Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Buri gihe Yehova agororera indahemuka ze

Buri gihe Yehova agororera indahemuka ze

Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho

Buri gihe Yehova agororera indahemuka ze

BYAVUZWE NA VERNON DUNCOMBE

Nari ndangije gufata ifunguro rya nyuma rya nimugoroba, maze nkongeza isegereti nk’uko byari bisanzwe. Hanyuma nabajije umugore wanjye Aileen nti “kuri uyu mugoroba amateraniro yagenze ate?”

YIKIJE umutima maze aravuga ati “hasomwe ibaruwa itangaza abahawe inshingano, kandi izina ryawe ryavuzwe. Washinzwe kwita ku ndangururamajwi. Interuro ya nyuma y’iyo baruwa yagiraga iti ‘niba hari abavandimwe abo ari bo bose banywa itabi muri aba bamaze gushyirwaho, bategetswe kwandikira Sosayiti kugira ngo bavuge ko badashobora kwemera iyo nshingano.’ ” * Nabyitabiriye nitsa umutima cyane kandi mfata umwanzuro, mvuga nti “huu, Uko ni ko iyo baruwa yavugaga! ”

Nashinze iryinyo ku rindi maze iyo segereti nyisyonyorera ku gasahane gashyirwaho ivu ry’itabi kari kari iruhande rwanjye. “Sinzi impamvu natoranyirijwe iyo nshingano. Ariko, sinigeze na rimwe nanga inshingano, kandi simfite umugambi wo gutangira kuzanga.” Niyemeje kutazongera kunywa itabi. Icyo cyemezo cyagize ingaruka zimbitse ku mibereho yanjye ndi Umukristo n’umucuranzi. Reka mbanyuriremo ibintu bimwe na bimwe byabayeho byatumye ngera kuri icyo cyemezo.

Imibereho ya mbere mu muryango

Navukiye i Toronto ho muri Kanada ku itariki ya 21 Nzeri 1914, nkaba nari umuhungu mukuru w’ababyeyi buje urukundo kandi bakorana umwete, ni ukuvuga Vernon na Lila, bari batunze umuryango w’abahungu bane n’abakobwa babiri. Nakurikirwaga na Yorke, hanyuma hagakurikiraho Orlando, Douglas, Aileen na Coral. Igihe nari mfite imyaka icyenda gusa, mama yampaye inanga yitwa violon, maze akora gahunda kugira ngo nkurikirane amasomo ya muzika mu ishuri ryitwa Harris School of Music. Ibintu ntibyari byoroshye, ariko Data na Mama babonye uburyo bwo kwishyura amafaranga ya bisi n’ay’ishuri. Nyuma y’aho, nize amategeko ya muzika n’imiterere y’injyana mu muzika, mbyigira mu ishuri rya muzika ryitwa Royal Conservatory of Music riri i Toronto, kandi igihe nari mfite imyaka 12, nagiye mu irushanwa ryahuje abacuranzi bose bo mu mujyi ryabereye mu nzu yitwa Massey Hall, ikaba yari inzu y’akataraboneka abantu bumviragamo umuzika iri mu mujyi rwagati. Natoranyijwe ko ari jye watsinze, maze mpembwa violon nziza ibikwa mu mufuka ukozwe mu ruhu rw’ingona.

Nyuma y’igihe runaka, nanone nitoje gucuranga piyano na violon nini. Incuro nyinshi, itsinda ryacu ryacurangaga mu bitaramo byabaga birimo abantu bake ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu nimugoroba no mu gihe abanyeshuri babaga babyina. Igihe kimwe abanyeshuri bari barimo babyina, ni bwo nahuye na Aileen ku ncuro ya mbere. Mu gihe nari ndi mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, nacuranze mu makipi menshi y’abacuranzi bo mu mujyi. Maze guhabwa impamyabumenyi, natumiriwe kwifatanya n’itsinda ry’abacuranzi ryitwaga Ferde Mowry Orchestra, kandi ako kazi kabaye akazi keza, gahamye kugeza mu mwaka wa 1943.

