Soma ibirimo

Ibumoso: Abavandimwe na bashiki bacu bari gukoma amashyi mu gihe hatangazwaga ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya. Iburyo: Umuvandimwe Hideyuki Motoi ari gutangaza ko hasohotse igitabo cya Matayo, ari kumwe n’umusemurira

13 WERURWE 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Ivanjili ya Matayo yasohotse mu rurimi rw’Amarenga yo muri Ositaraliya

Ivanjili ya Matayo yasohotse mu rurimi rw’Amarenga yo muri Ositaraliya

Ku itariki ya 2 Werurwe 2024, umuvandimwe Hideyuki Motoi, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Aziya na Ositaraliya, yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya, azwi ku izina rya Osilani (Auslan), muri gahunda yihariye yabereye ku Nzu y’Ubwami y’i Brisbane muri Ositaraliya. Iyo gahunda yitabiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagera ku 159, naho abagera kuri 377 bo muri Ositaraliya, Nouvelle- Zélande na Samowa bayikurikirana bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo. Iyo Bibiliya kandi yanasohotse ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library Sign Language.

Ugereranyije abantu bagera 20.000 bo muri Ositaraliya, Nouvelle- Zélande, Samowa na Tonga bakoresha ururimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya cyangwa ajya kumera nka yo. Abahamya ba Yehova batangiye guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya guhera mu mwaka wa 2001. Agatabo ka mbere bahinduye gafite umutwe uvuga ngo: “Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye.” Muri Mata 2023 ni bwo hashyizweho ibiro by’ubuhinduzi byitaruye mu mujyi wa Brisbane. Ubu mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Aziya na Ositaraliya, hari itorero rimwe ndetse n’amatsinda 18 akoresha ururimi rw’amarenga, kandi agizwe n’abavandimwe na bashiki bacu bagera hafi kuri 350.

Iki ni cyo gitabo cya mbere cya Bibiliya gihinduwe mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya. Igihe hasohokaga icyo gitabo, hari mushiki wacu wavuze ati: “Nakozwe ku mutima cyane n’urukundo ndetse n’ineza byumvikana mu magambo ya Yesu yavuze mu Kibwiriza cyo ku Musozi. Igihe nayabonaga mu rurimi rw’Amarenga yo muri Ositaraliya, numvaga ari nk’aho ari Yesu uri kumvugisha.”

Hari mushiki wacu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga uteranira mu itorero rikoresha ururimi rw’amarenga ryo mu mujyi wa Brisbane, wavuze ati: “Kubona igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya, bizamfasha kwigana imico ya Yesu no gukora neza umurimo wo kubwiriza. Yehova, warakoze cyane.”

Twishimiye ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Ositaraliya, kandi twizeye ko kizafasha abantu benshi kubona inzira nto igana ku buzima.—Matayo 7:13, 14.