Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1921—Hashize imyaka ijana

1921—Hashize imyaka ijana

UMUNARA W’UMURINZI wo ku itariki ya 1 Mutarama 1921, wabajije Abigishwa ba Bibiliya ikibazo kigira kiti: “Ni uwuhe murimo tuzakora muri uyu mwaka?” Uwo Munara w’Umurinzi washubije icyo kibazo uvuga amagambo aboneka muri Yesaya 61:1, 2, yabibutsaga inshingano bari bafite yo kubwiriza. Ayo magambo agira ati: ‘Yehova yarantoranyije kugira ngo mbwire abicisha bugufi ubutumwa bwiza. Yantumye gutangaza umwaka wo kwemererwamo na Yehova, n’umunsi wo guhora kw’Imana yacu.’

ABABWIRIZA BATAGIRAGA UBWOBA

Abigishwa ba Bibiliya bagombaga kugira ubutwari kugira ngo bashobore kubwiriza. Bagombaga kubwira “ubutumwa bwiza” abicishaga bugufi, kandi bakabwira n’ababi “umunsi wo guhora” wa Yehova.

Umuvandimwe J. H. Hoskin wabaga muri Kanada ntiyagiraga ubwoba nubwo hari abantu bamurwanyaga. Mu mwaka wa 1921, yahuye n’umupasiteri wo mu idini ry’Abametodisiti, nuko atangira kumubwiriza. Yaramubwiye ati: “Nagira ngo tuganire kuri Bibiliya. N’iyo hagira ibintu tutemeranyaho, turatandukana neza nk’abantu b’inshuti.” Ariko ibyo si ko byagenze. Hoskin akomeza agira ati: “Twaganiriye iminota mike, ahita akubita urugi ngira ngo ikirahuri cyarwo kiramenetse.”

Yarantombokeye arambwira ngo: “Uzage ujya gushaka abantu batari Abakristo abe ari bo ubwiriza.” Hoskin yarifashe ntiyamusubiza, ariko mu mutima agenda avuga ati: “Wowe uri Umukristo koko ntugasekwe!”

Bukeye bwaho igihe uwo mupasiteri yarimo yigisha mu rusengero, yakomeje kumwibasira. Hoskin yaravuze ati: “Yabwiye abayoboke be ko ndi umubeshyi ruharwa kandi ko nkwiriye kwicwa.” Icyakora ibyo ntibyaciye intege umuvandimwe Hoskin, ahubwo yakomeje kubwiriza kandi abantu benshi bamutega amatwi. Yaravuze ati: “Icyo gihe umurimo warandyoheye cyane. Hari n’abantu bambwiraga bati: ‘Tuzi ko uri umuntu w’Imana,’ hanyuma bakambaza niba hari icyo nkeneye kugira ngo bakimpe.”

KWIYIGISHA NO KWIGISHA UMURYANGO

Abigishwa ba Bibiliya bashyizeho gahunda yafashaga abashimishijwe kugira amajyambere, ikajya isohoka mu igazeti yitwaga L’Âge d’Or. * Harimo ibibazo byari bigenewe abakiri bato, ku buryo bashoboraga kubiganiraho n’ababyeyi babo. Ababyeyi babazaga abana babo ibyo bibazo maze bakabafasha kubona ibisubizo byabyo muri Bibiliya. Bimwe muri ibyo bibazo byabafashaga kugira ubumenyi bw’ibanze. Urugero hari nk’icyabazaga ngo: “Bibiliya igizwe n’ibitabo bingahe?” Hari n’ibindi bibazo byatozaga abakiri bato kutagira ubwoba mu murimo wo kubwiriza, urugero nk’icyabazaga ngo: “Ese buri Mukristo w’ukuri agomba kwitega ko azatotezwa?”

Nanone hari ibibazo bishingiye kuri Bibiliya n’ibisubizo byabyo byari bigenewe abantu bari bamaze kumenya byinshi kuri Bibiliya. Ibyo bisubizo byabonekaga mu mubumbe wa mbere w’igitabo Études des Écritures. Nubwo ibyo bibazo byafashije abantu benshi kumenya Bibiliya, igazeti ya L’Âge d’Or yo ku itariki ya 21 Ukuboza 1921 yavuze ko bitazongera gusohoka. Kubera iki?

HASOHOTSE IGITABO GISHYA

Igitabo La Harpe de Dieu

Agapapuro kariho ibyo umuntu yagombaga gusoma

Udukarita turiho ibibazo umuntu yibazaga

Abavandimwe bari bayoboye umurimo icyo gihe, babonye ko abigishwa ba Bibiliya bari bakeneye kwiga inyigisho z’ibanze za Bibiliya kuri gahunda. Ni yo mpamvu mu kwezi k’Ugushyingo 1921 hasohotse igitabo La Harpe de Dieu. Icyo gitabo cyarimo n’uburyo umuntu yakoresha yiyigisha. Ubwo rero, abantu bashimishijwe bagihawe bashoboraga kugikoresha biyigisha. Iyo gahunda yo kwiyigisha yatumaga abantu bamenya ko Imana izabaha ubuzima bw’iteka. None se byakorwaga bite?

Iyo umuntu yahabwaga icyo gitabo, yahabwaga n’agakarita kabaga kariho gahunda y’amapaji y’icyo gitabo yagombaga gusoma. Mu cyumweru gikurikiyeho, yahabwaga akandi gakarita kariho ibibazo bishingiye ku byo yabaga yasomye. Nanone kabaga kariho ibyo azasoma mu cyumweru gikurikiraho.

Itorero ryo mu gace uwo muntu yabaga arimo, ryamwohererezaga agakarita buri cyumweru mu gihe cy’amezi atatu. Akenshi abagize itorero batashoboraga kubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa abageze mu za bukuru, ni bo boherezaga utwo dukarita. Urugero, Anna K. Gardner wo muri Millvale, muri leta ya Penisilivaniya muri Amerika, yaravuze ati: “Igihe igitabo La Harpe de Dieu cyasohokaga, cyatumye mukuru wange witwaga Thayle wari waramugaye, arushaho kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kuko buri cyumweru yohererezaga abantu utwo dukarita twabaga turiho ibibazo.” Iyo umuntu yarangizaga iyo gahunda yo kwiyigisha, itorero ryamwohererezaga umuntu wo kumufasha ngo amenye byinshi kuri Bibiliya.

Thayle Gardner ari mu kagare k’abamugaye

UMURIMO TUZAKORA

Mu mpera z’uwo mwaka, umuvandimwe Rutherford yandikiye amatorero yose. Iyo baruwa yagiraga iti: “Ibyo twakoze mu murimo wo kubwiriza muri uyu mwaka, biruta ibyo twakoze mu myaka yabanjirije uyu. Icyakora turacyafite byinshi byo gukora. Ubwo rero, dukomeze gushishikariza abantu benshi kwifatanya muri uyu murimo ushimishije.” Uko bigaragara Abigishwa ba Bibiliya bumviye iyo nama. Mu mwaka wa 1922, bagize ubutwari batangaza Ubwami kurusha ikindi gihe cyose.

^ par. 9 Mu mwaka wa 1937 L’Âge d’Or yiswe Consolation, mu wa 1946 yitwa Nimukanguke!