Uko namenye Yehova

Ababyeyi banjye bagejejweho ukuri kwa Bibiliya ku ncuro ya mbere igihe Data yakoraga mu iduka ryari riri mu mujyi wa Toronto rwagati, ashinzwe gushyira ibicuruzwa mu idirishya, mbere gato y’uko Intambara ya Mbere y’Isi Yose itangira. Igihe yabaga ari aho barira, yajyaga yumva ibiganiro byabaga hagati y’abakozi babiri bari Abigishwa ba Bibiliya (nk’uko Abahamya ba Yehova bitwaga icyo gihe), hanyuma ubwo yabaga atashye nimugoroba, yagezaga kuri Mama ibyo yabaga yumvise. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1927, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro rinini i Toronto mu nzu nini y’imikino mu kigo cyitwaga Canadian National Exhibition Grounds. Inzu yacu yari iya kabiri uturutse ku muryango w’iburengerazuba bw’icyo kigo, yakoreshejwe mu gucumbikira abantu 25 bari baturutse muri Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’aho, umwe mu Bigishwa ba Bibiliya witwaga Ada Bletsoe yatangiye kujya asura Mama kenshi, akamusigira ibitabo byabaga bisohotse vuba. Umunsi umwe yaravuze ati “Madamu Duncombe, hashize igihe runaka ngusigira ibitabo. Mbese, hari icyo waba warasomye?” N’ubwo Mama yareraga abana batandatu, kuva ubwo yiyemeje kujya asoma amagazeti kandi ntiyigeze abihagarika. Icyakora, jye sinashishikazwaga cyane n’ibyo bitabo. Nari ndimo nihatira kubona impamyabumenyi mu ishuri, kandi nari naratwawe n’umuzika.

Muri Kamena 1935, jye na Aileen twarashyingiranywe mu rusengero rw’Abangilikani. Kuva igihe naviriye mu idini ryitwa Église unie mfite imyaka 13, nta rindi dini nari naragiyemo; bityo ku cyemezo cy’ishyingiranwa nanditseho ko nari umwe mu Bahamya ba Yehova n’ubwo nari ntaraba Umuhamya.

Twari dufite amatsiko yo kuzabyara abana mu gihe cyari kuzaza, kandi twifuzaga kuzaba ababyeyi beza. Bityo, twatangiye gusomera hamwe Isezerano Rishya. Ariko kandi, n’ubwo twari dufite intego nziza, hari ibindi bintu byagiye bitwitambika imbere. Nyuma y’aho gato, twarongeye turagerageza, biranga biba iby’ubusa. Hanyuma, kuri Noheli yo mu mwaka wa 1935, twohererejwe impano yari ipfunyitsemo igitabo cyitwa La harpe de Dieu. Umugore wanjye yagize ati “yewe, ino mpano ya Noheli umubyeyi wawe yatwoherereje ntisanzwe.” Nyamara, mu gihe nari maze kujya ku kazi yatangiye kugisoma, kandi yishimiye ibyo yasomye. Hashize igihe runaka nta kintu nzi ku bihereranye n’ugushimishwa kwe. Naho ku bihereranye n’ibyiringiro byo kugira abana, ntibyasohojwe. Umwana wacu w’umukobwa wavutse ku itariki ya 1 Gashyantare 1937, yarapfuye. Mbega ukuntu ibyo byaduteye agahinda kenshi!

