Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni gute umwuka w’Imana ukora muri iki gihe?

Ni gute umwuka w’Imana ukora muri iki gihe?

Ni gute umwuka w’Imana ukora muri iki gihe?

YAVUYE mu nda ya nyina ari ikirema. Buri munsi, yicaraga ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero. Ariko kandi, igihe kimwe uwo mugabo w’ikirema wasabirizaga yahawe impano yari iy’agaciro kenshi cyane kurusha uduceri duke. Yarakijijwe!—Ibyakozwe 3:2-8.

N’ubwo intumwa Petero na Yohana ari zo ‘zamuhagurukije’ kugira ngo ‘ibirenge bye bikomere,’ ntizigeze ziyitirira icyo gikorwa cyo gukiza. Kuki zitabikoze? Petero ubwe yasobanuye agira ati “yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki, nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kūbaha Imana kwacu biduhaye kumugendesha?” Koko rero, Petero na Yohana bombi babonye ko ikintu nk’icyo kitashoboraga gukorwa ku bw’imbaraga zabo, ahubwo ko cyari gikozwe n’imbaraga z’umwuka wera w’Imana.—Ibyakozwe 3:7-16; 4:29-31.

Icyo gihe, bene iyo ‘mirimo ikomeye’ yakorerwaga kugira ngo igaragaze ko itorero rya Gikristo ryari rikiri rishya ryari rishyigikiwe n’Imana (Abaheburayo 2:4). Icyakora, intumwa Pawulo yavuze ko mu gihe iyo mirimo yari kuba imaze gusohoza intego yayo, yari ‘kuzarangizwa’ * (1 Abakorinto 13:8). Ni yo mpamvu muri iki gihe tutabona mu itorero ry’ukuri rya Gikristo ibikorwa ibyo ari byo byose byo gukiza bitegetswe n’Imana, ubutumwa bw’ubuhanuzi, cyangwa ibikorwa byo kwirukana abadayimoni.

Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko umwuka wera w’Imana utagikora? Si ko biri rwose! Reka dusuzume ubundi buryo bumwe na bumwe umwuka w’Imana wakoragamo mu kinyejana cya mbere kandi n’ubu ukaba ukora muri ubwo buryo.

‘Umwuka w’ukuri’

Imwe mu mikorere y’umwuka wera w’Imana ni ukumenyesha abantu, kubamurikira mu buryo bw’umwuka no guhishura ukuri. Mbere gato y’uko Yesu apfa, yabwiye abigishwa be ati “ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. Uwo [m]wuka w’ukuri n[u]za, [u]zabayobora mu kuri kose.”—Yohana 16:12, 13.

‘Umwuka w’ukuri’ wasutswe ku munsi wa Pentekote mu mwaka wa 33 I.C., ubwo abigishwa bagera ku 120 bari bateraniye i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru babatizwaga n’umwuka wera (Ibyakozwe 2:1-4). Intumwa Petero ni umwe mu bari bari muri uwo munsi mukuru wizihizwaga buri mwaka. Petero yuzuye umwuka wera ‘arahagarara’ maze ararangurura, cyangwa asobanura ibintu bimwe na bimwe by’ukuri byerekeye Yesu. Urugero, yabatekerereje ukuntu “Yesu w’i Nazareti” ‘yazamuwe [agashyirwa] mu kuboko kw’iburyo kw’Imana’ (Ibyakozwe 2:14, 22, 33). Nanone kandi, umwuka w’Imana wasunikiye Petero kubwira Abayahudi bari bamuteze amatwi abigiranye ubushizi bw’amanga, ati “abo mu muryango wa Isirayeli bose nibamenye badashidikanya yuko Yesu uwo . . . [“mwamanitse ku giti,” NW ] , Imana yamugize Umwami na Kristo” (Ibyakozwe 2:36). Kuba Petero yaravuze ubutumwa yahumekewe n’umwuka, byatumye abantu bagera hafi ku bihumbi bitatu ‘bemera amagambo ye’ maze barabatizwa. Muri ubwo buryo, umwuka wera w’Imana wagize uruhare mu kubayobora mu kuri.—Ibyakozwe 2:37-41.

Nanone kandi, umwuka wera w’Imana wagize uruhare mu kwigisha no kwibutsa. Yesu yagize ati ‘umufasha, ni wo mwuka wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni wo uzabigisha byose, ubibutse ibyo nababwiye byose.’—Yohana 14:26.

