Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo isanzure ritwigisha

Icyo isanzure ritwigisha

Isanzure rikomeje gutangaza abahanga mu bumenyi bw’ikirere. Icyakora ntibarabona ibikoresho bihambaye byabafasha kurimenya neza. Ni ibiki bamaze kumenya?

Isanzure riri kuri gahunda. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti: “Amatsinda y’inyenyeri ntiyanyanyagijwe gutya gusa mu kirere, ahubwo ari kuri gahunda” (Astronomy). Ibyo se bishoboka bite? Abahanga muri siyansi bavuga ko ibyo biterwa n’ibintu bitagaragara, bakunda kwita “ibintu bitazwi.” Ibyo bintu abahanga babigereranya n’imbaraga zituma . . . amatsinda mato n’amanini y’inyenyeri . . . aguma kuri gahunda, ntihagire itsinda riva mu mwanya waryo.”

Byagenze bite kugira ngo isanzure ribe riri kuri gahunda nziza gutyo? Ese iyo gahunda yabayeho mu buryo bw’impanuka? Allan Sandage, “umwe mu bahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bo mu kinyejana cya 20” kandi wemeraga Imana, yagize icyo abivugaho.

Yaravuze ati: “Ntibishoboka rwose ko iyo gahunda yapfa kubaho gutya gusa. Hagomba kuba hari uwatumye bijya ku murongo.”

Isanzure rifite ibikenewe byose kugira ngo ibinyabuzima bikomeze kubaho. Reka dufate urugero rw’ingufu zifasha izuba gutanga ubushyuhe bukwiriye. Iyo izo ngufu ziza kuba nke, izuba ntiryari kubaho. Ariko nanone iyo ziza kuba nyinshi byari gutuma rishonga rigashira.

Izo ngufu ni kimwe mu bintu biri mu isanzure bikenewe kugira ngo ubuzima bubeho. Umuhanga mu bijyanye na siyansi witwa Anil Ananthaswamy yavuze ko iyo kimwe muri ibyo bintu kiza kuba gitandukanye n’uko kimeze ubu, byari gutuma inyenyeri, imibumbe n’amatsinda y’inyenyeri bitabaho. Muri make ubuzima ntibwari kubaho.

Isanzure ryujuje ibisabwa kugira ngo abantu baritureho. Isi ifite umwuka mwiza, amazi ahagije n’ukwezi gufite ubunini bukwiriye butuma isi iguma ku rwikaragiro rwayo. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti: “Ibidukikije n’ibinyabuzima biri kuri uyu mubumbe ni byo byatumye abahanga muri siyansi bemeza ko isi ari wo mubumbe wonyine wujuje ibisabwa kugira ngo abantu bawutureho.”—National Geographic. a

Hari umwanditsi wavuze ko “izuba n’imibumbe irigaragiye byitaruye cyane izindi nyenyeri” biri mu itsinda rimwe. Ariko ibyo ni byo bituma ubuzima bushoboka hano ku isi. Isi iramutse yegereye inyenyeri, urugero iri nko hagati mu rujeje rwacu cyangwa ku nkengero zarwo, imirasire yazo yakwangiza ubuzima bwacu. Ariko, turi mu gice abahanga bamwe bita “ahantu hashobora kuba ubuzima.”

Umuhanga mu bya fizike witwa Paul Davies ashingiye ku bintu azi ku isanzure no ku mahame ariyobora, yaravuze ati: “Sinemera ko kuba ubuzima bushoboka muri iri sanzure byapfuye kubaho gutya gusa, mu buryo bw’amahirwe cyangwa mu buryo bw’impanuka. . . . Kuba turiho byarateguwe rwose.” Davies ntiyigisha ko Imana ari yo yaremye isanzure n’abantu. Ariko se ubitekerezaho iki? Uko bigaragara isanzure n’isi byateguwe neza kugira ngo ubuzima bukomeze kubaho. Ese ahari ntibyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko byaremwe?

a Icyo kinyamakuru nticyari kigamije kugaragaza ko Imana ari yo yaremye isi n’abantu. Ahubwo cyari kigamije kugaragaza ukuntu uyu mubumbe w’isi ufite ibikenewe byose kugira ngo abantu bawutureho.