Muri icyo gihe, abagize umuryango mvukamo bifatanyaga mu murimo wo kubwiriza babigiranye umwete, kandi naje kumenya ko Data ari we mubwiriza w’Ubwami wenyine mu muryango utari warashoboye kugira umuntu n’umwe akoreshereza abonema y’igazeti ya Consolation (ubu yitwa Réveillez-vous!). Iyo ni yo yari intego y’umurimo wo kubwiriza muri uko kwezi. N’ubwo ntari narigeze nsoma igitabo na kimwe cya Sosayiti, numvise ambabaje maze ndamubwira nti “Papa, nta kibazo buriya urankoreshereza abonema; nawe umere nk’abandi babwiriza.” Byageze mu mpeshyi, maze itsinda ryacu ry’abacuranzi ririmuka riva mu mujyi rijya gucurangira aho abantu bakunze gutemberera. Igazeti ya Consolation yaje inyuze mu iposita. Umuhindo ugeze, rya tsinda ry’abaririmbyi ryagarutse i Toronto. Amagazeti yakomeje kuza kuri aderesi yacu nshya, kandi nta n’imwe nari narigeze nkura mu ibahasha.

Igihe kimwe ari mu kiruhuko cya Noheli, nitegereje icyo kirundo cy’amagazeti maze mfata umwanzuro w’uko niba nari narayatanzeho amafaranga yanjye, nibura nagombaga kugira zimwe muri zo nsoma kugira ngo ndebe icyo zavugaga. Iya mbere nafunguye yarantangaje cyane. Yashyiraga ahagaragara amatiku yo muri politiki hamwe na ruswa byariho muri iyo minsi. Natangiye kujya mbwira abacuranzi bagenzi banjye ibyo nasomaga. Ariko kandi, banze kwemera ko ibyo navugaga byari ukuri, kandi byabaye ngombwa ko nkomeza gusoma kugira ngo nisobanure. Mu buryo ntari nzi, nari natangiye kubwiriza ibyerekeye Yehova. Kandi kuva ubwo sinigeze mpagarika gusoma ibitabo bihebuje by’imfashanyigisho za Bibiliya byandikwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Matayo 24:45.

N’ubwo mu mibyizi nabaga mpugiye mu kazi, nyuma y’igihe gito natangiye kujya mu materaniro yo ku Cyumweru ndi kumwe na Aileen. Igihe kimwe mu mwaka wa 1938, ubwo twari tugeze mu materaniro yo ku Cyumweru, hari bashiki bacu babiri bari bageze mu za bukuru badusuhuje, maze umwe aravuga ati “Muvandimwe mwana wa, mbese wamaze kujya ku ruhande rwa Yehova? Urabizi, Harimagedoni iregereje cyane!” Nari nzi ko Yehova ari Imana y’ukuri yonyine, kandi nemeraga ntashidikanya ko uwo ari umuteguro we. Nifuzaga kuba umwe mu bawugize, bityo, ku itariki ya 15 Ukwakira 1938 narabatijwe. Aileen yabatijwe hashize amezi agera kuri atandatu nyuma y’aho. Nshimishijwe no kuvuga ko abantu bo mu muryango wanjye bose babaye abagaragu ba Yehova bitanze.

Mbega ibyishimo natewe no kwifatanya n’ubwoko bw’Imana! Bidatinze, numvaga nisanzuye iyo twabaga turi kumwe. Iyo ntashoboraga kujya mu materaniro, buri gihe nabaga nshishikajwe no kumenya uko yabaga yagenze. Kuri wa mugoroba navuze ngitangira, habayeho ihinduka rikomeye mu murimo nkorera Yehova.

Igihe cy’ihinduka rikomeye kuri twe

Irindi hinduka rikomeye kuri twe ryabaye ku itariki ya 1 Gicurasi 1943. Twari twaragiye mu ikoraniro rinini rya mbere twateranyemo, ryabereye i Cleveland muri Ohio muri Nzeri 1942, rikaba ryari rifite umutwe uvuga ngo Ikoraniro rya Gitewokarasi ry’Isi Nshya. Aho ngaho, mu ntambara mbi cyane y’isi yose rwagati, akaba ari nta wari uzi igihe yari kuzarangirira, twumvise Umuvandimwe Knorr, icyo gihe wari perezida wa Watch Tower Society, atanga disikuru ishishikaje cyane yari ifite umutwe uvuga ngo “Amahoro—Mbese, Ashobora Kuramba?” Twibuka neza ukuntu yahereye ku bivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 akagaragaza ko nyuma y’intambara hari kuzabaho igihe cy’amahoro, igihe umurimo ukomeye wo kubwiriza wari kuzasohozwa.

