Soma ibirimo

Dufasha impunzi ziri mu Burayi bwo hagati

Dufasha impunzi ziri mu Burayi bwo hagati

Mu myaka ya vuba aha hari impunzi nyinshi zavuye muri Afurika, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Aziya y’Epfo, ziza mu Burayi. Inzego za leta n’abakorerabushake bo muri ako gace baziha ibyokurya, aho kuba n’imiti.

Icyakora si ibyo byonyine impunzi ziba zikeneye. Abenshi baba barahungabanye bakeneye guhumurizwa. Abahamya ba Yehova bo mu Burayi bwo hagati barimo barakora uko bashoboye kugira ngo babatege amatwi kandi babahumurize bakoresheje Bibiliya.

Tubahumuriza dukoresheje Bibiliya

Kuva muri Kanama 2015, Abahamya bo mu matorero asaga 300 yo muri Otirishiya no mu Budage bifatanyije muri iyo gahunda yihariye yo guhumuriza impunzi. Babonye ko impunzi zikunda kubaza ibi bibazo bishingiye kuri Bibiliya:

Kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2015, Abahamya batumije toni enye z’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya ku biro by’ishami byo muri Burayi bwo hagati, kandi baha impunzi ibyo bitabo ku buntu.

Bavugana na bo bate?

Abenshi muri izo mpunzi baza bavuga indimi zabo kavukire. Abahamya bakoresha urubuga rwa jw.org rubonekaho ingingo na za videwo biri mu ndimi zibarirwa magana. Matthias na Petra babwiriza mu nkambi ya Erfurt mu Budage, baravuze bati “hari igihe duca amarenga cyangwa tugakoresha amashusho.” Nanone hari igihe bakoresha porogaramu yigisha indimi ya JW Language, kugira ngo babwirize izo mpunzi mu ndimi zazo kavukire. Hari n’abandi bakoresha porogaramu iboneka mu ndimi nyinshi ya JW Library, kugira ngo bazisomere Bibiliya kandi bazereke videwo.

Barabyishimira cyane

Umugabo n’umugore we bo mu Budage baravuze bati “twagiye kubona tubona abantu batwirunzeho. Mu gihe kingana n’amasaha abiri n’igice gusa, impunzi zatwaye ibitabo bigera kuri 360. Bamwe muri bo barunamaga bagaragaza ko badushimiye.” Undi Muhamya wo mu Budage witwa Wolfgang yaravuze ati “impunzi zishimishwa no kubona umuntu uzitaho. Hari igihe basaba ibitabo mu ndimi eshanu cyangwa esheshatu.”

Abenshi batangira gusoma igitabo bakikibona n’aho abandi bakagaruka gushimira Abahamya. Umuhamya witwa Ilonca w’i Berlin mu Budage, yaravuze ati “hari abasore babiri twahaye ibitabo, maze nka nyuma y’iminota mirongo itatu batuzanira impano y’umugati. Badusabye kubihanganira kuko nta kindi bari bafite cyo kuduha.”

“Murakoze, murakoze cyane!”

Abakozi bashinzwe kwita ku mibereho myiza y’impunzi, abayobozi n’abatuye hafi aho, bashimiye Abahamya ibyo bakoze. Undi mukozi ushinzwe kwita ku mpunzi zigera kuri 300, yaravuze ati “murakoze, murakoze cyane kuba muhangayikira izi mpunzi.” Undi mukozi nk’uwo ukora mu nkambi y’impunzi yabwiye Abahamya ko kuba baha impunzi ibitabo byo gusoma bibafitiye akamaro kandi biri mu rurimi rwabo, ari ibintu byiza cyane, kuko nta kindi baba bakora uretse kurya.

Umugabo witwa Stefan n’umugore we Marion bo muri Otirishiya basobanuriye abapolisi barimo bacunga umutekano impamvu bazaga kubwiriza impunzi. Abo bapolisi barabashimiye kandi babasaba ibitabo bibiri. Marion yaravuze ati “abo bapolisi baradushimiraga, bakongera bakadushimira kubera umurimo dukora.”

Umugore wo muri Otirishiya ukunze guha impunzi zo mu nkambi imfashanyo, yakomeje kubona ko uko ikirere cyaba kimeze kose Abahamya baza gufasha izo mpunzi. Umunsi umwe yarababwiye ati “ni byo koko impunzi ziba zikeneye imfashanyo. Ariko icyo ziba zikeneye mu by’ukuri ni uwazihumuriza; kandi icyo ni cyo mukora.”