Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushakisha abantu bakwiriye muri Kenya

Gushakisha abantu bakwiriye muri Kenya

Gushakisha abantu bakwiriye muri Kenya

KENYA ni igihugu gifite ubwiza karemano butangaje. Amashyamba y’inzitane, ibibaya binini, ubutayu bushyuha birengeje urugero hamwe n’imisozi itwikiriwe n’urubura, bitamirije icyo gihugu gishimishije. Icyo gihugu gicumbikiye inyamaswa zo mu gasozi zisaga miriyoni hamwe n’inkura zigiye gucika. Nanone kandi, umuntu ashobora kubona imikumbi minini ya twiga zirukanka mu gisambu.

Ibiremwa biguruka na byo ni byinshi, uhereye kuri za kagoma zifite imbaraga zitumbagira mu bicu ukageza ku nyoni z’amabara menshi zibarirwa mu bihumbi ziririmba, zigakwirakwiza mu kirere uturirimbo dutuje, turyoheye amatwi. Kandi se, ni nde wakwirengagiza inzovu n’intare? Ibyo umuntu abona muri Kenya n’ibyo ahumva ntibyibagirana.

Ariko kandi, hari irindi jwi ririmo ryumvikana muri icyo gihugu cyiza. Ni ijwi ry’abantu babarirwa mu bihumbi babwira abandi ubutumwa bw’ibyiringiro (Yesaya 52:7). Ayo majwi arimo aragera ku bantu bo mu moko n’indimi bisaga 40. Muri ubwo buryo, nanone Kenya ni igihugu giteye amabengeza mu buryo bw’umwuka.

Abenshi mu baturage ba Kenya bita ku by’idini kandi usanga biteguye kuganira ku bintu by’umwuka. N’ubwo bimeze bityo ariko, kubona abantu muganira byagiye biba ikibazo cy’ingorabahizi, kubera ko muri Kenya, kimwe no mu bindi bihugu byinshi, ibintu birimo bihinduka.

Imibereho igoranye y’iby’ubukungu yatumye abantu benshi bagira ibyo bahindura ku mibereho yabo. Abagore ubusanzwe bakoraga mu ngo zabo, ubu ubasanga mu biro cyangwa ku mihanda bacuruza imbuto, imboga, amafi n’ibitebo baboshye. Abagabo bamara amasaha menshi bakora akazi kananiza bagerageza kubona icyatunga imiryango yabo. Ndetse n’abana usanga mu tuboko twabo duto harimo udupaki tw’ubunyobwa bukaranze n’amagi atogosheje, bagenda mu mihanda bagurisha ibicuruzwa byabo. Ibyo bituma abantu bake cyane ari bo baba bari imuhira ku manywa. Iyo mimerere yatumye biba ngombwa ko ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bagira icyo bahindura.

Amatorero y’Abahamya ba Yehova yagiriwe inama yo kurushaho kwibanda ku bantu batari mu ngo zabo baba bagiye hanze mu bikorwa byabo bya buri munsi, hamwe n’incuti, bene wabo, abacuruzi n’abo bakorana. Kandi abavandimwe barabyitabiriye, bakaganira n’abantu aho bashoboraga kuboneka hose (Matayo 10:11). Mbese, iyo mihati yo kwagura uburyo bwo gukora umurimo yaba yaragize icyo igeraho? Yee, yakigezeho! Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

Bene Wacu​—Ni Bo Baturanyi Bacu ba Bugufi

Umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ufite abaturage bagera kuri miriyoni eshatu. Mu burasirazuba bw’uwo mujyi, hari hatuye umusirikare uri mu kiruhuko cy’iza bukuru wahoze ari majoro, muri rusange akaba yari amaze igihe kirekire yanga Abahamya ba Yehova n’ubwo icyamucaga intege cyane ari uko umuhungu we bwite yari Umuhamya. Igihe kimwe muri Gashyantare, uwo musirikare mukuru uri mu kiruhuko cy’iza bukuru yakoze urugendo rw’ibirometero 160 agiye gusura umuhungu we mu mujyi wa Nakuru uri mu kibaya cya Rift Valley. Muri icyo gihe umuhungu we yamuhaye impano​—igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka.* Uwo mubyeyi yaragifashe maze arataha.

