Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amakoraniro mpuzamahanga yo mu 2003

Amakoraniro mpuzamahanga yo mu 2003

Amakoraniro mpuzamahanga yo mu 2003

KU WA Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2001, inama ya buri mwaka y’abagize umuryango wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania yabereye i Jersey City, muri leta ya New Jersey, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyuma y’iyo nama, abagize uwo muryango hamwe n’abatumirwa babo, bakurikiranye porogaramu yihariye. Ku munsi wakurikiyeho, mu materaniro y’inyongera yabereye mu mijyi ine yo muri Kanada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova batanze itangazo rikurikira nyuma ya disikuru yabo isoza:

“Mu gihe tugitegereje kureba uko ibintu bizagenda mu gihe kiri imbere, ni iby’ingenzi cyane ko twese abagize ubwoko bw’Imana tutirengagiza guteranira hamwe. Intumwa Pawulo yatugiriye inama yo kurushaho guteranira hamwe no guterana inkunga uko tubona umunsi uteye ubwoba wa Yehova ugenda udusatira (Abaheburayo 10:24, 25). Mu buryo buhuje n’iryo tegeko ryo mu Byanditswe, umwaka utaha [wa 2002] twiringiye kuzagira amakoraniro y’intara mu bice byose by’isi. Hanyuma, mu mwaka wa 2003, Yehova nabishaka dushobora kuzagira amakoraniro yihariye mpuzamahanga mu turere tumwe na tumwe tw’isi. Iki ni igihe cyo gukomeza kuba maso, tukiyumvisha ukuntu ibintu bibera ku isi bigenda bisimburana.”

Nubwo hagenda havuka ibintu bidasobanutse n’ibibazo byinshi uko iyi gahunda y’ibintu igenda yegereza iherezo ryayo, umurimo w’ubwoko bw’Imana ugomba gukomeza kujya mbere. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami, hakubiyemo n’ubutumwa bwa Bibiliya bw’umuburo, bugomba gutangarizwa amahanga n’amoko yose n’indimi zose n’abantu bose, tubahamagarira ‘kubaha Imana no kuyihimbaza; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye’ (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ku bw’ibyo rero, duhuje n’ibyo Data wo mu ijuru ashaka kandi yishimira, ubu harategurwa amakoraniro mpuzamahanga azabera mu turere tunyuranye tw’isi mu mwaka wa 2003.

Mu buryo bw’agateganyo, ayo makoraniro azabanza kubera mu mijyi imwe n’imwe yo muri Amerika y’Amajyaruguru, maze nyuma y’aho gato azabere mu Burayi. Nyuma y’aho mu mwaka wa 2003, hazakorwa gahunda z’uko hazagira intumwa zijya mu mijyi mike yo muri Aziya; naho ahagana mu mpera z’uwo mwaka izindi ntumwa zikazajya muri Afurika, Amerika y’Epfo no mu birwa bya Pasifika. Amashami amwe n’amwe azasabwa kohereza umubare ntarengwa w’intumwa mu makoraniro azabera ahantu bazamenyeshwa, bityo, bikaba bitazashoboka ko ababyifuza bose batumirirwa kuyajyamo. Icyakora, kuba hazaba hari umubare w’intumwa zihagarariye ibihugu binyuranye muri buri koraniro, bizatera inkunga.

Mu gihe kitarambiranye, amatorero y’Abahamya ba Yehova azahabwa ibisobanuro ku byerekeranye n’ayo makoraniro. Ibisobanuro byerekeranye n’amatariki nyayo n’imijyi abatumiwe bashobora kuzajyamo, bazabihabwa n’amashami yabo. Ni yo mpamvu muri iki gihe usabwe kutazandika cyangwa ngo ubaririze iby’icyo kibazo.

Abazatoranywa kugira ngo bajye mu makoraniro, bagomba kuba ari Abahamya bitanze kandi babatijwe, bazatanga urugero rwiza, kandi bakagaragariza abavandimwe bo muri ibyo bihugu urukundo rwa kivandimwe. Abo bavandimwe bo muri ibyo bihugu na bo bazabona uburyo bwiza bwo kwakira abo bashyitsi no kubagaragariza urukundo nyarukundo (Abaheburayo 13:1, 2). Ibyo bizatuma ‘bahumurizanya’ (Abaroma 1:11, 12). Ibindi bisobanuro birambuye ku birebana n’izo gahunda bizatangwa n’amashami azaba yaratumiriwe kohereza intumwa mu gihugu iki n’iki.

Amakoraniro y’intara y’iminsi itatu yo mu mwaka wa 2003, azategurwa nk’uko bisanzwe mu bihugu hafi ya byose. Mu gihe tuzaba duteraniye hamwe, twese tuzaboneraho uburyo bwo ‘kumva, kwiga no guhugurwa’ (Gutegeka 31:12; 1 Abakorinto 14:31). Ibyo bizatuma abagize ubwoko bw’Imana bose ‘basogongera bakamenya yuko Uwiteka agira neza.’ (Zaburi 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Mu makoraniro mpuzamahanga yose, kimwe no mu makoraniro y’intara, hazaba hari abamisiyonari, kandi bamwe muri bo bazagira uruhare muri iyo porogaramu.

Muri uyu mwaka wa 2002, tuzagira amakoraniro y’intara afite umutwe uvuga ngo “Ababwiriza b’Ubwami Barangwa n’Ishyaka,” akaba azadushishikariza kurushaho kubwiriza. Mu gihe tuzaba turi muri ayo makoraniro, nta gushidikanya ko tuzarushaho kugira amatsiko yo kumenya ibyo Yehova aduhishiye mu mwaka utaha. Ibyo bizadufasha gukomeza ‘kuba maso kandi twiteguye,’ kubera ko ibi bihe turimo biruhije kandi bikomeye.—Matayo 24:42-44.