Ni gute umwuka wera wabaye umwigisha? Umwuka w’Imana wakinguye ubwenge bw’abigishwa utuma biyumvisha ibintu bari barumvanye Yesu mbere hose, ariko bakaba batarabisobanukiwe mu buryo bwuzuye. Urugero, intumwa zari zizi ko mu rubanza rwa Yesu, yabwiye umutegetsi w’Umuroma watwaraga intara ya Yudaya witwaga Pontiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” Ariko kandi, igihe Yesu yazamukaga akajya mu ijuru hashize iminsi isaga 40 nyuma y’aho, intumwa zari zicyibeshya zibwira ko Ubwami bwari kuzimikwa hano ku isi (Yohana 18:36; Ibyakozwe 1:6). Uko bigaragara, intumwa zimaze gusukwaho umwuka wera w’Imana kuri Pentekote mu mwaka wa 33 I.C., ni bwo zashoboye kwiyumvisha mu buryo bwuzuye icyo amagambo ya Yesu yasobanuraga.

Ikindi kandi, umwuka w’Imana wakoze akazi ko kwibutsa binyuriye mu gutuma bibuka inyigisho zinyuranye za Yesu. Urugero, ubuhanuzi bwerekeranye n’urupfu rwa Kristo n’izuka rye bwagize ibisobanuro bishya binyuriye ku bufasha bw’umwuka wera (Matayo 16:21; Yohana 12:16). Kwibuka inyigisho za Yesu byatumye intumwa zishobora kwisobanura imbere y’abami, abacamanza n’abayobozi ba kidini zishize amanga.—Mariko 13:9-11; Ibyakozwe 4:5-20.

Byongeye kandi, umwuka wera w’Imana wagize uruhare mu kuyobora Abakristo ba mbere mu ifasi irumbuka mu gihe bakoraga umurimo wabo (Ibyakozwe 16:6-10). Nanone kandi, umwuka w’Imana wanasunikiye Abakristo ba mbere kwifatanya mu kwandika Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, ku bw’inyungu z’abantu bose (2 Timoteyo 3:16). Uko bigaragara rero, umwuka wera wakoraga mu buryo bunyuranye mu kinyejana cya mbere. Ntiwatangwaga kugira ngo hakorwe ibitangaza gusa.

Umwuka wera muri iki gihe

Muri iki gihe nabwo, umwuka wera wagiye ukora ku bw’inyungu z’Abakristo b’ukuri. Ibyo byagaragariye ku itsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya bo muri Allegheny, ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu gice cya nyuma cy’ikinyejana cya 19. Abo bigishwa ba Bibiliya b’abanyamwete bifuzaga cyane kumenya “ukuri.”—Yohana 8:32; 16:13.

Umwe mu bari bagize iryo tsinda, ari we Charles Taze Russell, yerekeje ku mihati yari afite mu gushakisha ukuri kw’Ibyanditswe agira ati “nasenze nsaba . . . ko nahabwa ubushobozi bwo kuvana mu mutima wanjye no mu bwenge bwanjye urwikekwe urwo ari rwo rwose rushobora kuntambamira, kandi nsaba ko nayoborwa n’umwuka w’Imana kugira ngo nsobanukirwe mu buryo bukwiriye.” Imana yashubije iryo sengesho rirangwa no kwicisha bugufi.

Uko Russell hamwe n’abari bifatanyije na we bagendaga bakora ubushakashatsi mu Byanditswe babigiranye umwete, ni na ko hari ibintu byinshi byagendaga birushaho gufutuka. Russell yagize ati “twaje kubona ko mu gihe cy’ibinyejana byinshi, udutsiko n’amatsinda anyuranye yo mu rwego rw’idini yari afite inyigisho za Bibiliya, akazivanga mu rugero runaka n’ibintu bishingiye ku gukekeranya kw’abantu no kwibeshya.” Ibyo byatumye habaho icyo yise “ukuri kwayobye kukajya aho kutagombaga kujya.” Koko rero, ukuri kw’Ibyanditswe kwari kwarapfukiranywe n’uruvange rw’inyigisho za gipagani zari zaracengeye muri Kristendomu mu gihe cy’ibinyejana byinshi. Icyakora, Russell yari yariyemeje kumenya ukuri no kugutangaza.

Mu mapaji y’igazeti ya Zion’s Watch Tower and Herald of Christ’s Presence, Russell n’abo bari bafatanyije bamaganye babigiranye ubutwari inyigisho za kidini z’ikinyoma zavugaga Imana uko itari. Basobanukiwe ko—mu buryo bunyuranye n’ibitekerezo bya kidini byemerwa na benshi—ubugingo bupfa, kandi ko iyo dupfuye tujya mu mva, kandi ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine, bityo akaba atari kimwe mu bice bigize Ubutatu.