Uwo mugabo wahoze ari umusirikare mukuru ageze imuhira, yahaye umugore we icyo gitabo, atangira kugisoma atazi ko cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Buhoro buhoro, ukuri kwa Bibiliya kwatangiye kumukora ku mutima, kandi yagezaga ku mugabo we ibyo yasomaga. Umugabo we na we yatangiye gusoma icyo gitabo abitewe n’amatsiko. Igihe batahuraga abanditse icyo gitabo abo ari bo, biboneye ko batari barabwiwe ukuri ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova. Bashatse Abahamya bo mu karere batuyemo, maze icyigisho cya Bibiliya kiratangira. Binyuriye ku gitabo bo ubwabo bisomeye, baje kubona ko gukoresha itabi cyangwa kuricuruza bidahuje n’amahame ya Gikristo (Matayo 22:39; 2 Abakorinto 7:1). Bajugunye itabi ryose bari bafite mu iduka ryabo nta kujijinganya. Nyuma y’amezi runaka, bujuje ibisabwa kugira ngo babe ababwiriza batarabatizwa, kandi bidatinze barabatijwe mu gihe cy’ikoraniro ry’intara.

Igitebo cy’Imyanda Kibonekamo Ubutunzi

Mu duce tumwe na tumwe tw’umurwa mukuru, hari imidugudu y’utujagari ituwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana. Aho ngaho, umuntu abona amazu menshi akurikiranye y’ibyondo, ibiti, utwuma tw’uducece cyangwa amabati. Mu gihe imirimo yo mu nganda ibaye ingume, abantu bishakira imirimo. Abakozi bo kuri jua kali (ijambo ry’Igiswayire risobanurwa ngo “izuba rikaze”) bakorana umwete ku zuba ritwika, bagakora inkweto za rugabire mu mapine ashaje y’imodoka, cyangwa bagakora udutadowa mu dukombe twajugunywe. Abandi usanga baterera hejuru ibirundo by’imyanda n’ibitebo by’imyanda bashakisha ibipapuro, udukombe n’amacupa bishobora kubagirira umumaro.

Mbese, igitebo cy’imyanda gishobora kubamo ikintu cy’agaciro? Cyane rwose! Umuvandimwe umwe yagize ati “umugabo w’ibigango, wahirimbiye kandi wasaga nabi yaje agana ku Nzu y’Amakoraniro afite igisashi kinini cyuzuye ibinyamakuru n’amagazeti byo kujugunywa. Amaze kumbwira ko yitwa William, yarambajije ati ‘mbese, ufite amagazeti y’Umunara w’Umurinzi asohotse vuba?’ Narikanze nibaza icyo yashakaga kugeraho. Ubwo namwerekaga amagazeti atanu, yarayarebye yose maze aravuga ati ‘yose ndayajyana.’ Byarantangaje, njya mu cyumba cyanjye maze ngaruka mfite igitabo Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. * Namweretse ishusho igaragaza Paradizo maze musobanurira ko twigana n’abantu Bibiliya ku buntu. Hanyuma naramubwiye nti ‘niko William, kuki utagaruka ejo, maze tugatangira kwiga?’ Yarabyubahirije aragaruka!

“Igihe kimwe ari ku Cyumweru, yaje mu materaniro ubwa mbere. Icyo gihe nari natanze disikuru. William amaze kwinjira, yahise araranganya amaso mu bari bateze amatwi, ambona kuri platifomu, maze ahita yiruka asohoka mu nzu. Nyuma y’aho naje kumubaza icyabimuteye. Yanshubije afite isoni agira ati ‘abantu bari bafite isuku cyane. Numvise bindenze.’

“Uko William yagendaga agira amajyambere mu cyigisho cye, ni na ko ukuri kwa Bibiliya kwatangiye guhindura imibereho ye. Yarogaga, akogosha imisatsi ye, akambara imyambaro ifite isuku kandi imeze neza, kandi nyuma y’igihe gito yatangiye kuza mu materaniro buri gihe. Igihe igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka * cyasohokaga, twatangiye kucyigana. Hagati aho, yari yaratanze ishuri incuro ebyiri mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi kandi yari yarabaye umubwiriza utarabatizwa. Nashimishijwe cyane no kumuha ikaze ari umuvandimwe wanjye wo mu buryo bw’umwuka igihe yabatizwaga ku munsi w’ikoraniro ryihariye.”

Ni hehe William yari yaraboneye akamaro k’igazeti y’Umunara w’Umurinzi bwa mbere? Yagize ati “najyaga mbona inomero zimwe na zimwe mu bipapuro byo kujugunya babaga bataye mu gitebo cy’imyanda.” Ni koko, yabonye ubutunzi muri ubwo buryo bwasaga n’ubudashoboka!

