Soma ibirimo

Dogiteri Sergey Igorevich Ivanenko, intiti mu by’amadini akaba n’umujyanama wa leta y’u Burusiya

18 UKWAKIRA 2019
U BURUSIYA

Intiti y’Umurusiya yatanze ubuhamya bushinjura Abahamya ba Yehova

Intiti y’Umurusiya yatanze ubuhamya bushinjura Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 4 Nzeri 2019, Sergey Igorevich Ivanenko, intiti mu by’amadini uzwi cyane mu Burusiya akaba n’umujyanama wa leta, yatanze ubuhamya bushinjura Abahamya batandatu bo mu gace ka Saratov. Uwo mudogiteri yanditse ibitabo bibiri byubahwa cyane bivuga ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ibi ni bimwe mu byo yavuze igihe yatangaga ubuhamya mu rukiko:

Imibereho y’Abahamya ba Yehova n’ibyo bakora. “Ikintu Abahamya ba Yehova batandukaniyeho n’andi madini, ni uko badakurikira buhumyi umuyobozi runaka cyangwa ngo bagendere ku mategeko atagoragozwa. Ahubwo bagerageza gufasha abayoboke babo gutoza umutimanama wabo, bakabaho bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, ku buryo buri wese afata umwanzuro ayobowe na Bibiliya.

“Abahamya ba Yehova babaho bakurikije ibyanditswe muri Bibiliya n’amahame yashyizweho na Yesu Kristo, nk’uko abigishwa bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga.

“Bateranira hamwe, bakiga Bibiliya, bagasuzuma ibibazo bishingiye kuri Bibiliya kandi bakaririmbira hamwe indirimbo zabo zishingiye kuri Bibiliya. Biragaragara neza ko ibyo Abahamya bakora mu mibereho yabo ya buri munsi, biba bishingiye kuri Bibiliya.

“Nanone Abahamya ba Yehova bizera ko umuyoboke w’idini aba agomba kwifatanya n’itorero. Basuzumye igice cya Bibiliya abenshi bita Isezerano Rishya, maze babona ibyo Yesu n’intumwa ze bakoze, n’uburyo itorero rya gikristo ryatangiye  . . . Babonye ko ari ngombwa ko umuntu agira itorero abarizwamo.

“Batsindagiriza ko Abakristo b’ukuri bakwiriye kurangwa n’urukundo.”

Umurimo Abahamya ba Yehova bakora wo kwigisha Bibiliya. “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bazwiho kwigisha abantu Bibiliya. Mbona ari bo bagira ishyaka ryo kwigisha abantu Bibiliya kurusha andi madini yose. Buri wese aba agomba kugena igihe cyo gukora uwo murimo.

“Bakunda kuvuga bati: ‘Dore icyo Bibiliya ibivugaho.’ Umuntu ni we wigenzurira akareba niba ibyo bamwigisha ari ukuri. Iyo abonye ko ibyo bamwigisha bihuye na Bibiliya, aba ashobora kwihitiramo kuba Umuhamya wa Yehova, adashyizweho agahato.

Bashinjwa kuba intagondwa. “Abayobozi b’u Burusiya bashingiye ku bitekerezo by’abahanga, bavuze ko bimwe mu bitabo by’Abahamya birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, kubera ko ngo bigaragaza ko idini ryabo, ari ryo ryonyine ry’ukuri. Nubwo andi madini na yo yigisha ko ari yo yonyine y’ukuri, Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bashinjwe ubutagondwa. Kumva ibintu muri ubwo buryo, ni byo byatumye abayobozi b’u Burusiya bavuga ko Abahamya ba Yehova bishyira hejuru.

“Nkurikije uko mbibona, umwanzuro urukiko rwafashe uteye urujijo, kuko iyo ukoze ubushakashatsi, usanga buri dini ryose ryigisha ko ari ryo ryonyine ry’ukuri, n’aho andi yose akaba ari ay’ikinyoma.

“Abantu bose bumva ko idini barimo ari ryo ry’ukuri, ayandi yose akaba ari ay’ikinyoma. Ubwo rero, idini rimwe si ryo ryonyine rikwiriye kubarwaho ubutagondwa.

“Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza amategeko ya za leta, igihe ayo mategeko atabangamiye amategeko y’Imana. Ni yo mpamvu dukunda kumva inkuru nyinshi zivugwa n’abantu Abahamya bashubije amafaranga bari bataye, ndetse n’ukuntu bishyura neza imisoro. Ntibikwiriye ko abantu nk’abo bitwa intagondwa.”

