Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Isirayeli, Yorudaniya na Palesitina

Amazi yo mu Nyanja y’Umunyu agenda agabanukaho hafi metero imwe buri mwaka. Hari abatinya ko mu mwaka wa 2050 iyo nyanja izaba yarakamye burundu. Ariko abayobozi barimo barashakisha umuti w’icyo kibazo. Bumwe mu buryo bateganya kuzakoresha ariko bugikorerwa ubushakashatsi, ni ukuvana amazi mu Nyanja Itukura bakayatunganya kugira ngo ashobore kunyobwa, asigaye arimo umunyu bakayohereza mu Nyanja y’Umunyu. Icyakora hari abafite impungenge z’uko ubwo buryo bushobora kuzagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima byo muri iyo nyanja.

U Budage

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubwishingizi bwagaragaje ko kuri Noheli, abarwayi b’umutima bajyanwa mu bitaro biyongeraho kimwe cya gatatu. Icyo kigo cyavuze ko imihangayiko yiyongera ahanini bitewe no gushakisha impano za Noheli kandi abagize imiryango hamwe n’incuti bakaba bitega ibintu bidashyize mu gaciro.

U Bwongereza

Abahanga mu bya siyansi bo mu Bwongereza baherutse gutangaza ko ikinyamushongo cyo mu gihugu cya Isilande bibwiraga ko cyapfuye gifite imyaka 405 mu wa 2006, mu by’ukuri cyapfuye gifite imyaka 507. Ibyo bituma kiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’inyamaswa zaramye imyaka myinshi kurusha izindi. * Cyapfuye igihe abashakashatsi bagikonjeshaga kugira ngo bakijyane muri laboratwari yabo.

Amerika y’Epfo, iyo Hagati na Karayibe

Mu nama yabereye mu mugi wa La Havane muri Kiba mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibihugu 33 bigize umuryango w’ibihugu byo muri Amerika y’Epfo, iyo Hagati n’Ibirwa bya Karayibe, byasohoye itangazo rivuga ko bigize “akarere k’amahoro.” Byagiranye amasezerano avuga ko amakimbirane azajya avuka hagati yabyo azajya akemurwa hadakoreshejwe intambara. Mu bitabiriye iyo nama harimo Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.

^ par. 7 Kuri urwo rutonde ntihariho udukoko dukenera kubana ari twinshi, urugero nk’utunyabuzima duto cyane tuba mu mazi, bivugwa ko tumaze imyaka ibarirwa mu bihumbi turiho.