Icyakora nk’uko ushobora kubyiyumvisha, icyo gikorwa cyo gushyira ahabona inyigisho z’ikinyoma cyarakaje abayobozi ba Kristendomu. Kubera ko abayobozi ba kidini benshi b’Abagatolika n’Abaporotesitanti bari bashishikajwe no guhama mu myanya ikomeye bari barimo, bateguye za poropagande zari zigamije gutuma abantu batakariza Russell icyizere. Ariko kandi, we n’abari bafatanyije na we ntibacogoye. Bishingikirije ku buyobozi bw’umwuka w’Imana babigiranye icyizere. Russell yagize ati “icyo Umwami wacu atwizeza ni uko . . . umwuka wera wa Data, woherejwe ku bwa Yesu Umucunguzi wacu, akaba n’Umuhuza n’Umutware wacu, kandi ukaba waroherejwe ku bwo kwinginga kwe, ari wo uzaba umwigisha wacu.” Kandi koko warabigishije! Abo Bigishwa ba Bibiliya bari bafite umutima utaryarya bakomeje kunywa amazi atanduye y’ukuri ko muri Bibiliya no kuyatangaza ku isi hose.—Ibyahishuwe 22:17.

Umuteguro w’Abahamya ba Yehova wo muri iki gihe wakomeje kwitabira ubikunze ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana, ubu hakaba hashize ikinyejana gisaga. Mu gihe umwuka wa Yehova ugenda umurikira Abahamya buhoro buhoro bagahumuka mu buryo bw’umwuka, bagenda bagira ihinduka rikenewe kugira ngo bahuze n’ibisobanuro bishya bihuje n’igihe.—Imigani 4:18.

“Muzaba abagabo bo kumpamya”

Yesu yamenyekanishije ubundi buryo umwuka wera w’Imana ugaragaramo igihe yabwiraga abigishwa be ati “muzahabwa imbaraga, [u]mwuka [w]era n[u]bamanukira; kandi muzaba abagabo bo kumpamya, . . . kugeza ku mpera y’isi” (Ibyakozwe 1:8). Isezerano ryatanzwe na Yesu ryo guha abigishwa be “imbaraga” n’ ‘umwuka wera’ kugira ngo basohoze umurimo bahawe n’Imana riracyariho no muri iki gihe.

Muri rusange, Abahamya ba Yehova barazwi cyane kubera ibikorwa byabo birebana no kubwiriza. (Reba agasanduku.) Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bavuga ubutumwa bw’ukuri mu bihugu no mu mazinga y’ibirwa bisaga 230. Barangurura amajwi yabo bashyigikira Ubwami bw’Imana bari mu mimerere yose ibaho, hakubiyemo n’imimere ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu turere twayogojwe n’intambara. Ishyaka bagira mu murimo wa Gikristo ni igihamya gikomeye kigaragaza ko umwuka w’Imana urimo ukora muri iki gihe. Kandi biragaragara ko Yehova Imana arimo aha umugisha imihati yabo.

Urugero, umwaka ushize, hakoreshejwe amasaha asaga miriyari mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ibyo byagize izihe ngaruka? Abantu bagera ku 323.439 bagaragaje ko biyeguriye Imana babatizwa mu mazi. Byongeye kandi, abantu bashya bashimishijwe bagera kuri 4.433.884 bayoborewe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo buri cyumweru. Byose hamwe, hatanzwe ibitabo bigera kuri 24.607.741, hatangwa amagazeti 631.162.309 n’udutabo 63.495.728. Mbega igihamya gikomeye kigaragaza ko umwuka w’Imana urimo ukora!

Umwuka w’Imana nawe

Iyo umuntu yitabiriye neza ubutumwa bwiza, agahuza imibereho ye n’amahame y’Imana, kandi akizera incungu yatanzwe, aba yugururiwe inzira yo kugira igihagararo cyiza imbere y’Imana. Intumwa Pawulo yerekeje kuri bene abo igira iti “Imana, iha mwebwe [u]mwuka wayo wera.”—1 Abatesalonike 4:7, 8; 1 Abakorinto 6:9-11.