Ikintu cyatugizeho ingaruka cyane, ni disikuru Umuvandimwe Knorr yari yatanze mbere y’aho yari ifite umutwe uvuga ngo “Yefuta n’Umuhigo We.” Icyo gihe hasabwe ko haboneka abapayiniya benshi kurushaho! Jye na Aileen twararebanye maze tuvugira icyarimwe (turi kumwe n’abandi benshi) tuti “ni twe!” Twahise dukora gahunda zo gutangira umurimo w’ingenzi kurushaho.

Umurimo w’Abahamya ba Yehova muri Kanada wari warabuzanyijwe guhera ku itariki ya 4 Nyakanga 1940. Igihe twatangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya ku itariki ya 1 Gicurasi 1943, kubwiriza ibihereranye na Yehova no gutanga ibitabo bya Sosayiti mu murimo wo kubwiriza byari bikibuzanyijwe n’amategeko. Kubera ko twari Abakristo, twitwazaga gusa za kopi za Bibiliya y’ubuhinduzi bwa King James. Hashize iminsi mike nyuma y’aho tugereye mu ifasi yacu ya mbere twakoreyemo ubupayiniya y’ahitwa Parry Sound, ho muri Ontario, umupayiniya w’inararibonye witwaga Stewart Mann yoherejwe n’ibiro by’ishami gukorana natwe umurimo wo kubwiriza. Mbega gahunda yuje urukundo! Umuvandimwe Mann yahoraga yishimye kandi yakundaga guseka. Twamwigiyeho kandi twagiranaga ibihe bishimishije. Igihe Sosayiti yatwimuraga ikatwohereza mu mujyi wa Hamilton, twari dusigaye tuyobora umubare runaka w’ibyigisho bya Bibiliya. Nyuma y’aho gato, n’ubwo nari ndengeje imyaka yo kujya mu gisirikare, nashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kujyamo. Kuba naranze kujya mu gisirikare byatumye mfatwa ku itariki ya 31 Ukuboza 1943. Impapuro z’urukiko zimaze kuzuzwa, nakatiwe kujya gukora imirimo mu kigo cya gisivili isimbura uwa gisirikare, aho nkaba narahagumye kugeza muri Kanama 1945.

Nkimara kurekurwa, jye na Aileen twahise duhabwa ifasi yo gukoreramo ubupayiniya i Cornwall ho muri Ontario. Nyuma y’aho gato, twoherejwe mu ntara ya Québec dufite icyemezo cyihariye cy’abapolisi twashakiwe n’Urwego rwa Sosayiti Rushinzwe iby’Amategeko. Aho hari mu gihe Duplessis yategekaga i Québec, ubwo itotezwa ry’Abahamya ba Yehova ryari rikaze mu buryo bwihariye. Iminsi myinshi buri cyumweru nabaga ndi mu nkiko enye zitandukanye mfasha abavandimwe bacu. Ibyo byari ibihe bishishikaje kandi bikomeza ukwizera.

Nyuma y’ikoraniro ryabereye i Cleveland mu mwaka wa 1946, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi w’akarere n’uw’intara, inshingano zatumye jye n’umugore wanjye dukora ingendo tuva ku nkombe imwe tujya ku yindi. Ibintu byagendaga biba mu buryo bwihuse. Mu mwaka wa 1948, twatumiriwe kujya mu ishuri rya 11, Ishuri rya Bibiliya rya Galeedi rya Watchtower. Abavandimwe Albert Schroeder na Maxwell Friend bari babiri mu barimu bacu, kandi ishuri ryacu ryari rigizwe n’abanyeshuri 108 ryari ririmo abasizwe 40. Kubera ko twari turi kumwe n’abagaragu ba Yehova bamaze igihe kirekire bamukorera, mu by’ukuri ibyo byari ibintu bitanga inyungu nyinshi n’ingororano!

