Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Rwana intambara nziza yo kwizera”

“Rwana intambara nziza yo kwizera”

“Rwana intambara nziza yo kwizera

URATEKEREZA ko hari umusirikare uwo ari we wese uri ku rugamba utakwishima baramutse bamuhaye itegeko bati “ugomba gusubira iwawe kandi ukamarana igihe n’umugore wawe n’umuryango wawe”?

Mu gihe cya Dawidi Umwami wa Isirayeli, hari umusirikare wahawe itegeko nk’iryo. Uriya w’Umuheti yahamagawe n’umwami ubwe maze amushishikariza gusubira iwe mu rugo. Ariko kandi, Uriya yanze kujya iwe mu rugo. Bamubajije impamvu yakoze ibinyuranye n’ibyo bari biteze, Uriya yashubije ko isanduku y’isezerano, ari yo yagereranyaga ko Imana ihari, n’ingabo z’Abisirayeli byari ku rugamba. Maze arabaza ati “naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n’umugore wanjye?” Kuri Uriya, ibyo byari ibintu atashoboraga no gutekereza muri icyo gihe gikomeye.—2 Samweli 11:8-11.

Ukuntu Uriya yitwaye bizamura ibibazo by’ingenzi bitureba, kubera ko natwe turi mu gihe cy’intambara. Intambara turwana ubu irakomeye kuruta izo amahanga yo ku isi yarwanye. Iyo ntambara ituma intambara ebyiri z’isi yose zisa n’aho nta cyo zivuze iyo uzigereranyije na yo, kandi nawe ufite uruhare muri iyo ntambara. Ishobora guteza akaga gakomeye kandi umwanzi ateye ubwoba cyane. Muri iyo ntambara, nta masasu araswa, nta bisasu bya rutura biterwa, ariko amayeri yo mu ntambara aracyakoreshwa cyane.

Mbere yo kujya mu ntambara, ugomba kubanza kumenya niba ikwiriye kandi ukamenya n’icyo igamije. Mbese koko kurwana iyo ntambara bizahesha ibihembo? Intumwa Pawulo yasobanuye neza intego y’iyo ntambara idasanzwe mu ibaruwa yandikiye Timoteyo agira ati ‘urwane intambara nziza yo kwizera.’ Ni koko, muri iyo ntambara icyo ugomba kurwanirira si inzu y’umutamenwa, ahubwo ni ‘ukwizera,’ ari ko kuri kwa Gikristo kose nk’uko kwanditse muri Bibiliya. Biragaragara neza ko ugomba kwemera ko “ukwizera” ari ukuri kugira ngo ukurwanirire kandi utsinde.—1 Timoteyo 6:12.

Umusirikare ugira amakenga yihatira kumenya umwanzi bahanganye. Muri iyi ntambara, umwanzi turwana amaze imyaka myinshi akoresha amayeri y’intambara, kandi afite ubutunzi n’intwaro bihambaye. Afite kandi imbaraga ndengakamere. Ni umugome utagira icyo atinya; uwo ni Satani (1 Petero 5:8). Intwaro izi zisanzwe kimwe n’amayeri ndetse n’uburiganya by’abantu nta cyo bivuze imbere y’uwo mwanzi (2 Abakorinto 10:4). Uzakoresha iki mu kurwana iyo ntambara?

Intwaro y’ingenzi ni ‘inkota y’umwuka ari yo jambo ry’Imana’ (Abefeso 6:17). Intumwa Pawulo yagaragaje ukuntu ityaye agira ati ‘Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira’ (Abaheburayo 4:11, 12). Intwaro ityaye cyane, izi kuboneza ku buryo ishobora gucengera ikagera mu bitekerezo imbere no mu bisunikira umuntu kugira icyo akora, nta gushidikanya ko uyikoresha agomba kugira ubuhanga n’ubwitonzi.

