Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ugira ivangura?

Ese ugira ivangura?

Ivangura ni nk’indwara. Rishobora kugira ingaruka ku bantu kandi batazi ko barifite.

Abantu bashobora kugirira abandi ivangura cyangwa urwikekwe, babahoye igihugu bavukamo, ibara ry’uruhu, ubwoko cyangwa ururimi bavuga. Nanone bashobora kubahora idini barimo, bakabaziza ko ari abagabo cyangwa abagore cyangwa ko ari abakire cyangwa abakene. Hari abantu banga abandi bitewe n’imyaka yabo, amashuri bize, kuba baramugaye cyangwa bakabaziza isura yabo. Icyakora abantu nk’abo bashobora kumva ko nta vangura bagira.

Ese nawe ujya ugira ivangura cyangwa ukanga abandi ubahora ubusa? Ibyo abantu babibona ku bandi ariko bo ntibabyiboneho. Icyakora biragoye kubona abantu batagira ivangura. Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa David Williams, yaravuze ati: “Iyo abantu banga umuntu bamuhora uko ari, iyo bahuye na we bashobora kumukorera ikintu kibi ariko ntibabyiteho.”

Urugero, Jovica uba mu Burayi yavuze ko mu gace atuyemo hari ubwoko abantu basuzugura. Yaravuze ati: “Numvaga nta muntu mwiza wabona muri ubwo bwoko kandi numvaga ntagira ivangura, kuko abantu benshi ari ko babibonaga.”

Ibihugu byinshi bishyiraho amategeko arwanya ivangura ariko ibyo nta cyo bimara. Kubera iki? Ni ukubera ko amategeko atabuza umuntu gutekereza ibibi ahubwo amubuza gukora ibibi gusa. Nyamara ivangura ritangirira mu mutima. None se umuntu ashobora kurwanya ivangura? Ese hari icyo umuntu yakora ngo yirinde ivangura?

Ibice bikurikira biradufasha kumenya ibintu bitanu byafashije abantu benshi kurandura ivangura mu mitima yabo.