Igihe kimwe, Umuvandimwe Knorr yaradusuye aturutse i Brooklyn. Muri disikuru ye, yasabye ko haboneka abantu 25 bari kwitangira kwiga ururimi rw’Ikiyapani. Twese uko twari 108 twarabishatse! Perezida yari asigaranye akazi ko gutoranya abari kwigishwa. Ntekereza ko Yehova yayoboye ibyo kubatoranya, kubera ko byagenze neza cyane. Benshi muri 25 bari batoranyijwe hanyuma bakagira igikundiro cyo kujya gutangiza umurimo mu Buyapani baracyari mu ifasi yabo—yego barashaje, ariko baracyariyo. Bamwe muri bo, urugero nka Lloyd na Melba Barry bimuriwe mu yandi mafasi. Lloyd yari umwe mu bagize Inteko Nyobozi kugeza aho apfiriye umwaka ushize. Twifatanyije n’abo bose kwishimira ingororano Yehova yatanze.

Umunsi wo guhabwa impamyabumenyi warageze maze twoherezwa muri Jamaïque. Ariko kandi, kubera ko hari hari ibibazo bigikururana mu nkiko zo mu ntara ya Québec, twahawe amabwiriza yo gusubira muri Kanada.

Nkora Umwuga wo Gucuranga mu Buryo Bwagutse Kurushaho!

N’ubwo naretse umuzika ngiye gukora umurimo w’ubupayiniya, byasaga n’aho umuzika utamvuyeho. Mu mwaka wakurikiyeho, perezida wa Sosayiti, Nathan Knorr, hamwe n’umunyamabanga we Milton Henschel, baje i Toronto mu busitani bwitwa Maple Leaf Gardens. Disikuru y’abantu bose Umuvandimwe Knorr yatanze yari ifite umutwe uvuga ngo “Igihe Kirashize Kurusha Uko Mubitekereza!” yashishikaje abantu bose. Ku ncuro ya mbere natumiriwe kuyobora umutwe w’abacuranzi bacuranga mu ikoraniro. Twateguye umuzika uherekeza indirimbo zimwe na zimwe zari zizwi cyane zo mu gitabo cy’indirimbo (cyasohotse mu mwaka wa 1944) cyitwaga Recueil de cantiques pour le service du Royaume. Abavandimwe basaga n’ababikunda. Igihe porogaramu yo ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita yari irangiye, twasubiyemo porogaramu twari twateganyije yo ku Cyumweru. Narabutswe Umuvandimwe Henschel yambukiranya ikibuga aza adusanga, maze mpagarika umutwe w’abacuranzi bacu kugira ngo nshobore kujya kumusuhuza. Yarabajije ati “umutwe w’abacuranzi uyoboye hano ugizwe n’abacuranzi bangahe?” Narashubije nti “bose nibamara kuhagera bari bube ari nka 35.” Yaranshubije ati “mu mpeshyi itaha, i New York uzaba ufite abakubye abo incuro ebyiri.”

Ariko kandi, mbere y’uko impeshyi igera, natumiriwe kujya i Brooklyn. Bitewe n’impamvu runaka, mu mizo ya mbere Aileen ntiyashoboye kujyana nanjye. Inzu nshya yo ku muhanda wa 124 Columbia Heights yari itaruzura, bityo bampaye igitanda mu nzu yari isanzwe ari Beteli, mu kumba gato mbana n’abavandimwe babiri basizwe—ni ukuvuga Umuvandimwe Payne wari ugeze mu za bukuru na Karl Klein, akaba ari ubwa mbere twari duhuye. Mbese, hari mu mfunganwa? Yego. Nyamara twahabanye neza twese. Abavandimwe bari bageze mu za bukuru bari bafite umwuka wo kwihangana cyane. Nagerageje kwirinda kugira uwo mbangamira! Ryari isomo ry’ingirakamaro mu birebana n’ibyo umwuka w’Imana ushobora gukora. Kuba naramenyanye n’Umuvandimwe Klein kandi tugakorana, byatumye mbona imigisha myinshi cyane! Buri gihe yarangwaga n’neza kandi yabaga yiteguye gufasha. Twakoranye neza kandi dukomeza kuba incuti magara mu gihe cy’imyaka isaga 50.

