Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Agasimba gafite amaso akaruta

Agasimba gafite amaso akaruta

NUBWO abantu benshi bavuga ko ako gasimba ari keza, hari abavuga ko gashekeje. Gafite utuguru tureture kandi tudigadiga, uruhu rufite ubwoya bworohereye n’amaso manini abengerana. Kareshya na santimetero 12,5 kakaba gapima amagarama 114. Ako gasimba ni akahe? Ni agasimba ko mu bwoko bw’inguge (tarsier).

Reka dusuzume imiterere y’utwo dusimba, cyane cyane utuba muri Filipine. Iyo urebye amaso, amatwi, intoki, amajanja, amaguru n’umurizo byatwo, ubona ari binini ubigereranyije n’igihimba cyako kuko ari gato cyane. Nubwo ako gasimba gateye ukwako, gafite ubuhanga butangaje.

KUMVA: Amatwi yako afite umubyimba muto cyane kandi afite ubushobozi bwo kwibumba no kwibumbura, ibyo bikaba bigafasha kumva amajwi ari kure cyane. Nanone ubwo bushobozi bwo kumva bugafasha kwirinda inyamaswa zigahiga, muri zo hakaba harimo inturo. Nanone bugafasha gutahura aho umuhigo uri. Iyo bumaze kwira amatwi yako atahura amajwi y’amajeri, imiswa, ibivumvuri, inyoni n’ibikeri. Iyo kamaze kumenya aho umuhigo wako uri, gahita gahindukira kagahanga amaso umuhigo wako.

GUFATA: Intoki z’ako gasimba zifite ubushobozi bwihariye bwo gufata amashami mato y’ibiti. Izo ntoki zifite imihiro nk’iy’ipine izifasha gufata ikintu zikagikomeza, kabone n’iyo kaba gasinziriye. Imihiro iri ku gice cyo munsi cy’umurizo wako muremure igafasha gukomeza gufata nta kurekura kugeza igihe gakangukiye.

KUREBA: Ako gasimba ni ko nyamabere ifite amaso manini ugereranyije n’uko ingana. Koko rero, ijisho ryako ni rinini kuruta ubwonko bwako. Ntigashobora guhindukiza amaso yako, ahubwo ahora areba imbere. Ese kuba ayo maso ateye atyo ntibikabangamira? Oya. Ibyo nta cyo bigatwaye kuko gafite ijosi rifasha umutwe wako guhindukira, ukaba wakora imfuruka ya dogere 180 mu byerekezo byombi.

GUSIMBUKA: Gafite utuguru tureture tugafasha gusimbuka ahantu hareshya na metero 6, ni ukuvuga intera ikubye incuro zirenga 40 uburebure bwako! Iyo ako gasimba gahiga, gashobora gusimbuka mu mwijima karambuye intoki, maze kagacakira umuhigo wako nta guhusha.

Iyo utwo dusimba tujyanywe kororerwa mu tuzu twabigenewe ntitumara kabiri, ahanini bitewe n’uko dukunda kurya udukoko tukiri tuzima, kandi tukaba tuzirana n’umuntu udukorakora. Icyakora ako gasimba gafite amaso akaruta karacyatangaza abaturage bo muri Filipine. Ibice by’umubiri byako hafi ya byose biratangaje!