Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

Inama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi

“Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.”​—Imigani 1:8.

ABABYEYI bacu—papa na mama—bashobora kuba isoko y’agaciro kenshi y’inkunga, ubufasha n’inama. Igitabo cya Bibiliya cy’Imigani kivuga ibihereranye n’umwami umwe wari ukiri muto, ari we Lemuweli, wabonye “ubutumwa buremereye” bwo ‘kumukosora’ nyina yamugejejeho. Ayo magambo yanditswe mu Migani igice cya 31, kandi natwe dushobora kungukirwa n’iyo nama irangwa n’ubwenge yatanzwe n’umubyeyi.—Imigani 31:1, NW.

Inama ikwiriye umwami

Nyina wa Lemuweli atangiza ibibazo byinshi bituma turushaho gushishikazwa n’amagambo ye agira ati “mwana wanjye, ndakubwira iki? Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye? Ko ari wowe nahigiye!” Kuba asubiramo incuro eshatu zose amwinginga, bigaragaza ko ahangayikishijwe cyane n’uko umwana we yakwita ku magambo ye (Imigani 31:2). Ukuntu ahangayikishwa n’imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka y’urubyaro rwe, bitanga urugero rwiza ku babyeyi b’Abakristo muri iki gihe.

Ku birebana n’icyatuma umwana agubwa neza, ni iki cyahangayikisha nyina kurusha uko yahangayikishwa n’uko yaba yishoye mu byo kwinezeza n’ubusambanyi, mu kunywa vino, abagore n’indirimbo bivugwa mu migani? Nyina wa Lemuweli ahita agusha ku ngingo agaragaza icyo yifuza kuvuga agira ati “ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe.” Asobanura ko imyifatire yo kurarukira mu bagore “ari cyo kigusha abami.”—Imigani 31:3.

Ikibazo cy’ubusinzi si icyo kwirengagizwa. Atanga umuburo ugira uti “ntibikwiriye abami, Lemuweli we; abami ntibakwiriye kunywa vino.” Ni gute umwami yaca imanza mu buryo burangwa n’ubwenge kandi ziboneye, kandi ‘ntiyibagirwe ibyategetswe, ntagoreke imanza z’abarengana,’ niba buri gihe aba yasinze?—Imigani 31:4-7.

Mu buryo bunyuranye n’ubwo, binyuriye mu gukomeza kuzibukira izo ngeso mbi, umwami azashobora ‘guca imanza zitabera; acire abakene n’indushyi urubanza rutunganye.’—Imigani 31:8, 9.

N’ubwo urubyiruko rw’Abakristo muri iki gihe rushobora kuba rutari “abami,” inama irangwa n’ubwenge yatanzwe na nyina wa Lemuweli ihuje cyane n’igihe tugezemo, niba itarushijeho. Gusabikwa n’ibisindisha, kunywa itabi n’ubusambanyi birogeye cyane mu bakiri bato muri iki gihe, kandi ni iby’ingenzi ko urubyiruko rw’Abakristo rwitondera ibyo ababyeyi barwo barubwira, mu gihe barugezaho “ubutumwa buremereye.”

Umugore ushoboye

Mu buryo bukwiriye, usanga ababyeyi bahangayikishijwe n’ibihereranye n’ishyingiranwa ry’abahungu babo baba benda kuba abagabo. Nyina wa Lemuweli akomeza yerekeza ibitekerezo ku mico iranga umugore mwiza. Nta gushidikanya, umusore ashobora kungukirwa mu buryo bukomeye no gusuzuma ibitekerezo by’umugore kuri icyo kibazo cy’ingenzi.

Ku murongo wa 10, “umugore ushoboye” (NW) agereranywa na marijani y’igiciro, mu bihe bya Bibiliya zikaba zaraboneka ari uko gusa hashyizweho imihati ikomeye. Mu buryo nk’ubwo, kubona umugore ushoboye bisaba imihati. Aho kugira ngo umusore agire amashyushyu yirukira ibyo gushaka huti huti, byaba byiza afashe igihe gihagije kugira ngo atoranye. Icyo gihe, ni bwo ashobora kuzarushaho gufatana uburemere cyane icyo azaba yarabonye cy’agaciro.

Ku bihereranye n’umugore ushoboye, Lemuweli yabwiwe amagambo agira ati “umutima w’umugabo we uhora umwiringira” (Umurongo wa 11). Mu yandi magambo, ntiyagombye gutsimbarara ku gitekerezo cy’uko umugore we agomba kujya amusaba uruhushya muri buri kintu cyose. Birumvikana ko abashakanye bagomba kujya inama mbere y’uko bafata imyanzuro ikomeye, urugero nk’iyerekeranye no kugura ibintu bihenda cyangwa kurera abana babo. Gushyikirana ku birebana n’izo ngingo bituma hagati yabo haba umurunga ukomeye ubahuza.

