NIMUKANGUKE! Ukwakira 2014 | Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho?

Ese ni uguhatanira kugera ku byo wifuza? Ni ukugera ku byo wifuza byose se? Cyangwa bifite ikindi kintu bisobanura?

INGINGO Y'IBANZE

Wabwirwa n’iki ko wagize icyo ugeraho?

Kwibeshya ko hari icyo wagezeho birutwa no kumva ko utageze ku ntego.

INGINGO Y'IBANZE

Wabwirwa n’iki ko umuntu yagize icyo ageraho?

Isuzume wifashishije ibintu bine bishobora kubaho.

INGINGO Y'IBANZE

Uko wagira icyo ugeraho by’ukuri

Intambwe eshanu watera kugira ngo ugire icyo ugeraho by’ukuri.

Hirya no hino ku isi

Ibirimo: akaga gaterwa n’inkwano nke, ibyihebe byakijijwe no kwigarurira amato, inyoni zimara igihe kirekire ziguruka mu gihe zimuka.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko warwanya ibishuko

Abagabo n’abagore bafite ubushobozi bwo kurwanya ibishuko. Dore inama esheshatu zagufasha kwiyemeza kurwanya ibishuko zikanakurinda imihangayiko iterwa no kuneshwa na byo.

ISI N'ABAYITUYE

Twasuye Belize

Icyo gihugu gito ni cyo gifite jagwari nyinshi ku isi, uruhererekane rw’imisozi yo munsi y’inyanja rwaho rukaba urwa kabiri ku isi.

Abahinzi bo mu ishyamba ry’inzitane

Ubwoko bw’uducurama turya imbuto, nanone twitwa ingunzu ziguruka, dufite uruhare rw’ingenzi cyane mu kubungabunga ibidukikije.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Amashusho

Ese Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoreshaga amashusho mu gusenga?

ESE BYARAREMWE?

Ukuguru kw’ifarashi

Kuki ba injenyeri bananiwe kwigana imiterere yako?