa Bouddha. Icyakora nta washidikanya ko babihimbye bafite intego nziza yo guha ikuzo Bouddha, we washoboraga guha abayoboke be barangwaga n’ishyaka ububasha nk’ubwo bwo gukora ibitangaza.” Icyo gitabo nanone kivuga ku idini rya Isilamu kigira kiti “imyinshi mu miryango y’Abisilamu ntiyigeze ireka kwitega ko ibitangaza bishobara kubaho. Mu migani yabo (hadīths), bavuga ko incuro nyinshi Muhamadi yakoze ibitangaza mu ruhame. . . . Ndetse bemera ko nyuma y’urupfu, abatagatifu bakorera ibitangaza mu mva zabo babikorera indahemuka, kandi abantu bakunze gusenga cyane basaba abo batagatifu kubafasha.”

Amadini yiyita aya gikristo yo abibona ate?

Abenshi mu bantu bemeye Ubukristo ntibabivugaho rumwe. Bamwe bemera ko ibitangaza Bibiliya ivuga ko Yesu Kristo yakoze cyangwa ibyakozwe n’abagaragu b’Imana bo mu gihe cya mbere y’Ubukristo, byabayeho. Icyakora, hari abantu benshi bemera ibyavuzwe na Martin Luther, Umuporotesitanti uzwiho kuba yaraharaniraga ko ibintu bihinduka. Hari igitabo kivuga ko “Luther na Calvin banditse bavuga ko igihe cyo gukora ibitangaza cyarangiye kandi ko nta wakwitega ko hazabaho ibindi” (The Encyclopedia of Religion). Icyo gitabo kivuga ko Kiliziya Gatolika yakomeje ukwemera kwayo ku birebana n’ibitangaza “nta kugerageza gusobanura uburyo bibaho.” Nyamara kandi, “Abaporotesitanti bize baje kugera ubwo bemera ko ahanini ibyo kuba Umukristo ari ikibazo kirebana n’umuco, ko nta ruhare urwo ari rwo rwose Imana cyangwa isi y’imyuka bigira mu mibereho y’abantu.”

Abandi biyita Abakristo, harimo na bamwe mu bakuru b’amadini, bashidikanya ko ibitangaza bivugwa muri Bibiliya byabayeho. Reka dufate urugero rw’inkuru iri muri Bibiliya mu Kuva 3:1-5, ivuga iby’igihuru cyagurumanaga. Hari igitabo gisobanura ko hari abahanga mu bya tewolojiya bo mu Budage batemera ko iyo ari inkuru ivuga iby’igitangaza nyakuri cyabayeho (What the Bible Really Says). Ahubwo basobanura ko ari “ikigereranyo cy’imihangayiko Mose yari ahanganye na yo mu mutima, kandi umutimanama we ukaba waramubuzaga amahwemo bikabije.” Icyo gitabo cyongeraho ko ibyo “birimi by’umuriro bishobora gusobanurwa ko ari indabo zahise zibumbura bitewe n’umucyo w’izuba ryo kuhaba kw’Imana.”

Ushobora kumva utanyuzwe n’ibyo bisobanuro. None se wakwemera iki? Mbese bihuje n’ubwenge kwemera ko hari igihe ibitangaza byabayeho? Kandi se byifashe bite ku bitangaza bibaho muri iki gihe? None se ko tudashobora kubaza abamarayika, twabaza nde?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Nta wahakana ko Bibiliya ivuga ko mu bihe bya kera hari igihe Imana yakoraga ibintu abantu babonaga ko bidashoboka. Dusoma ibyayo ngo ‘ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana’ (Yeremiya 32:21). Tekereza igihugu cy’igihangange cy’icyo gihe cyacishijwe bugufi binyuriye ku byago icumi Imana yagiteje, birimo n’urupfu rw’abana b’imfura bo muri icyo gihugu. Ibyo byago byari ibitangaza rwose!—Kuva, igice cya 7 kugeza ku cya 14.

Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, abanditsi bane b’Amavanjiri bavuze ibitangaza nka 35 byakozwe na Yesu. Mu by’ukuri, amagambo yabo agaragaza ko Yesu yakoze ibitangaza birenze ibyo bavuze. Ariko se, izo nkuru zose zivuga ibintu byabayeho koko, cyangwa ni impimbano? *Matayo 9:35; Luka 9:11.

Niba koko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ry’ukuri nk’uko ibivuga, ubwo noneho waba ufite impamvu zumvikana zo kwemera ibitangaza biyivugwamo. Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse neza iby’ibitangaza byabayeho mu gihe cya kera, urugero nko gukiza indwara no kuzura abapfuye ndetse n’ibindi nk’ibyo, ariko nanone ikavuga mu buryo bwumvikana neza ko ibitangaza nk’ibyo bitakibaho. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Impamvu ibitangaza bitakibaho nk’uko byabagaho kera,” ku ipaji ya 4.) Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko n’abantu bemera Bibiliya baba babona ko ibitangaza byo muri iki gihe nta shingiro bifite? Reba igisubizo mu ngingo ikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Hari inkoranyamagambo isobanura amagambo yo muri Bibiliya, ivuga ko ijambo “ibitangaza” ryakoreshejwe muri iyi ngingo risobanura “ibintu biba byabaye birenze ubushobozi bw’abantu cyangwa birenze imbaraga zizwi zituruka ku bintu kamere, maze ibyo bigatuma bavuga ko byakozwe n’imbaraga ndengakamere.”

^ par. 14 Ibihamya bigaragaza ko Bibiliya ikwiriye kwiringirwa, wabisanga mu gitabo La Bible : Parole de Dieu ou des Hommes ? Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]

IMPAMVU IBITANGAZA BITAKIBAHO NK’UKO BYABAGAHO KERA

Hari ibitangaza byinshi binyuranye bivugwa muri Bibiliya (Kuva 7:19-21; 1 Abami 17:1-7; 18:22-38; 2 Abami 5:1-14; Matayo 8:24-27; Luka 17:11-19; Yohana 2:1-11; 9:1-7). Ibyinshi muri ibyo bitangaza byagaragazaga ko Yesu ari we Mesiya, kandi byahamije ko yari ashyigikiwe n’Imana. Abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere bari barahawe impano zo gukora ibitangaza; nko kuvuga indimi no kurobanura imyuka cyangwa gusobanukirwa neza ibyahumetswe (Ibyakozwe 2:5-12; 1 Abakorinto 12:28-31). Izo mpano zo gukora ibitangaza zari ingirakamaro ku itorero rya gikristo mu gihe ryari rigitangira. Kubera iki?

Impamvu ya mbere ni uko kopi z’Ibyanditswe zari nkeya. Ubusanzwe, abakire ni bo bonyine bagiraga imizingo cyangwa ibindi bitabo by’Ibyanditswe. Mu bihugu bitari byakagezemo Ubukristo, ntibari bazi Bibiliya cyangwa Umwanditsi wayo, Yehova. Inyigisho za gikristo zagombaga gutangwa mu magambo. Izo mpano zo gukora ibitangaza zari ingirakamaro kugira ngo zigaragaze ko Imana yakoreshaga itorero rya gikristo.

Ariko Pawulo yasobanuye ko izo mpano zari kuvaho igihe zari kuba zitagikenewe. Yagize ati “guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge na bwo buzakurwaho kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho.”—1 Abakorinto 13:8-10.

Muri iki gihe abantu bashobora kubona za Bibiliya, ibitabo by’impuzamirongo ya Bibiliya n’ibitabo byo gukoreramo ubushakashatsi. Hari n’Abakristo basaga miriyoni esheshatu batojwe, bafasha abandi kugira ubumenyi ku byerekeye Imana bushingiye kuri Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, ntibikiri ngombwa ko habaho ibitangaza byo guhamya ko Yesu Kristo ari we Imana yashyizeho ngo abe Umucunguzi, cyangwa ko Yehova ashyigikiye abagaragu be.