Soma ibirimo

Umuvandimwe Vilen Avanesov n’umugore we Stella, nyuma y’uko afunguwe

14 GASHYANTARE 2024
U BURUSIYA

Umuvandimwe Vilen Avanesov ufite imyaka 71 yarafunguwe

Umuvandimwe Vilen Avanesov ufite imyaka 71 yarafunguwe

Ku itariki ya 9 Gashyantare 2024, umuvandimwe Vilen Avanesov wari umaze imyaka hafi itanu afungiwe muri gereza yo mu Burusiya, yarafunguwe. Vilen yafashwe muri Gicurasi 2019 kandi bahita bamufunga. Ku itariki ya 29 Nyakanga 2021, yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu. Hagendewe ku gihe yamaze afunzwe by’agateganyo, ntibyabaye ngombwa ko arangiza iyo myaka yose yakatiwe. Icyakora, umuhungu we Arsen na we bafatiwe rimwe, bakanamufunga, aracyari muri gereza.

Mbere gato y’uko arekurwa, umugore we witwa Stella Avanesova, yaravuze ati: “Imyaka ibiri n’igice Vilen yamaze afunzwe by’agateganyo ntiyatworoheye. Nari mpangayitse cyane. Sinari nemerewe kuvugana n’umugabo wanjye, ndetse no kumwandikira ntibyari byemewe. Ikindi nanone, kuba umugabo wanjye n’umuhungu wanjye, bombi bari muri gereza, nibazaga niba nzashobora kubona amafaranga yo kwishyura ibyari bikenewe.”

Nubwo, Vilen na Stella bari bahanganye n’ibibazo bikomeye, buri gihe biboneraga ko Yehova abafasha. Stella yakomeje agira ati: “Vilen yambwiye ko buri gihe iyo bamuzanaga mu rukiko, akabona abavandimwe na bashiki bacu baje kumushyigikira, ibyo byamwemezaga ko Yehova amwitaho. Kandi nanjye, Yehova yatumaga mbona ibyo nkeneye buri gihe. Nizera ijana ku ijana ko Yehova ashyigikira abantu bose bamwiringira.”

Dushimishijwe n’uko Vilen na Stella bongeye guhura. Kandi tuzakomeza kuzirikana mu masengesho yacu umuhungu wabo Arsen, hamwe n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bagifunzwe. Twizera ko Yehova azakomeza kubera urumuri, umukiza n’uburinzi abamubera indahemuka.—Zaburi 27:1.