Kugira umwuka w’Imana bituma umuntu abona imigisha myinshi ishimishije. Abona migisha bwoko ki? Mbere na mbere, Ijambo ry’Imana ryahumetswe rigira riti “imbuto z’[u]mwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, n’ingeso nziza, no gukiranuka, no kugwa neza, no kwirinda” (Abagalatiya 5:22, 23). Ku bw’ibyo rero, umwuka wera w’Imana ni imbaraga ikomeye idusunikira gukora ibyiza, igatuma umuntu ashobora kugaragaza imico irangwa no kubaha Imana.

Byongeye kandi, mu gihe usoma Bibiliya kandi ugashyira mu bikorwa ibyo wiga, umwuka w’Imana ushobora kugufasha gukura mu bwenge, mu bumenyi, mu bihereranye no kugira ubushishozi, ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu n’ubushobozi bwo gutekereza. Umwami Salomo yahawe “ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse bitagira akagero” bitewe n’uko yifuzaga gushimisha Imana kuruta abantu. (1 Abami 5:9 [4:29 muri Biblia Yera].) Kubera ko Yehova yahaye Salomo umwuka wera, nta gushidikanya ko atazawima abifuza kumushimisha muri iki gihe.

Nanone, Umwuka wera w’Imana ufasha Abakristo kurwanya Satani n’abadayimoni, iyi gahunda mbi y’ibintu na kamere ibogamira ku cyaha y’umubiri wabo wahenebereye. Ibyo bishoboka bite? Intumwa Pawulo isubiza igira iti ‘nshobozwa byose n’umpa imbaraga’ (Abafilipi 4:13). Umwuka wera ushobora kutakuvaniraho ibigeragezo cyangwa ibigushuka; ariko kandi, ushobora kugufasha kubyihanganira. Mu gihe twishingikirije ku mwuka w’Imana, dushobora guhabwa “imbaraga zisumba byose” zidufasha guhangana n’akaga ako ari ko kose cyangwa amakuba.—2 Abakorinto 4:7; 1 Abakorinto 10:13.

Iyo ugenzuye ibihamya byose, usanga utashidikanya rwose ko umwuka wera w’Imana urimo ukora muri iki gihe. Umwuka wa Yehova uha abagaragu be imbaraga zo gutanga ubuhamya ku byerekeye imigambi ye ikomeye. Ukomeza guhishura umucyo wo mu buryo bw’umwuka, kandi ugakomeza ukwizera kwacu, bityo ukadufasha gukomeza kuba indahemuka ku Muremyi wacu. Mbega ukuntu dushobora gushimira ku bwo kuba Imana yarakomeje gusohoza isezerano ryayo binyuriye mu guha abagaragu bayo bizerwa umwuka wera muri iki gihe!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Impano z’Umwuka zo Gukora Ibitangaza Zahagaze?” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1972, ku ipaji ya 500-504.—Mu Gifaransa.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 10]

Ibyo abandi bavuga ku bihereranye n’Abahamya ba Yehova

“Mu gihe andi madini aguririra abahanga bazobereye mu bihereranye no gutanga inama abasaba ko babarehereza abantu kugira ngo baze bicare mu ntebe za kiliziya cyangwa akabasaba guhangana n’ibibazo byo muri iki gihe, urugero nk’ibyerekeranye no kuryamana kw’abahuje ibitsina no gukuramo inda, Abahamya bo ntibavuga rumwe n’isi irimo ihindura isura. Bakomeza kugendagenda hirya no hino ku isi bakora umurimo wabo wo kubwiriza mu buryo buteguwe neza kandi kuri gahunda.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa The Orange County Register cyandikirwa mu karere kitwa Orange County, muri leta ya Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

“Mu birebana no gukwirakwiza ibihereranye no kwizera, usanga amadini make cyane ari yo abishishikariye . . . nk’uko Abahamya ba Yehova babishishikarira.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa The Republic cyandikirwa i Columbus, muri leta ya Indiana ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

“Ni bo bonyine bajya ku nzu n’inzu bagiye kubwiriza ‘ubutumwa bwiza,’ bakaba bashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa Życie Literackie cyo muri Polonye.

“Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda ikomeye cyane yo kubwiriza itari yarigeze ishyirwaho, bageza ubutumwa bwa Yehova ku isi hose.”—Byavuye mu kinyamakuru cyitwa News-Observer, cyandikirwa i Tamaqua, muri leta ya Pennsylvania ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

[Amafoto yo ku ipaji ya 9]

Umwuka wera w’Imana utumurikira mu buryo bw’umwuka,

. . . ugatuma tugira imico myiza ya Gikristo,

. . . kandi ukadushyigikira mu murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose