Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuzika w’ikondera rikoze mu giti

Umuzika w’ikondera rikoze mu giti

Umuzika w’ikondera rikoze mu giti

BAMWE mu baturage bo mu misozi miremire yo mu Busuwisi, bamaze imyaka ibarirwa mu magana bakoresha igikoresho cyihariye mu gushyikirana. Icyo gikoresho ni ikondera. Iyo urebye iryo kondera, wibaza ukuntu abantu barikoresha bashyikirana, dore ko hari amakondera yo muri ubwo bwoko afite uburebure bukubye kabiri ubw’umuntu uyavuza. Icyakora, rishobora gutwarwa mu ntoki. Hari amakondera aba agizwe n’ibice biteranyije, ku buryo umuntu ashobora kubitandukanya akabitwara mu isanduku yabigenewe. Iryo kondera rishobora kumvikanira ku ntera y’ibirometero icumi, rikambukiranya n’ibibaya byo muri ako gace k’imisozi miremire.

Uko rikorwa

Kubera ko kera iryo kondera ryakorwaga mu biti bya pinusi, riboneka mu misozi miremire itagira uko isa yo mu Busuwisi. Ibyo biti bikura byigonda ahagana hasi bitewe n’imiterere y’ikirere cyo muri utwo duce no kuba bikurira mu mabanga y’imisozi.

Iyo umubaji amaze gutoranya igiti, agicamo kabiri abyitondeye, maze agacukuramo umwobo akoresheje umutwero wihariye. Icyo gikorwa ubwacyo gishobora kumara amasaha 80. Iyo ibyo birangiye, uwo munyabukorikori asena uwo mwobo kandi akawunogereza yifashishije ibikoresho byabigenewe. Hanyuma afatanya bya bice uko ari bibiri akoresheje ubujeni, maze akabihambiriza imigozi. Nanone, kuri iryo kondera yongeraho akabaho ahagana hasi, kugira ngo kajye karishyigikira mu gihe barivuza. Iyo amaze gushyira umunwa kuri iryo kondera, maze ubundi akawutaka awusiga irangi cyangwa akawushushanyaho, ahita asiga iryo kondera ryose irangi ryabigenewe rituma ritangirika.

Akamaro karyo

Aborozi bamaze imyaka myinshi bavugiriza iryo kondera mu nzuri zo mu misozi, kugira ngo bamenyeshe abagize imiryango yabo babaga bari mu kibaya ko “bameze neza.” Icyakora, barikoreshaga cyane cyane bahamagara inka kugira ngo zikamwe. Kuva kera, aborozi b’Abasuwisi bizeraga ko ijwi ryiza ry’ayo makondera ryatumaga inka zituza zigakamwa neza.

Mu gihe cy’itumba, iyo inka zabaga zigarutse mu biraro byazo mu kibaya, abashumba benshi bajyanaga amakondera yabo mu migi, kugira ngo bayavugirize abantu bagire icyo babaha. Hari n’igihe ayo makondera yakoreshwaga bahamagarira abagabo kwambarira urugamba.

Barivuza bate?

Iyo ukibona iryo kondera, ushobora kwibwira ko kurivuza byoroshye. Kandi koko nta twobo rifite ushobora gupfuka cyangwa ibindi bintu bakanda kugira ngo rivuge. Urivuza aba agomba guhuhamo umwuka ukwiranye n’ijwi yifuza ko risohoka.

Iryo kondera risohora amajwi 12 gusa. Nubwo ritagira amajwi yose, hari indirimbo zihimbwa ku buryo zicurangwa gusa n’iryo kondera, kandi umuhanga waryo ashobora kurivuza, akaririmba indirimbo zitandukanye.

Abahanzi b’ibirangirire bagiye bashyira ijwi ry’iryo kondera mu ndirimbo zabo zicurangwa mu matsinda. Urugero, Leopold Mozart, se w’uwitwa Wolfgang Amadeus Mozart, yahimbye indirimbo icurangwa n’itsinda ry’abacuranzi (Sinfonia Pastorella), muri iyo ndirimbo hakaba hari gukoreshwamo igikoresho cyo mu bwoko bw’ikondera ryo mu misozi miremire yo mu Busuwisi (corno pastoritio). Brahms na we yiganye ijwi ry’ikondera ryo mu misozi yo mu Busuwisi, akoresheje imyirongi n’amahembe. Beethoven na we yahimbye indirimbo (Pastoral), maze yigana ijwi ry’iryo kondera kugira ngo yibutse abantu ubuzima bw’aborozi.

Ikondera ryo mu misozi miremire yo mu Busuwisi ryagaragaye bwa mbere mu nyandiko zo mu Busuwisi mu mwaka wa 1527, riboneka mu gitabo cy’inkuru zitandukanye cyanditswe n’ikigo cy’abihaye Imana cya Mutagatifu Urbain. Nubwo ubu hashize imyaka igera hafi kuri 500, ijwi ryiza ry’iryo kondera riracyumvikana mu nzuri zo ku misozi miremire yo mu Busuwisi.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ushobora gutandukanya ibice bigize iryo kondera, ukaritwara mu ntoki