Birumvikana ariko ko umugore ushoboye aba afite ibintu byinshi agomba gukora. Ku murongo wa 13 kugeza ku wa 27, hari urutonde rw’inama hamwe n’amahame abagore bo mu bihe byose bashobora kubahiriza kugira ngo bungure imiryango yabo. Urugero, iyo ibiciro by’imyambaro n’ibindi bikoresho byo mu rugo bizamutse, umugore ushoboye yitoza gukoresha amaboko ye kandi agacunga neza ibyo mu rugo rwe, kugira ngo abagize umuryango we bambare mu buryo bukwiriye kandi bagaragare neza (Umurongo wa 13, 19, 21 n’uwa 22). Kugira ngo agabanye amafaranga umuryango utanga ku biribwa, ahinga ibyo ashoboye kandi agahaha abigiranye ubwitonzi.—Umurongo wa 14 n’uwa 16.

Uko bigaragara, uwo mugore ntarya “ibyokurya by’ubute.” Akorana umwete kandi ahuriza hamwe ibikorwa byo mu rugo rwe mu buryo bugira ingaruka nziza (Umurongo wa 27). “Akenyerana imbaraga,” ibyo bikaba bisobanura ko aba yiteguye gukora imirimo isaba imbaraga z’umubiri (Umurongo wa 17). Abyuka izuba ritararasa kugira ngo atangire imirimo ye, kandi agakorana umwete kugeza nijoro. Ni nk’aho itara rimurikira umurimo we ryahoraga ryaka buri gihe.—Umurongo wa 15 n’uwa 18.

Ikirenze ibyo byose, umugore ushoboye usanga ari umuntu wita ku bintu by’umwuka. Atinya Imana kandi akayisenga abigiranye icyubahiro cyimbitse kandi akayitinya mu buryo burangwa no kuyiramya (Umurongo wa 30). Byongeye kandi, afasha umugabo we gutoza abana babo kubigenza batyo na bo. Umurongo wa 26 uvuga ko yigisha abana be abigiranye “ubwenge,” kandi “itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.”

Umugabo ushoboye

Kugira ngo Lemuweli ashobore kureshya umugore ushoboye, yagombaga gusohoza inshingano zireba umugabo ushoboye. Nyina wa Lemuweli amwibutsa inyinshi muri izo.

Umugabo ushoboye yagombaga kuba ari umuntu uzwi neza “n’abakuru b’igihugu” (Imigani 31:23). Ibyo bisobanura ko yagombaga kuba ari umuntu ushoboye, w’inyangamugayo, wiringirwa kandi utinya Imana (Kuva 18:21; Gutegeka 16:18-20). Kubera ko yari kuba afite iyo mico, yari ‘kumenyekana mu marembo y’umudugudu,’ aho abagabo bakomeye bateraniraga kugira ngo bayobore ibikorwa byakorerwaga muri uwo mujyi. Kugira ngo ‘amenyekane’ ko ari umuntu utinya Imana, yagombaga kuba ari umuntu ushyira mu gaciro kandi agakora ibihuje n’ibyo abakuru “b’igihugu” bakora, wenda icyo gihugu kikaba cyarasobanuraga intara cyangwa akarere runaka.

Nta gushidikanya, nyina yavugaga ahereye ku byamubayeho mu buryo bwa bwite, yibutsa umuhungu we ibihereranye n’akamaro ko kuzagaragariza umugore we ko amwishimira. Nta muntu n’umwe mu isi wari kumumurutira. Bityo rero, tekereza ibyiyumvo byimbitse byumvikana mu ijwi rye mu gihe yerurira imbere ya bose ati “abagore benshi bagenza neza; ariko weho urabarusha bose.”​—Imigani 31:29.

Biragaragara ko Lemuweli yishimiye inama irangwa n’ubwenge yahawe na nyina. Urugero, tubona ukuntu mu murongo wa 1 yerekeza ku magambo ya nyina ayita aye bwite. Bityo, yazirikanye ibyo yamubwiye “amukosora” kandi yungukirwa n’inama ze. Natwe twifuza kungukirwa n’ubwo ‘butumwa buremereye’ binyuriye mu gushyira mu bikorwa amahame abukubiyemo mu mibereho yacu.

[Amafoto yo ku ipaji ya 31]

Umugore ushoboye ntarya “ibyokurya by’ubute”