Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya uyoborwa n’“itegeko ry’ineza yuje urukundo”

Jya uyoborwa n’“itegeko ry’ineza yuje urukundo”

MUSHIKI wacu witwa Lisa, * yavuze icyatumye amenya ukuri agira ati: “Ibikorwa byiza abavandimwe na bashiki bacu bankoreye, byankoze ku mutima.” Uko ni na ko byagendekeye Anne. Yaravuze ati: “Ibikorwa byiza Abahamya bankoreye, ni byo byatumye mbakunda kuruta inyigisho zabo.” Ubu abo bashiki bacu bombi bakunda gusoma Bibiliya kandi bakayitekerezaho. Ariko ikintu cya mbere cyatumye bakunda ukuri, ni ibintu byiza Abahamya ba Yehova babakoreye.

None se twakora iki ngo tugirire neza bagenzi bacu? Reka turebe ibintu bibiri twakora. Icya mbere, turi burebe uko twagirira neza bagenzi bacu, haba mu byo tuvuga no mu byo dukora. Icya kabiri, turi burebe abo dukwiriye kugirira neza.

‘ITEGEKO RY’INEZA YUJE URUKUNDO RIBE KU RURIMI RWAWE’

Umugore mwiza uvugwa mu Migani igice cya 31, afite ‘itegeko ry’ineza yuje urukundo ku rurimi rwe’ (Imig 31:26). Ibyo bisobanura iki? Bisobanura ko ibyo avuga n’uko abivuga, bigaragaza ko ayoborwa n’iryo ‘tegeko.’ Abagabo na bo, bagomba kuyoborwa n’iryo ‘tegeko.’ Ababyeyi benshi bazi ko iyo babwiye nabi abana babo, bishobora gutuma batabatega amatwi. Ubwo rero iyo ababyeyi babwiye neza abana babo, bituma kubumvira biborohera.

Ni iki cyagufasha kuvuga neza, waba ufite abana cyangwa utabafite? Igisubizo k’icyo kibazo kiboneka mu gice kibanza cy’umurongo wo mu Migani 31:26. Aho hagira hati: “Abumbura akanwa ke akavuga iby’ubwenge.” Natwe tugomba gutoranya neza amagambo tuvuga kandi tukayavuga mu buryo bwiza. Byaba byiza buri wese yibajije ati: “Ese ibyo ngiye kuvuga biratuma abo mbibwiye barakara cyangwa birahosha uburakari” (Imig 15:1)? Ubwo rero, byaba byiza tugiye dutekereza mbere yo kuvuga.

Nanone mu Migani 12:18 havuga ko: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota.” Nidutekereza ukuntu amagambo tuvuga ashobora kugira ingaruka ku bandi, bizatuma tugenzura ibyo tuvuga. Ubwo rero, nituyoborwa n’“itegeko ry’ineza yuje urukundo,” bizatuma twirinda kuvuga amagambo mabi yakomeretsa abandi (Efe 4:31, 32). Nanone aho gutekereza ibibi ku bandi no kubabwira nabi, tuzababwira amagambo meza kandi tuyababwire neza. Yehova yadusigiye urugero rwiza, igihe yahumurizaga umugaragu we Eliya wari ufite ubwoba. Umumarayika yatumye kumuhumuriza, yamuvugishije mu “ijwi ryo hasi rituje” (1 Abami 19:12). Icyakora kugira neza ntibigaragarira mu magambo gusa. Ahubwo bigaragarira no mu bikorwa byiza dukorera abandi.

IBIKORWA BYIZA BIFASHA ABANDI

Dukwiriye kwigana Yehova, tukavuga amagambo meza kandi tugakora n’ibikorwa byiza (Efe 4:32; 5:1, 2). Lisa twigeze kuvuga, yavuze ukuntu Abahamya bamugiriye neza. Yaravuze ati: “Igihe twasabwaga kwimuka mu buryo butunguranye, hari imiryango ibiri y’Abahamya yafashe konji maze idufasha gupakira ibintu. Ibaze ko icyo gihe nari ntaratangira no kwiga Bibiliya!” Ibyo bintu byiza babakoreye byatumye Lisa yemera kwiga Bibiliya.

Anne twavuze tugitangira, na we yavuze ukuntu yashimishijwe n’ibintu byiza Abahamya bamukoreye. Yaravuze ati: “Kubera ukuntu abantu bagiye bangirira nabi, byatumye ntapfa kwizera abantu. Ni yo mpamvu n’igihe nahuraga n’Abahamya, ntizeraga ko urukundo bangaragariza ruba ruvuye ku mutima. Naribazaga nti: ‘Kuki se banyitaho?’ Icyakora kubera ko uwanyigishaga Bibiliya yakoraga ibikorwa byiza kandi bitarimo uburyarya, byatumye mugirira ikizere.” Ibyo byagize akahe kamaro? Anne yaravuze ati: “Ibyo byatumye ntangira gukunda ibyo nigaga.”

