Ibibazo by’abasomyi

Ibibazo by’abasomyi

Ese igihe Yesu yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, abandi bigishwa 70 yari yaratumye mbere yaho mu murimo wo kubwiriza bari bari he? Ese bari bamutereranye?

Kuba abo bigishwa 70 batari bahari igihe Yesu yatangizaga Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ntibituma dutekereza ko Yesu atabemeraga cyangwa ko bari bamutereranye. Ahubwo muri icyo gihe, Yesu yashakaga kuba ari kumwe n’intumwa ze.

Yaba izo ntumwa 12 n’abo bigishwa 70, bose Yesu yarabemeraga. Mu bigishwa be benshi, yatoranyijemo abagabo 12, abita intumwa (Luka 6:12-16). Igihe yari i Galilaya ‘yahamagaye intumwa ze 12, azohereza kubwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana no gukiza abantu’ (Luka 9:1-6). Nyuma yaho igihe yari i Yudaya, ‘yatoranyije abandi bigishwa 70, maze yohereza babiri babiri’ (Luka 9:51; 10:1). Ubwo rero, Yesu yari afite abigishwa hirya no hino, mu turere yari yarabwirijemo.

Abayahudi bari barabaye abigishwa ba Yesu, bari bacyizihiza Pasika yabaga buri mwaka, kandi birashoboka ko babaga bari kumwe n’imiryango yabo (Kuva 12:6-11, 17-20). Igihe Yesu yari hafi gupfa, we n’intumwa ze bagiye i Yerusalemu. Ariko birumvikana ko atari gutegura Pasika irimo abantu benshi cyane, ngo atumire abigishwa be bose, baturukaga i Yudaya, i Galilaya na Pereya. Uko bigaragara, icyo gihe Yesu yifuzaga kuba ari kumwe n’intumwa ze zonyine. Yarazibwiye ati: “Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika mbere y’uko mbabazwa.”—Luka 22:15.

Hari impamvu yatumye Yesu abigenza atyo. Yesu yari hafi gupfa, ari “Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’abatuye isi” (Yoh. 1:29). Ibyo byari kubera i Yerusalemu, kandi kuva kera aho ni ho batambiraga ibitambo byatambirwaga Imana. Iyo Pasika yibutsaga Abisirayeli ko Yehova yabakuye muri Egiputa. Ariko igitambo cya Yesu cyo cyari gukora ibirenze ibyo, kubera ko cyari gutuma abantu babohorwa, ntibongere gutegekwa n’icyaha n’urupfu (1 Kor. 5:7, 8). Igitambo cya Yesu Kristo cyari gutuma izo ntumwa 12, ziba fondasiyo y’itorero rya gikristo (Efe. 2:20-22). Igishimishije, ni uko umujyi wera ari wo Yerusalemu na yo ifite “amabuye 12 ya fondasiyo” kandi kuri ayo mabuye handitsweho “amazina 12 y’intumwa 12 z’Umwana w’Intama” (Ibyah. 21:10-14). Ubwo rero, biragaragara ko intumwa za Yesu 12 z’indahemuka, zari kugira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Birumvikana ko Yesu yashakaga kuba ari kumwe na zo kuri iyo Pasika ya nyuma yahise ikurikirwa n’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.

Ba bigishwa 70 ndetse n’abandi, ntibari kumwe na Yesu kuri iryo funguro. Icyakora, abigishwa bose bari kugaragaza ko ari indahemuka, Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba Yesu yatangije, ryari kubagirira akamaro. Nyuma y’igihe, baje kuba Abakristo basutsweho umwuka, maze bagirana na we isezerano ry’Ubwami, Yesu yavuzeho igihe yari kumwe n’intumwa ze muri iryo joro.—Luka 22:29, 30.