Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Leta zunze ubumwe za Amerika

Urwego rwo muri Amerika rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu rwatangaje ko mu myaka icumi ishize, abashinzwe umutekano ku bibuga by’indege bafatiriye ibintu bitemewe bibarirwa muri miriyoni 50. Mu mwaka wa 2011 honyine, bafashe imbunda 1.200 abantu babaga bagiye kwinjiza mu ndege. Abenshi muri bo bavuze ko bari bibagiwe ko bazifite.

Burezili

Abayobozi b’amashuri batangiye gushyira mu myenda y’ishuri utwuma two mu rwego rwa elegitoroniki, kugira ngo barwanye ingeso abana bafite yo gukwepa ishuri. Iyo umunyeshuri agereye igihe ku ishuri, ibyuma bikorana n’ako kuma bihita byoherereza umubyeyi ubutumwa bumumenyesha ko umwana we yagezeyo, hashira iminota 20 atarahagera, bikamwoherereza ubutumwa bumubwira ko ataragerayo.

Noruveje

Idini ry’Abaluteriyani ntirikiri idini rya leta muri Noruveje. Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yavuguruye ingingo yo mu itegeko nshinga, itora itegeko rivuga ko leta igomba kugabanya imikoranire yayo n’idini. Ni ubwa mbere hafatwa umwanzuro ukomeye utyo.

Repubulika ya Tchèque

Ubushakashatsi bwakozwe muri Repubulika ya Tchèque bwagaragaje ko abakozi bagera kuri bibiri bya gatatu bavuze ko bitaba telefoni zifitanye isano n’akazi, bagasubiza ubutumwa bugufi bwo kuri telefoni n’ubwo kuri interineti, mu gihe batari mu kazi. Abarenga kimwe cya gatatu bumva ko kudahita basubiza ubwo butumwa, ari ikinyabupfura gike.

u Buhindi

Nubwo umusaruro w’ibiribwa mu Buhindi wiyongereyeho 50 ku ijana mu myaka 20 ishize, kandi hakaba harahunitswe toni zigera kuri miriyoni 71 z’umuceri n’ingano, abaturage b’icyo gihugu baracyahanganye n’ikibazo cy’inzara. Ibinyampeke bihunitswe bigera hafi kuri 40 ku ijana ni byo byonyine bihabwa abaturage b’u Buhindi. Ruswa no gusesagura biri mu bituma icyo kibazo kidakemuka.