Birashoboka wenda ko uzi ko ingabo zishobora kugira intwaro zigezweho kurusha izindi, ariko izo ntwaro nta cyo zaba zimaze niba abo basirikare badafite ubuhanga bwo kuzikoresha. Muri ubwo buryo, nawe ukeneye amabwiriza ahereranye n’ukuntu wakoresha inkota yawe mu buryo bugira ingaruka nziza. Igishimishije, ni uko hari abasirikare b’inararibonye kurusha abandi biteguye kuguha imyitozo. Yesu yise abo basirikare b’inararibonye batoza abandi ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’ Uwo mugaragu yahawe inshingano yo guha abigishwa ba Yesu ifunguro ryo mu buryo bw’umwuka, cyangwa imyitozo, mu gihe gikwiriye (Matayo 24:45). Ushobora gutahura uwo mugaragu ukiranuka ugenzuye imihati ashyiraho mu kwigisha no gutanga umuburo ureba amayeri y’umwanzi mu gihe gikwiriye. Ibihamya bigaragaza ko iryo tsinda ry’umugaragu rigizwe n’abasizwe bagize itorero rya Gikristo ry’Abahamya ba Yehova.—Ibyahishuwe 14:1.

Iryo tsinda ry’umugaragu ntiryigishije abantu gusa. Ryagaragaje umwuka nk’uwo intumwa Pawulo yagaragaje igihe yandikiraga itorero ry’i Tesalonike ati “ahubwo twitonderaga muri mwe nk’uko umurezi akuyakuya abana be. Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane” (1 Abatesalonike 2:7, 8). Buri musirikare wese w’Umukristo afite inshingano yo gushyira mu bikorwa imyitozo yuje urukundo ahabwa.

Mutware intwaro zose

Hari intwaro zose zo mu buryo bw’ikigereranyo ushobora gukoresha mu kwirinda. Ushobora kubona urutonde rwazo mu Befeso 6:13-18. Umusirikare ugira amakenga ntiyatinyuka gusohoka haramutse hari zimwe mu ntwaro zo mu buryo bw’umwuka adafite cyangwa haramutse hari izikeneye gusanwa.

Umukristo akeneye intwaro ze zose zo kwirinda, ariko ingabo nini y’ukwizera ifite agaciro mu buryo bwihariye. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo yanditse ati “kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo [nini], ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.”—Abefeso 6:16.

Ingabo nini, ishobora gukingira umubiri wose, ishushanya agaciro k’ukwizera kwacu. Ugomba kwizera cyane ubuyobozi bwa Yehova, kandi ukemera nta gushidikanya ko ibyo yasezeranyije byose bizasohora. Wagombye kumva ko ari nk’aho ayo masezerano yarangije gusohora. Ntugashidikanye na gato ko isi ya Satani yose izarimbuka vuba aha, ko isi izahinduka paradizo, kandi ko abantu b’indahemuka ku Mana bazongera bagasubizwa ubutungane.—Yesaya 33:24; 35:1, 2; Ibyahishuwe 19:17-21.

Muri iyo ntambara ikomeye turwana ariko, ukeneye nanone ikindi kintu: incuti. Mu ntambara, usanga abasirikare babana bagirana ubucuti bukomeye mu gihe baterana inkunga kandi bagatabarana, ndetse hari n’igihe umwe ashobora kurokora undi yari agiye gupfa. N’ubwo rero kugira incuti bifite akamaro, kugira ngo uzarokoke iyi ntambara nta wundi wundi ukeneye kugirana na we ubucuti utari Yehova ubwe. Ni yo mpamvu Pawulo yashoje urutonde rw’ibigize intwaro zose n’aya magambo agira ati ‘musengeshe umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.’—Abefeso 6:18.

Twishimira cyane kuba hamwe n’incuti yacu ya bugufi. Dukora uko dushoboye tukaba turi kumwe na we. Binyuriye mu kuganira na Yehova mu isengesho, bituma turushaho kumva ko ariho, akatubera incuti ikwiriye kwiringirwa. Umwigishwa Yakobo yaduteye inkunga agira ati “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.

Amayeri umwanzi akoresha

Rimwe na rimwe guhangana n’iyi si bishobora kuba nko kunyura mu murima utezemo ibisasu bya mine. Igitero gishobora guturuka ahantu aho ari ho hose, kandi umwanzi agerageza kukugwa gitumo. Icyakora, komeza kwiringira ko Yehova yaguhaye uburinzi bwose ukeneye.—1 Abakorinto 10:13.