Kubwiriza ku Kazi

Mbese, aho buri gihe twaba dukoresha uburyo tubona kugira ngo dutange ubuhamya mu buryo bufatiweho aho dukora? James, umusaza mu itorero rimwe ry’i Nairobi, yamenye ukuri kwa Bibiliya muri ubwo buryo. Hanyuma, na we yaje kuba umuhanga mu gukoresha ubwo buryo kugira ngo agere ku bandi. Urugero, igihe kimwe James yabonye mugenzi we bakoranaga aje mu biro yambaye umudari wanditsweho ngo “Yesu Arakiza.” James yiganye umubwirizabutumwa Filipo abaza mugenzi we ati “mbese, mu by’ukuri usobanukiwe icyo ayo magambo asobanura” (Ibyakozwe 8:30)? Icyo kibazo cyatumye bagirana ikiganiro cyiza. Batangiye kwigana Bibiliya, kandi nyuma y’aho uwo mugabo yaje kubatizwa. Mbese, James hari icyo yaba yaragezeho ku birebana n’abandi? Reka abisobanure:

“Jye na Tom twakoraga mu kigo kimwe. Akenshi twajyanaga muri bisi itwara abakozi. Igihe kimwe ari mu gitondo, twaricaranye. Nari ndimo nsoma kimwe mu bitabo byacu, kandi nari ngifashe ku buryo na Tom yashoboraga gutereraho akajisho bitamugoye. Nk’uko nari mbyiteze, cyaramushimishije, maze nishimira kumutiza icyo gitabo. Yashimishijwe cyane n’ibyo yasomye, kandi yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ubu we n’umugore we ni abagaragu ba Yehova babatijwe.”

James akomeza agira ati “akenshi, mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita, mu kigo cyacu habera ibiganiro bishishikaje cyane. Muri ibyo biganiro, ni bwo najyaga mpura na Ephraim na Walter mu bihe bitandukanye. Bombi bari bazi ko ndi Umuhamya. Ephraim yari ashishikajwe no gusobanukirwa impamvu abantu benshi cyane barwanya Abahamya ba Yehova. Walter yari afite ibibazo ku bihereranye n’itandukaniro riri hagati y’Abahamya n’andi madini. Bombi banyuzwe n’ibisubizo bishingiye ku Byanditswe nabahaye, kandi bemeye kuyoborerwa icyigisho. Ephraim yagize amajyambere mu buryo bwihuse. Nyuma y’igihe runaka, we n’umugore we beguriye Yehova ubuzima bwabo. Ubu ni umusaza, naho umugore we ni umupayiniya w’igihe cyose. Icyakora, Walter we yararwanyijwe cyane ku buryo yajugunye igitabo yigiragamo. Ariko kandi, kubera ko ntigeze ndohoka, yongeye gutangira icyigisho cye. Ubu na we afite igikundiro cyo kuba umusaza.” Abantu bahindutse Abakristo b’ukuri bitewe n’uko James yakoresheje uburyo yabonye kugira ngo atange ubuhamya mu buryo bufatiweho ku kazi, bose hamwe ni 11.

Ingaruka Zitangaje Kurusha Izindi Zose

Mu mudugudu muto wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria, incuti n’abavandimwe bari bateraniye hamwe mu mihango y’ihamba. Mu bari baje kwifatanya muri ako kababaro, hari harimo Umuhamya ugeze mu za bukuru. Yegereye umwarimukazi witwa Dolly maze amusobanurira imimerere y’abapfuye n’umugambi Yehova afite wo gukuraho urupfu burundu. Amaze kubona ukuntu abyakiriye neza, yamwijeje agira ati “igihe uzasubirira iwanyu, umwe mu bamisiyonari azagusura akwigishe Bibiliya.”

Umujyi Dolly avukamo ni uwa gatatu mu bunini muri Kenya. Icyo gihe, Abahamya bane gusa b’abamisiyonari ni bo bakoreragayo. Uwo muvandimwe ugeze mu za bukuru mu by’ukuri nta n’umwe mu bamisiyonari yabwiye ngo azasure Dolly. We gusa yari yiringiye mu buryo bwuzuye ko byari kuzikora. Kandi ni ko byagenze! Mu gihe gito, mushiki wacu w’umumisiyonari yahuye na Dolly atangira kwigana na we. Ubu Dolly yarabatijwe, umukobwa we muto yiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kandi abahungu be babiri na bo barabatijwe. Ndetse yagize n’igikundiro cyo kwiga mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya.

Kwita ku Kwiyongera

Kwibanda ku gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho byatumye abandi bantu babarirwa mu bihumbi bashobora kumva ubutumwa bwiza muri Kenya. Ubu ababwiriza basaga 15.000 bahugiye muri uwo murimo w’ingenzi cyane, kandi abantu basaga 41.000 bateranye ku Rwibutso rw’urupfu rwa Kristo umwaka ushize. Hirya no hino muri Kenya hose, akenshi usanga umubare w’abaza mu materaniro ukubye kabiri umubare w’ababwiriza b’Ubwami. Ibyo byatumye hakenerwa andi Mazu y’Ubwami menshi kurushaho.