Nagize igikundiro cyo gufasha mu birebana n’umuzika mu makoraniro yabereye i Yankee Stadium mu mwaka wa 1950, 1953, 1955 n’uwa 1958, kimwe n’inshingano zo kuyobora umutwe w’abacuranzi ndi kumwe na Al Kavelin mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1963 ryabereye i Rose Bowl muri Pasadena ho muri leta ya Kaliforuniya. Mu ikoraniro ryo mu mwaka wa 1953 ryabereye i Yankee Stadium, porogaramu y’umuzika yabaye ku Cyumweru mbere ya disikuru y’abantu bose. Erich Frost yahaye ikaze Edith Shemionik (waje kwitwa Weigand) wari ufite ijwi rirenga, waririmbye indirimbo ifite umutwe uvuga ngo “Mwebwe Bahamya, Nimujye Mbere!” umutwe w’abacuranzi bacu umucurangira. Hanyuma, twarishimye cyane igihe twumvaga ku ncuro ya mbere amajwi aryoheye amatwi kandi meza y’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyafurika. Umumisiyonari witwa Harry Arnott yari yarazanye kaseti nziza ayivanye muri Rodeziya y’Amajyaruguru (ubu ikaba ari Zambiya) kugira ngo tuyumve idushimishe. Amajwi yasakaye muri sitade yose uko yakabaye.

Dufata Amajwi y’Igitabo cy’Indirimbo cyo mu Mwaka wa 1966

Mbese, waba wibuka igitabo cy’indirimbo cyari gifite igifubiko cy’iroza cyari gifite umutwe uvuga ngo “Chantant et vous accompagnant de musique dans votre cœur”? Igihe icyo gitabo cyari kigiye kugera mu cyiciro cya nyuma cy’itegurwa ryacyo, Umuvandimwe Knorr yagize ati “tugiye gufata amajwi. Ndashaka ko mutegura umutwe muto w’abacuranzi, za violons nke gusa n’imyironge nk’ibiri. Sinshaka ko hazagira umuntu ‘uvuza ihembe’!” Inzu y’Ubwami yo kuri Beteli ni yo yari kuba stidiyo yacu, ariko kuyikoresha byari biteye impungenge runaka. Byari kugenda bite mu gihe amajwi yari kuba yirangira mu nkuta zirangaye, amakaro yo hasi n’intebe z’ibyuma? Ni nde wari kudufasha gukemura ibibazo by’amajwi aza atameze neza? Hari umuntu watanze igitekerezo agira ati “twabiharira Tommy Mitchell! Akora kuri radiyo ABC Network Studios.” Twagiye gushaka Umuvandimwe Mitchell, waje kwishimira kudufasha.

Igihe cyo gufata amajwi bwa mbere ku wa Gatandatu mu gitondo cyarageze, maze mu gihe amazina y’abacuranzi yari arimo atangazwa, umwe mu bavandimwe yari afite agasanduku babikamo akarumbeti. Nibutse wa muburo watanzwe n’Umuvandimwe Knorr ugira uti “sinshaka ko hazagira umuntu ‘uvuza ihembe’!” None se, ni iki nari gukora? Nitegereje ukuntu uwo muvandimwe avana akarumbeti ke mu gasanduku, aragatunganya, maze atangira kwisuganya. Uwo muvandimwe yari Tom Mitchell, kandi amanota make yacuranze bwa mbere yari meza. Yavugije akarumbeti nka violon! Naratekereje nti ‘uyu muvandimwe agomba kwikomereza!’ Umuvandimwe Knorr ntiyigeze abirwanya.

