Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Uko washyiriraho amategeko abana bawe b’ingimbi

Uko washyiriraho amategeko abana bawe b’ingimbi

INZITIZI

Abana bawe bavuga ko ukagatiza. Icyakora wowe wumva ko intego yawe ari ukubarinda. Uribwira uti “ndamutse mbaretse, bahura n’ibibazo.”

Abana bawe b’ingimbi, ushobora kubashyiriraho amategeko ashyize mu gaciro. Icyakora, ukwiriye kubanza kumenya impamvu bumva babangamiwe n’amategeko ubashyiriraho. *

IKIBITERA

Ikinyoma: Abana bose b’ingimbi barigomeka; nta cyo wabihinduraho.

Ukuri: Iyo ababyeyi babanje kuganira n’abana ku mategeko ashyize mu gaciro babashyiriraho, bishobora gutuma batigomeka.

Nubwo hari ibintu bishobora gutuma abana bigomeka, ababyeyi bashobora kubigiramo uruhare batabizi, urugero nk’igihe babashyiriraho amategeko atagoragozwa cyangwa ntibayahuze n’ikigero umwana agezemo. Suzuma ibi bikurikira:

  • Amategeko atagoragozwa. Iyo ababyeyi bashyizeho amategeko batabiganiriyeho n’abana babo, ayo mategeko agera aho akababera nk’amapingu aho kubabera nk’umukandara wo mu modoka wo kubarinda. Ibyo bishobora gutuma bakora rwihishwa ibintu ababyeyi babo bababujije.
  • Amategeko adahuje n’ikigero umwana agezemo. Umwana ukiri muto ushobora kumubwira uti “ndavuze ngo” kandi bikaba bihagije. Ariko umwana umaze kuba ingimbi, aba akeneye ko umusobanurira impamvu ibiguteye. N’ubundi kandi, haba hasigaye igihe gito akibeshaho kandi akifatira imyanzuro ikomeye. Ibyiza ni uko wamutoza gutekereza neza no gufata imyanzuro ikwiriye mukiri kumwe, kuko ari bwo uba ukimufiteho ububasha.

None se wakora iki niba umwana wawe akomeje kumva abangamiwe n’amategeko umushyiriraho?

 ICYO WAKORA

Ikintu cya mbere ukwiriye kumenya, ni uko abana b’ingimbi baba bakeneye gushyirirwaho imipaka, kandi ko baba babyifuza. Ku bw’ibyo, ujye ubashyiriraho amategeko kandi uyabasobanurire. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo ingimbi n’abangavu bashyiriweho amategeko asobanutse neza kandi bakaba biteze ko ababyeyi baba bakurikirana ibyo bakora mu rugero runaka, bibarinda kugira imyifatire mibi” (Letting Go With Love and Confidence). Ariko kandi, iyo ababyeyi baretse abana bagakora ibyo bishakiye, biba bigaragaza ko batabitaho. Ibyo ubwabyo bishobora gutuma abana bigomeka.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 29:15.

None se wagaragaza ute ko ushyira mu gaciro? Saba abana bawe kuvuga uko babona amategeko mwabashyiriyeho. Urugero, niba umwana asabye ko mwahindura isaha yo gutahiraho, mumutege amatwi mu gihe ababwira impungenge ze. Iyo umwana abonye ko mwamuteze amatwi mukumva ikibazo cye, bishobora gutuma yubaha imyanzuro mufata kandi akayikurikiza, nubwo yaba atayemera neza.—Ihame rya Bibiliya: Yakobo 1:19.

Mu gihe ugiye gushyiraho itegeko, hari ikintu ukwiriye kuzirikana: Nubwo abakiri bato baba bifuza umudendezo urenze uwo bakwiriye, ababyeyi na bo bakunda gutanga umudendezo muke ugereranyije n’uwo baba bashobora gutanga. Bityo rero, ukwiriye kwita mu buryo bwihariye ku byo abana bawe bagusaba. Ese agaragaza ko aciye akenge? Ese imimerere arimo igaragaza ko hari icyo wahindura? Jya uva ku izima mu gihe bibaye ngombwa.—Ihame rya Bibiliya: Intangiriro 19:17-22.

Uretse kumva ibyifuzo byabo, ugomba no kubasobanurira ibiguhangayikishije. Iyo ubigenje utyo, bimwigisha kwita ku byiyumvo bye n’iby’abandi.—Ihame ryo muri Bibiliya: 1 Abakorinto 10:24.

Hanyuma mujye mufata umwanzuro kandi mumusobanurire impamvu zitumye muwufata. Nubwo umwana yaba adashimishijwe n’umwanzuro mwafashe, nibura azashimishwa n’uko afite ababyeyi baba bifuza kumenya icyo atekereza ku myanzuro bafata. Mujye muzirikana ko intego yanyu ari ukumutoza gufata imyanzuro nk’umuntu mukuru. Nimushyiriraho abana banyu amategeko ashyize mu gaciro kandi mukayaganiraho na bo, muzaba mubafashije kuzavamo abantu b’abagabo bazi gufata imyanzuro.—Ihame rya Bibiliya: Imigani 22:6.

^ par. 5 Nubwo iyi ngingo yerekeje ku bana b’ingimbi, amahame akubiyemo areba n’abangavu.