Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Ukuguru kw’ifarashi

Ukuguru kw’ifarashi

IFARASHI ishobora kwiruka ibirometero 50 mu isaha. Nubwo ibyo bisaba imbaraga, mu by’ukuri ntikoresha ingufu nyinshi. Ibyo bishoboka bite? Ibanga riri mu maguru yayo.

Dore uko bigenda iyo ifarashi yiruka. Amaguru yayo akora ku butaka, imikaya n’imitsi byayo bigahita byitugatuga bigakusanya ingufu, dore ko bireguka, maze bikazirekura nk’urekuye rasoro, ku buryo izo ngufu ziyisunika ikabona imbaraga zituma ikomeza kwiruka.

Nanone iyo ifarashi yiruka cyane yavumbitse, amaguru yayo aba yihuta cyane ku buryo imitsi yayo iba ishobora gucika. Ariko imikaya ifite ukuntu ikorana n’iyo mitsi, ku buryo iyo mitsi idakomereka. Abashakashatsi bavuze ko iyo ari yo “mikoranire ihambaye y’imikaya n’imitsi,” ituma urugingo biriho rugira imbaraga kandi rugakora neza.

Ba injenyeri barimo baragerageza kwigana imiterere y’amaguru y’ifarashi, kugira ngo bakore imashini za robo zifite amaguru ane. Icyakora, ubushakashatsi bwakorewe muri laboratwari ikora za robo mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryo muri Massachusetts, bwagaragaje ko abantu batapfa kwigana imikoranire ihambaye y’iyo mikaya n’imitsi, bahereye ku bumenyi cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite muri iki gihe.

Ubitekerezaho iki? Ese iyo farashi ifite amaguru ateye atyo, yabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa yararemwe?