Soma ibirimo

28 WERURWE 2023
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Inkubi y’umuyaga yiswe Freddy yangije ibintu byinshi muri Afurika y’Iburasirazuba

Inkubi y’umuyaga yiswe Freddy yangije ibintu byinshi muri Afurika y’Iburasirazuba

Muri Afurika y’Uburasirazuba haherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyanga yiswe Freddy. Iyo nkubi y’umuyaga iri mu zamaze igihe kirekire mu mateka. Imaze gutangira mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2022, yateje inkangu nyinshi. Ku itariki ya ya 21 Gashyantare 2023, yibasiye Madagasikari, nyuma yaho ikomereza muri Mozambike, iza no kugera muri Malawi. Iyo nkubi yakomeje kwiyongera maze ku itariki ya 11 Werurwe 2023, yongera guteza inkangu muri Mozambike. Iyo nkubi y’umuyaga yageze mu ntara nyinshi zo muri Madagasikari, Malawi na Mozambike. Muri izo ntara haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi, ku buryo byateje imyuzure kandi bigasenya n’amazu y’abantu. Ibyo biza byahitanye abantu barenga 500, harimo n’abavandimwe na bashiki bacu benshi. Ababarirwa mu bihumbi bakuwe mu byabo.

Ku itariki ya 27 Werurwe 2023, nibwo iyi raporo yakozwe. Iyi mibare ishingiye kuri raporo yatazwe n’abavandimwe bo mugace kabayemo ibiza. Icyakora ishobora kuba yarahindutse kuko abavandimwe bari bakiri kugenzura ibyangiritse mu duce kugeramo bitari byoroshye.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

Muri Madagasikari

  • Ababwiriza bagera ku 256 n’abandi bagize imiryango yabo bakuwe mu byabo

  • Amazu 8 y’abavandimwe yarasenyutse

  • Amazu 29 y’abavandimwe yarangiritse

  • Amazu y’Ubwami 3 yarangiritse

Muri Malawi

  • Ikibabaje ni uko ababwiriza 8 bapfuye n’aho 6 bakaba baraburiwe irengero

  • Ababwiriza 3 barakomeretse

  • Ababwiriza bagera ku 4.300 n’abandi bagize imiryango yabo bakuwe mu byabo

  • Amazu 821 y’abavandimwe yarasenyutse

  • Amazu 174 y’abavandimwe yarangiritse

  • Amazu y’Ubwami 20 yarangiritse

Muri Mozambike

  • Ikibabaje ni uko umubwiriza 1 yapfuye undi akaburirwa irengero

  • Ababwiriza 880 n’abandi bagize imiryango yabo bakuwe mu byabo

  • Amazu 248 y’abavandimwe yarasenyutse

  • Amazu 185 y’abavandimwe yarangiritse

  • Amazu y’Ubwami 7 yarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Uduce twinshi twibasiwe kutugeramo ntibishoboka

  • Komite Zishinzwe Ubutabazi ziri gufasha abantu kubona aho kuba, ibiribwa, amazi n’ibindi bintu by’ibanze bakenera.

  • Umuvandimwe uri muri Komitey’Ibiro by’Ishami ari gutera inkunga itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bakuwe mu byabo, bari hafi y’umujyi wa Chókwè muri Mozambike

    Mu ntara ya Gaza yo muri Mozambike, hashyizwe inkambi kugira ngo babe bacumbikiye ababwiriza bagera ku 167 n’abagize imiryango yabo, bari barahungiye ku Nzu y’Amakoraniro. Abandi bagera mu magana bacumbikiwe mu Mazu y’Ubwami no mu ngo z’abandi bavandimwe bo muri ako gace

  • Hamaze gusanwa ingo zigera kuri 16

  • Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo mu gace kabayemo ibiza, bari gusura imiryango yagezweho n’ingaruka z’ibiza bakabafasha kubona iby’ibanze bakeneye kandi bakabahumuriza

No muri ibyo bihe bitoroshye, abavandimwe na bashiki bacu bagezweho n’ibiza bakomeje kujya mu materaniro aho bishoboka kandi barahumurizanya. Twizeye ko Yehova azabaha “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo bakomeze kwihangana.—2 Abakorinto 4:7.