Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage, bwagaragaje ko 76,3 ku ijana by’abantu bakuru bumva ko kugirana agakungu n’uwo mudahuje igitsina “nta cyo bitwaye na busa,” kandi ko “ibyo bidashatse kuvuga ko uba ugiranye na we amasezerano ayo ari yo yose.” Hafi kimwe cya kabiri cy’abantu babajijwe, bavuze ko umuntu washatse aramutse agiranye agakungu n’undi muntu utari uwo bashakanye, nta cyo byaba bitwaye.​—⁠APOTHEKEN UMSCHAU, IKINYAMAKURU CYO MU BUDAGE.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cyose cy’u Burusiya, bwagaragaje ko Abarusiya bagera kuri 48 ku ijana, bemera ko ibitero by’iterabwoba ari “ikintu baba biteze,” kandi ko “ari kimwe mu bigize imibereho yabo ya buri munsi.”​—⁠KOMMERSANT, IKINYAMAKURU CYO MU BURUSIYA.

Abaforoderi bo muri Megizike baherutse “kugerageza” gukoresha uburyo bushya bwo gucika abashinzwe umutekano ku mupaka, “busa n’ubwakoreshwaga n’abasirikare babayeho hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya cumi na gatanu, iyo babaga bagiye kugota umugi.” Bakoresheje “itopito nini” bari baziritse ku isharete, kandi ifite umugozi ukomeye kandi ukweduka, maze “bajugunya ibiyobyabwenge mu majyaruguru” hakurya y’uruzitiro rubatandukanya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.​—⁠REUTERS NEWS SERVICE, MURI AMERIKA.

Ugereranyije, “mu bantu batanu batwara inda” mu mugi wa New York, “babiri muri bo” bazivanamo. Uwo mubare “ntiwigeze uhinduka cyane mu myaka irenga icumi ishize.”​—⁠THE NEW YORK TIMES, IKINYAMAKURU CYO MURI AMERIKA.

Igihe abakozi barwanya udukoko bitabazwaga ngo baze gufata ingunzu yari mu igorofa rya 72 ry’umuturirwa wari ucyubakwa mu mugi wa Londres, baratangaye. Iyo nyamaswa “yatungwaga n’ibisigazwa by’ibyokurya abubatsi basigaga,” yaje kuhavanwa maze ishumurirwa hafi aho.​—⁠THE TELEGRAPH, IKINYAMAKURU CY’I LONDRES.

Abapasiteri b’Aborutodogisi bo mu Burusiya bashobora kwiyamamaza

Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya byatangaje ko “inama y’abasenyeri b’idini ry’Aborutodogisi mu Burusiya, yahaye abayobozi b’iryo dini uburenganzira bwo kwiyamamariza imyanya ya politiki mu mimerere imwe n’imwe yihariye, kugira ngo barinde idini ryabo amacakubiri n’akandi kaga.” Abo basenyeri bavuze ko ibyo bishobora kubaho kugira ngo “bahangane n’abashaka kuzana amacakubiri mu idini, n’abandi bantu bo mu yandi madini bitwaza imyanya runaka ya politiki batorewe, bakarwanya idini ry’Aborutodogisi.”

Ibibazo bishya mu rwego rw’amategeko

Uburyo bushya abashakanye b’ingumba basigaye bakoresha kugira ngo bashobore kubyara, kera bikaba byarasaga n’ibidashoboka, burimo burateza ibibazo byo mu rwego rw’amategeko. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “buri mwaka hasigaye havuka abana baturutse ku ntanga ngabo cyangwa insoro ziba zimaze amezi cyangwa imyaka zibitse. Hari igihe umwana avuka umwe mu babyeyi be, cyane cyane se, yarapfuye” (The Wall Street Journal). Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buri kwezi hari abana b’imfubyi bahabwa amafaranga n’ibigo by’ubwiteganyirize. Icyakora, amategeko agena niba umwana wavutse umwe mu babyeyi be yaramaze gupfa akwiriye guhabwa ayo mafaranga, agenda atandukana bitewe na leta. Umuhanga mu by’amategeko witwa Sonny Miller wo muri leta ya Minnesota, yaravuze ati “ikoranabuhanga ryateye imbere cyane, rirenga aho abanyamategeko batekerezaga.”