Uko Abahamya ba Yehova bafata Bibiliya. “Umwihariko w’Abahamya ba Yehova, ni uko iyo biyigisha cyangwa bakora umurimo wo kubwiriza, bakoresha Bibiliya zitandukanye. Bakora uko bashoboye kose ngo bageze Bibiliya ku bantu bavuga indimi zitandukanye. Batandukanye n’andi madini kuko bo bibanda cyane kuri Bibiliya. Icyakora u Burusiya bwavuze ko Bibiliya bakoresha irimo ibitekerezo by’ubutagondwa . . . Birashoboka ko abafashe uwo mwanzuro, batekerezaga ko iyo Bibiliya nihagarikwa, Abahamya ba Yehova batazongera kubwiriza, ariko baribeshyaga. Abahamya ba Yehova bubaha Bibiliya iyo ari yo yose.”

Imiryango ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko. “Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwagaragaje . . . ko amatorero menshi atari afite imiryango iyahagarariye mu rwego rw’amategeko . . . Icyakora, kuba umuntu ari umuyoboke w’idini ry’Abahamya ba Yehova, ntibivuze byanze bikunze ko ari umwe mu bagize umuryango ubahagarariye mu rwego rw’amategeko mu gace runaka.

“Ku birebana n’iyo miryango yo mu rwego rw’amategeko . . . , nasomye sitati zayo nsanga nta hantu na hamwe wasanga bavuga abagenzuzi, abasaza cyangwa se abapayiniya. Ubusanzwe muri izo sitati, usanga harimo abashinze iyo miryango; abantu bagera nko ku icumi. Abanditswe muri izo sitati nta kindi bashinzwe uretse guhagararira iyo miryango mu rwego rw’amategeko; nta burenganzira bundi bafite bwo gutanga amategeko mu idini. . . . Gahunda zabo zo kuyoboka Imana ziba ari zimwe utitaye ku gihugu iki n’iki cyangwa agace runaka.

“Abahamya bubahirije imyanzuro y’Urukiko rw’Ikirenga, ubwo rwasesaga imiryango ibahagarariye mu rwego rw’amategeko gusa. Icyakora, bakomeje ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini kuko byo bitarebwa n’umwanzuro urwo rukiko rwafashe. Buri Muhamya ku giti ke, yakomeje ibikorwa bye byo gusenga Imana. Bumva ko babifitiye uburenganzira, kandi nange nk’umuhanga mu by’amadini, numva ko ibyo bakora bitanyuranyije n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.”

Uko Abahamya ba Yehova babona ibirebana no guterwa amaraso. “Bibiliya ivuga ko ubuzima buba mu maraso; ubwo rero amaraso ntakwiriye gukoreshwa. Aha Bibiliya yavugaga ibirebana no kuyarya, ariko Abahamya ba Yehova babona ko birenze ibyo. Bizera ko atagomba gukoreshwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, yaba ari ukuyarya cyangwa kuyaterwa. Icyakora buri Muhamya, ni we wifatira umwanzuro wo kwemera uduce twakuwe mu bice by’ingenzi bigize amaraso . . . Kuba badaterwa amaraso, ntibivuze ko baba bashaka gupfa, ahubwo baba bifuza kuvurwa neza. Ari bo, ndetse n’abaganga, bazi ko guterwa amaraso bishobora gutuma umuntu yandura indwara, urugero nka SIDA. Kubagwa umuntu adatewe amaraso, ni uburyo bwizewe. Nanone nasanze abifite bahitamo kubagwa badatewe amaraso, kuko bituma bakira vuba kandi ntibibagireho izindi ngaruka.”

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha. “Umuntu ni we wihitiramo gutanga impano z’amafaranga cyangwa ntazitange. Birashoboka ko umuntu yajya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova ubuzima bwe bwose, ariko nta n’igiceri na kimwe aratanga. Nta we bahatira kugira icyo atanga.”

Nubwo Dogiteri Ivanenko yatanze ubuhamya mu rukiko agaragaza ko Abahamya ba Yehova bayoborwa n’umutimanama, bakaba bubahiriza amategeko y’igihugu, urukiko rwirengagije ubuhamya yatanze, rukatira abo Bahamya batandatu igifungo.

Mu gihe u Burusiya bukomeje kurega Abahamya bagenzi bacu ibinyoma no kubafunga barengana, dukomeje gusenga dusaba ko Yehova abaha ubutwari no gukomeza kwihangana bafite ibyishimo.—Zaburi 109:2-4, 28.