Umwanzi ashobora gushyiraho imihati myinshi mu bitero agaba ku kuri kwa Bibiliya ukwizera kwawe gushingiyeho. Abahakanyi bashobora gukoresha amagambo asize umunyu, yo gushyeshyenga ndetse n’ibitekerezo bigoretse bagerageza kukugusha. Ariko kandi, umuhakanyi ntaba agushakira ibyiza. Mu Migani 11:9 hagira hati “utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke, ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe.”

Byaba ari amakosa gutekereza ko ukeneye gutega amatwi abahakanyi cyangwa gusoma inyandiko zabo kugira ngo unyomoze ibyo bavuga. Ibitekerezo byabo bigoretse, byuzuye uburozi, bishobora kukwangiza mu buryo bw’umwuka kandi bikamunga ukwizera kwawe nk’uko igisebe cy’umufunzo cyiyongera (2 Timoteyo 2:16, 17). Aho kubatega amatwi, igana uko Imana isubiza abahakanyi. Yobu yavuze yerekeza kuri Yehova ati “nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.”—Yobu 13:16.

Umwanzi ashobora kugerageza andi mayeri, ya yandi yagize icyo ageraho mu rugero runaka. Abasirikare bari ku murongo baramutse bavuye ku murongo bakishora mu bwiyandarike, ibyo bishobora gutuma haba akaduruvayo.

Imyidagaduro yo mu isi, urugero nk’amafilimi agaragaza ubwiyandarike, ibiganiro byo kuri televiziyo ndetse n’umuzika umena amatwi, bikunze gukurura abantu. Hari abavuga ko bashobora kureba amashusho y’ubwiyandarike cyangwa bagasoma ibinyamakuru bivuga ku bwiyandarike ntibibagireho ingaruka. Nyamara hari umugabo umwe wajyaga areba za filimi zigaragaza ubusambanyi bweruye buri gihe, wiyemereye nta buryarya ati “ntushobora kwibagirwa ibyo bintu wabonye; uko urushaho kubitekerezaho ni na ko nawe ugenda urushaho kumva ushaka gukora ibyo wabonye . . . Izo filimi zituma utekereza ko mu by’ukuri hari ikintu wacikanywe na cyo.” None se ubwo birakwiriye ko umuntu yakwishyira mu kaga ko gukomeretswa n’icyo gitero gififitse?

Undi mutego uri mu myambi umwanzi akoresha ni ugukururira abantu mu gukunda ubutunzi. Bishobora kugorana gutahura ako kaga kubera ko twese dukeneye ibintu runaka. Dukeneye aho kuba, ibyokurya ndetse n’imyambaro; yemwe nta n’ubwo ari bibi kugira ibintu byiza! Uko umuntu abona ibyo bintu ni byo bishobora kumuteza akaga. Amafaranga ashobora guhabwa agaciro kuruta ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Dushobora kugwa mu mutego wo gukunda amafaranga. Ni byiza ko twiyibutsa aho ubushobozi bw’ubutunzi bugarukira. Buhita vuba, mu gihe ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka bwo buhoraho iteka ryose.—Matayo 6:19, 20.

Iyo ingabo zacitse intege, amahirwe yo gutsinda aragabanuka. “Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuba kubaye ubusa” (Imigani 24:10). Gucika intege ni intwaro Satani yakoresheje igira icyo igeraho. Kwambara “ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero” bizagufasha kurwanya imimerere yo gucika intege (1 Abatesalonike 5:8). Gerageza kugira ukwizera gukomeye nk’ukwa Aburahamu. Igihe Aburahamu yasabwaga gutanga umwana we w’ikinege Isaka ho igitambo, ntiyatindiganyije. Yari yiringiye ko Imana yari kuzasohoza isezerano ryayo ryo guha umugisha amahanga yose binyuriye ku rubyaro rwe, kandi ko n’iyo biba ngombwa ko apfa, Imana yashoboraga kuzura Isaka kugira ngo isohoze iryo sezerano.—Abaheburayo 11:17-19.