Amazu y’Ubwami arimo arubakwa mu mijyi minini no mu turere twitaruye utundi. Imwe muri yo iri mu mujyi witaruye indi wo mu karere kitwa Samburu, ku birometero 320 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nairobi. Mu mwaka wa 1934, uwo mujyi waje kwitwa Maralal bisobanurwa ngo “kurabagirana” mu rurimi rw’Igisamburu, kubera ko amabati yakoreshejwe aho ngaho bwa mbere yabengeranaga ku zuba. Hashize imyaka 62 nyuma y’aho indi nzu y’amabati yubatswe i Maralal. Na yo “irabengerana” kandi “itera ibishashi,” kubera ko ari ahantu hagenewe ugusenga k’ukuri muri ako karere.

Ababwiriza 15 bashyizeho imihati ihebuje kugira ngo bubake Inzu y’Ubwami ya mbere muri ako karere ka Kenya kitaruye utundi. Amafaranga yari make, bityo byabaye ngombwa ko abavandimwe bakoresha ibikoresho biboneka muri ako karere. Inkuta zari zubakishije ibiti n’ibyondo. Izo nkuta bazihomesheje amase avanze n’ivu zirakomera, zimara imyaka myinshi.

Kugira ngo abavandimwe babone ibiti byo gushinga, babonye uruhushya rwo gutema ibiti. Ariko kandi, ishyamba ryari riri hafi kurusha andi, ryari riri ku birometero bigera ku 10. Byabaye ngombwa ko abavandimwe na bashiki bacu bajya muri iryo shyamba ku maguru, bagatema ibiti, bakabikokora hanyuma bakabitunda babijyana ku kibanza. Igihe kimwe, ubwo abo bavandimwe bari bari mu nzira bava mu ishyamba, abapolisi barabafashe bavuga ko uruhushya rwabo rutemewe. Abapolisi babwiye umupayiniya wa bwite ko bamufashe kubera ko yari yatemye ibiti. Mushiki wacu umwe wo muri ako karere uzwi cyane n’abaturage baho n’abapolisi, yarababwiye ati “niba mufashe umuvandimwe wacu, mudufate twese kuko twese twatemye ibiti!” Hanyuma, umukuru w’abo bapolisi yarabaretse bose baragenda.

Muri iryo shyamba hari harimo inyamaswa z’inkazi, bityo kurinyuramo byari biteje akaga. Igihe kimwe mushiki wacu yatemye igiti. Igihe cyari kiguye hasi, yabonye inyamaswa ivumbuka irirukanka. Akiyirabukwa ihita nk’umurabyo akabona ibara ry’umutamu, yatekereje ko ari impara, ariko nyuma yaje kubona ko yari intare abonye amajanja y’aho yakandagiye! N’ubwo hari ako kaga kose, abavandimwe bujuje iyo nzu, kandi ihagaze neza ari isoko “irabagirana” yo gusingiza Yehova.

Ku itariki ya 1 Gashyantare 1963, wari umunsi wihariye mu mateka ya gitewokarasi muri Kenya. Kuri uwo munsi, ibiro by’ishami bya mbere byatangiye gukora, ari icyumba kimwe gusa cya metero kare 7,4. Ku itariki ya 25 Ukwakira 1997, wari undi munsi utazibagirana mu mateka ya gitewokarasi ya Kenya​—wo wari umunsi wo gutaha amazu mashya ya Beteli afite ubuso bwa metero kare 7.800! Umushinga wuzuye wari indunduro ikomeye y’umurimo ukoranywe umwete wamaze imyaka itatu. Abakozi bitangiye umurimo bagera kuri 25 bakomoka mu bihugu bitandukanye bari barahinduye igishanga kirimo ibyondo n’ibyatsi byinshi gifite ubuso bwa hegitari 3,2, bahagira ahantu hameze nk’ubusitani bwiza hubatswe amazu mashya y’ishami, azacumbikamo abantu 80 bagize umuryango wa Beteli.

Dufite impamvu zose zo kwishimira ibyo Yehova yakoreye ubwoko bwe. Ni we ukwiriye gushimirwa ko yatumye imitima y’abagaragu be yaguka maze bagakaza umurego mu gushakisha abantu bakwiriye muri Kenya, bigatuma haba igihugu cy’amabengeza mu buryo bw’umwuka.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

^ par. 15 Cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.