Ibikorwa byiza abagize itorero bakoreye Lisa na Anne, byatumye bemera kwiga Bibiliya. Nanone byatumye bagirira ikizere Yehova n’abagaragu be.

JYA WIGANA IMANA UGIRIRE ABANDI NEZA

Hari abantu bakunda kuvuga neza kandi bagahora bisekera, bitewe n’uko barezwe n’aho bakuriye. Niba ari uko uteye, ni byiza rwose. Icyakora ibyo si byo bigaragaza ko wigana umuco w’Imana wo kugira neza.—Gereranya n’Ibyakozwe 28:2.

Umuco wo kugira neza, ni umwe mu mico igize imbuto z’umwuka (Gal 5:22, 23). Ubwo rero, umwuka wa Yehova ni wo udufasha kwitoza uwo muco. Nituwitoza tuzaba twigana Yehova na Yesu. Nanone dukunda bagenzi bacu by’ukuri. Iyo dukunda Yehova na bagenzi bacu, ni bwo dushobora kubagirira neza tubivanye ku mutima, kandi tugashimisha Imana.

NI BA NDE DUKWIRIYE KUGIRIRA NEZA?

Ubusanzwe kugirira neza abantu tuzi cyangwa abigeze kutugirira neza, biratworohera (2 Sam 2:6). Abo bantu dushobora kubashimira (Kolo 3:15). Ariko se twakora iki niba hari umuntu twumva tudakwiriye kugirira neza?

Yehova yaduhaye urugero rwiza, kuko agirira abantu bose neza, baba babikwiriye cyangwa batabikwiriye. Bibiliya itwereka uko twagaragaza uwo muco. Amagambo agira ati: “Ubuntu butagereranywa,” agaragara inshuro nyinshi mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo. Ayo magambo yumvikanisha igikorwa kiza umuntu akorera undi abitewe n’uko amugiriye ubuntu, atabitewe n’uko yari abikwiriye. None se Yehova atugirira neza ate?

Tekereza ukuntu Yehova agirira neza abantu bose batuye ku isi, akabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bakomeze kubaho (Mat 5:45). Twavuga ko Yehova yatangiye kugirira abantu neza, na mbere y’uko bamumenya (Efe 2:4, 5, 8). Urugero, yatanze Umwana we w’ikinege akunda cyane kugira ngo abapfire. Intumwa Pawulo yavuze ko Yehova yatanze inshungu, abitewe n’uko afite “ubuntu butagereranywa” bwinshi (Efe 1:7). Ikindi kandi, nubwo dukora ibyaha kandi tukababaza Yehova, akomeza kutuyobora no kutwigisha. Nk’uko “imvura y’urujojo” igwa ku byatsi gahorogahoro, ni na ko inyigisho za Yehova zitaduhutaza (Guteg 32:2). Yehova adukorera ibyiza byinshi, ku buryo tutabona icyo tumwitura. Nanone iyo Yehova atatugaragariza ubuntu butagereranywa, ntitwari kuzabona ubuzima bw’iteka.—Gereranya na 1 Petero 1:13.

Kuba Yehova agira neza bituma tumukunda kandi bigatuma natwe tugirira abandi neza. Ubwo rero, aho guhitamo abo tugirira neza n’abo tutagirira neza, dukwiriye kwigana Yehova maze buri gihe tukagaragariza bose uwo muco (1 Tes 5:15). Iyo tubigenje dutyo, dutuma abandi bamererwa neza. Duhumuriza abagize imiryango yacu, Abakristo bagenzi bacu, abo dukorana, abo twigana n’abaturanyi bacu.

Tekereza abantu wagirira neza, baba abagize umuryango wawe cyangwa abo mu itorero. Ushobora kubabwira amagambo meza cyangwa ukabakorera ibikorwa byiza. Birashoboka ko mu itorero ryanyu hari umuntu ukeneye ko umufasha, wenda ukamukorera isuku mu rugo, ukajya kumuhahira n’ibindi. Nanone mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza ukabona umuntu ukeneye ko umufasha, jya ubikora.

Nimucyo twigane Yehova maze tugirire neza bagenzi bacu, haba mu magambo no mu bikorwa. Icyo gihe tuzaba tuyoborwa n’“itegeko ry’ineza yuje urukundo.”

^ Amazina amwe yarahinduwe.