Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Uko watoza umwana wawe kumvira

Uko watoza umwana wawe kumvira

AHO IKIBAZO KIRI

Mu muryango wanyu nta wemerewe kurenza saa tatu z’ijoro atarafunga telefoni, ariko muri iki cyumweru wafashe umukobwa wawe incuro ebyiri yandika ubutumwa bugufi nyuma ya saa sita z’ijoro. Umuhungu wawe azi ko isaha ntarengwa yo gutaha ari saa yine z’ijoro, ariko yaraye atashye saa tanu zarenze.

Icyakora, gukosora umwana wawe birashoboka. Ariko kandi, ugomba kubanza kumenya impamvu asa n’udashaka kumvira amategeko umuha. Igishimishije ni uko nubwo ubona ko yigize icyigomeke, ashobora kuba atararenga ihaniro.

IKIBITERA

Amategeko adasobanutse. Abana bamwe na bamwe b’ingimbi n’abangavu barenga ku mategeko bagira ngo bakugerageze, barebe aho wageza ubihanganira. Urugero, mu gihe umubyeyi abwiye umwana we ko nakora ikosa runaka azamuhana, umwana ashobora kugerageza umubyeyi agakora iryo kosa, kugira ngo arebe niba koko umubyeyi we ari bukurikize ibyo yavuze. Ese abo bana baba batangiye kwigira ibyigomeke? Si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri abana b’ingimbi n’abangavu bakunda kudaha agaciro amategeko bahabwa, iyo ababyeyi batabahaye ibihano bababwiye ko bazabaha mu gihe batayakurikije, cyangwa ntibabasobanurire neza imipaka batagomba kurenga.

Amategeko akagatiza. Kugira ngo ababyeyi bamwe na bamwe bagenzure abana babo, babaha amategeko y’urudaca. Iyo abo bana batayakurikije, ababyeyi bararakara kandi bakabashyiriraho andi mategeko arushijeho kuremera. Icyakora, akenshi ibyo bituma ibintu birushaho kuzamba. Hari igitabo cyavuze kiti “uko urushaho kugenzura abana, ni ko bagenda barushaho kukunanira. Ibyo byaba bimeze nko kugerageza gusiga ku mugati woroshye amavuta afashe cyane. Iyo uhatirije, umugati uravungagurika. Ubwo rero umuti si uguhatiriza.”—Parent/Teen Breakthrough.

Gutoza umwana kumvira bishobora kumugirira akamaro. Mu gihe “guhana” byumvikanisha mbere na mbere gukorera  umuntu ikintu kimubabaza, “gutoza” byo byumvikanisha kwigisha. None se wakwigisha ute abana bawe b’ingimbi n’abangavu, kugira ngo bajye bumvira amategeko ubashyiriraho?

ICYO WAKORA

Jya ushyiraho amategeko asobanutse. Abana bawe b’ingimbi cyangwa abangavu baba bifuza kumenya neza icyo ubitezeho, n’ingaruka zizabageraho nibatumvira.—Ihame rya Bibiliya: Abagalatiya 6:7.

Inama: Andika urutonde rw’amategeko abana bawe bagomba kugenderaho, maze wibaze uti “ese ahari sinabashyiriyeho amategeko menshi? Cyangwa ni make? Hari ayaba atagikenewe se? Ese sinagombye kugira icyo mpindura ku mategeko amwe n’amwe, wenda bitewe n’uko umwana wanjye w’ingimbi cyangwa umwangavu agenda yitwara neza?”

Ntukivuguruze. Iyo umwana akoze ikosa iki cyumweru ntahanwe, yakongera kurigwamo icyumweru gikurikiyeho agahanwa, bimutera urujijo.—Ihame rya Bibiliya: Matayo 5:37.

Inama: Jya ugerageza gutanga igihano gihuje n’“ikosa” ryakozwe. Urugero, niba umwana wawe arengeje isaha wamubwiye gutahiraho, kumusaba kujya ataha mbere y’iyo saha ni byo byaba bihuje n’ikosa yakoze.

Jya ushyira mu gaciro. Jya ugaragaza ko ushyira mu gaciro wongerera umwana wawe umudendezo mu gihe ubona ko abikwiriye.—Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 4:5.

Inama: Jya wicarana n’umwana wawe muganire ku mategeko umushyiriraho. Ushobora no kumureka akihitiramo igihano yazahabwa mu gihe azaba akoze ikosa runaka. Iyo umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu yagize uruhare mu gushyiraho itegeko runaka, kuryumvira biramworohera.

Mutoze imico myiza. Intego yawe si iyo guhatira umwana wawe w’ingimbi kumvira amategeko umushyiriraho, ahubwo ni iyo kumufasha kugira umutimanama ukora neza, akamenya gutandukanya icyiza n’ikibi. (Reba ingingo ifite umutwe ugira uti “Mutoze imico myiza”).—Ihame rya Bibiliya: 1 Petero 3:16.

Inama: Jya ushakira inama muri Bibiliya, kuko ari cyo gitabo cyiza kurusha ibindi gifasha umuntu ‘kwemera gukosorwa bigatuma agira ubushishozi.’ Ubwenge bubonekamo ‘butuma umuntu utaraba inararibonye agira amakenga, umusore [cyangwa inkumi] akagira ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.’—Imigani 1:1-4.