Ntukareke kurwana iyo ntambara

Hari bamwe bamaze igihe kirekire barwana iyo ntambara babigiranye ubutwari bashobora kugenda bacika intege, bityo ntibabe bakirwana bafite amakenga nk’aya mbere. Urugero rwa Uriya wavuzwe mu ntangiriro z’iyi ngingo, rushobora gufasha abantu bose barwana iyo ntambara gukomeza kubona ibintu mu buryo bukwiriye. Abenshi mu Bakristo bagenzi bacu dufatanyije kurwana iyo ntambara bahanganye n’ubukene, bashobora kugerwaho n’akaga cyangwa ubu bakaba bicwa n’imbeho hamwe n’inzara. Kimwe na Uriya, byatubera byiza kudatekereza ku buzima bwiza twashoboraga kugira muri iki gihe cyangwa ngo twifuze kudamarara. Turifuza gukomeza kuba hamwe n’ingabo za Yehova zo ku isi hose zigizwe n’abasirikare b’indahemuka, kandi tugakomeza kurwana iyo ntambara kuzageza ubwo tuzabona imigisha ihebuje duhishiwe.—Abaheburayo 10:32-34.

Hari akaga gashobora kutugeraho turamutse tutabaye maso, dutekereza wenda ko igitero cya nyuma kizaba kera cyane mu gihe kiri imbere. Urugero rw’Umwami Dawidi rugaragaza neza ako kaga. Kubera impamvu runaka, ntiyari kumwe n’ingabo ze ku rugamba. Ibyo byatumye Dawidi akora icyaha gikomeye cyamuteye agahinda gashengura umutima hamwe n’imibabaro mu buzima bwe bwose.—2 Samweli 12:10-14.

Mbese kurwana iyo ntambara umuntu ahanganye n’imihangayiko yo ku rugamba, yihanganira abamukoba ndetse anirinda ibinezeza bikemangwa byo muri iyi si, hari icyo bimaze? Abarimo barwana iyo ntambara neza bemera ko ibyo isi itanga bishobora gusa n’ibishishikaje, bigasa n’ikintu kibengerana, ariko ko iyo ubigenzuye ubyegereye ubona ko bifite agaciro gake cyane (Abafilipi 3:8). Ikindi kandi, ibyo binezeza usanga akenshi biteza imibabaro no kumanjirwa.

Umukristo uri muri iyo ntambara yo mu buryo bw’umwuka ashimishwa no kugirana imishyikirano ya bugufi n’incuti nyancuti, kugira umutimanama utamucira urubanza no kugira ibyiringiro byiza cyane. Abakristo basizwe bafite ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka mu ijuru hamwe na Yesu Kristo (1 Abakorinto 15:54). Abenshi mu basirikare b’Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzagira ubuzima butunganye mu isi izahinduka paradizo. Kandi koko, nta cyo umuntu atakora ngo abone ibyo bihembo. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku ntambara zo mu isi, tuzi neza ko tuzatsinda iyi ntambara niba dukomeje kuba indahemuka (Abaheburayo 11:1). Iyi si iyoborwa na Satani yo ariko, izarimburwa yose.—2 Petero 3:10.

Mu gihe ugikomeza kurwana iyo ntambara, ujye wibuka amagambo ya Yesu agira ati “nimuhumure nanesheje isi” (Yohana 16:33). Yanesheje binyuriye mu gukomeza kuba maso no gukomeza gushikama mu gihe cy’ibigeragezo. Natwe dushobora gukora nk’ibyo yakoze.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

Nta masasu araswa, nta bisasu bya rutura biterwa, ariko amayeri yo mu ntambara aracyakoreshwa cyane

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 30]

Tuzi ko tuzatsinda iyi ntambara niba dukomeje kuba indahemuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 26]

Ingofero y’agakiza izadufasha kurwanya ibyo gucika intege

Koresha ingabo nini y’ukwizera kugira ngo uzimye ‘imyambi yaka umuriro’ ya Satani

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

“Mwegere Imana na yo izabegera”

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Twagombye kwiringira ko amasezerano y’Imana azasohora