Muri uwo mutwe, twari dufite abacuranzi babizi kandi nanone bari abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo. Nta bantu badafite ikinyabupfura bari bahari! Akazi ko gufata amajwi kari karuhije, ariko nta bakinubiraga. Igihe uwo murimo wari urangiye, twararize; kandi mu bawifatanyijemo haracyari ubucuti bukomeye. Buri wese muri twe yishimiraga igikundiro cye, kandi tubifashijwemo na Yehova, uwo murimo twarawurangije.

Izindi Nshingano Zihesha Ingororano

Nyuma y’imyaka myinshi cyane, ndacyakomeza kwifatanya mu murimo w’igihe cyose. Namaze imyaka 28 mu murimo wo kuba umugenzuzi w’akarere n’uw’intara—buri wose muri iyo ukaba wari ushimishije. Iyo yakurikiwe n’imyaka itanu namaze nshinzwe gucunga Inzu y’Amakoraniro y’i Norval ho muri Ontario. Kubera ko jye na Aileen twabaga dufite ikoraniro ry’akarere buri mpera y’icyumweru kimwe n’amakoraniro y’intara yo mu rurimi rw’amahanga, twari dufite akazi kenshi. Hagati y’umwaka wa 1979 na 1980, abahanga mu by’ubwubatsi no gushushanya bakoresheje amazu yo ku Nzu y’Amakoraniro mu gihe bateguraga umushinga wo kuzubaka ibiro by’ishami rya Sosayiti i Halton Hills. Nyuma y’umurimo twakoreye ku Nzu y’Amakoraniro, indi nshingano twahawe yatumye ndushaho kwifatanya mu bihereranye n’umuzika i Brooklyn kuva mu mwaka wa 1982 kugeza mu wa 1984.

Umugore wanjye nkunda yapfuye ku itariki ya 17 Kamena 1994, hashize iminsi irindwi gusa tugize isabukuru y’imyaka 59 twari tumaze dushyingiranywe. Twari tumaze imyaka 51 dukorera hamwe umurimo twari twaritangiye w’ubupayiniya.

Iyo ntekereje ku bintu byinshi nagiye mbona mu buzima, nibuka ukuntu Bibiliya yatubereye ubuyobozi bw’igiciro cyinshi cyane. Rimwe na rimwe, njya nkoresha Bibiliya ya Aileen maze ngashimishwa cyane no kubona ibintu byagiye bimukora ku mutima—yaba imirongo yose, interuro runaka n’amagambo yashyizeho akamenyetso. Nk’uko byari bimeze kuri Aileen, nanjye mfite imirongo y’Ibyanditswe ifite ibisobanuro byihariye kuri jye. Umurongo umwe ni uwo muri Zaburi ya 137, igaragaza iri sengesho ryiza ryatuwe Yehova rigira riti “Yerusalemu, ninkwibagirwa, sinzongere gushobora gucuranga inanga ukundi! Sinzongere gushobora kuririmba ukundi nintakwibuka, nintatekereza ko ari wowe untera ibyishimo byinshi biruta ibindi!” (Zaburi 137:5, 6, Today’s English Version.) N’ubwo nkunda umuzika, ibyishimo byanjye biruta ibindi mbiterwa no gukorera Yehova mu budahemuka, we wangororeye ampa imibereho yuzuye kandi irangwa no kunyurwa.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1973 (mu Gifaransa), wasobanuye impamvu kuva icyo gihe umuntu yagombaga kubanza kureka itabi kugira ngo ashobore kubatizwa kandi abe umwe mu Bahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Ndi kumwe na Aileen mu mwaka wa 1947.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Turi mu cyiciro cya mbere cyo gufata amajwi