25 NYAKANGA 2017
KONGO-KINSHASA
Abahamya ba Yehova bafasha abagezweho n’urugomo muri Kongo
KINSHASA, muri Kongo—Abahamya ba Yehova barimo barafasha kandi bagahumuriza bagenzi babo bagezweho n’urugomo rwibasiye intara ya Kasayi iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Urwo rugomo rwatewe n’amakimbirane ashingiye ku moko, imitwe yitwaje intwaro n’imyivumbagatanyo y’abaturage yatumye abantu basanga 1.300.000 bava mu byabo, abagera kuri 30.000 bahungira mu gihugu bahana imbibi cya Angola. Abenshi muri izo mpunzi bagera muri Angola bakomeretse cyane ku buryo baba bakeneye kuvurwa ubushye, ibikomere bikabije batewe n’imipanga n’amasasu. Kugeza ubu raporo zigaragaza ko muri Angola hahungiye Abahamya ba Yehova basaga 870 bari kumwe n’abana babo, kandi abagera ku 10 muri bo bakomeretse mu buryo bukabije. Ikibabaje kurushaho, ni uko hari Abahamya 22 bishwe.
Robert Elongo, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova ku biro byabo biri i Kinshasa yaravuze ati: “Tubabajwe cyane n’abantu bagwa muri urwo rugomo cyangwa bakarukomerekeramo, dore ko bamwe muri bo baba ari abana. Hari bamwe bagabwaho ibitero bitewe gusa ni uko bari mu gace kegereye akibasiwe n’urwo rugomo. Duhangayikiye Abahamya bagenzi bacu kandi turabasaba kurangwa n’ubushishozi. Turimo turafatanya n’ibiro byacu biri muri Angola kugira ngo tubahumurize, tubahe ibyo bakeneye kandi tubashe gukomeza kuba hafi ya Yehova.”
Abahamya ba Yehova bo muri Angola no muri Kongo bashyizeho Komite Zishinzwe Ubutabazi kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi. Hamaze gutangwa toni 34 z’imfashanyo, harimo ibiryamirwa, imyambaro, ibyokurya, inzitiramibu, inkweto n’ibiro 525 by’imiti. Hari n’umudogiteri w’Umuhamya wa Yehova wagiye mu nkambi z’impunzi kugira ngo avure abantu 135 bari bakeneye kuvurwa mu buryo bwihutirwa.
Nanone kandi abahagarariye ibiro by’Abahamya ba Yehova muri Angola no muri Kongo, basuye izo mpunzi kugira ngo bazihumurize, bazigezaho ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya byibanda ku mimerere barimo. Nubwo ururimi rwiganje muri Angola ari igiporutugali, hashyizweho amateraniro yo mu rurimi rw’igiciluba kuko ruri mu ndimi enye zivugwa cyane muri Kongo, kugira ngo impunzi nyinshi zumve, nk’uko byagaragaye ku ifoto iri hejuru.
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick muri New York, ifasha komite z’ubutabazi ikoresheje impano zo gushyigikira umurimo wo kwigisha Bibiliya ukorerwa ku isi hose.
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000
Muri Angola: Todd Peckham, +244-923-166-760
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: Robert Elongo, +243-81-555-1000