Soma ibirimo

19 GASHYANTARE 2020
AMAKURU YO KU ISI HOSE

Bibiliya yuzuye y’amarenga yarabonetse

Bibiliya yuzuye y’amarenga yarabonetse

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2020, umuvandimwe Geoffrey Jackson wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika. Ni yo Bibiliya ya mbere yuzuye yo mu rurimi rw’amarenga ku isi. Iryo tangazo ry’uko iyo Bibiliya yasohotse, ryatangiwe mu muhango wo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’amarenga rwo muri Amerika ari i Fort Lauderdale, muri leta ya Folorida, muri Amerika. Uwo muhango wabereye ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova iri i West Palm Beach muri leta ya Folorida.

Uwo muhango witabiriwe n’abagera ku 2.500, hari n’abandi bagera ku 15.635 bawukurikiraniye kuri videwo bari mu Mazu y’Ubwami muri Belize, Kanada, République Dominicaine, Hayiti, Tirinite na Tobago no muri Amerika, bose hamwe bakaba barenga 18.000.

Umuvandimwe Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi agira icyo abaza abavandimwe

Umuvandimwe Jackson amaze gutanga disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu, ni bwo yatangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Ageze ku musozo wa disikuru ye yaravuze ati: “Hari ikintu k’ingenzi dushaka kubabwira. Nyuma y’uko igitabo cya Yobu cyari gisigaye cyasohotse, ubu dufite Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi nshya yuzuye . . . Abahamya ba Yehova ni bo ba mbere basohoye Bibiliya yuzuye, mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika. Birashoboka ko ari yo Bibiliya ya mbere yuzuye mu rurimi rw’amarenga ibayeho mu mateka y’abantu.”

Guhindura Bibiliya yose mu rurimi rw’amarenga byatwaye imyaka 15 kandi igitabo cya Yobu ni cyo cyari gisigaye. Mu mwaka wa 2004, ni bwo Inteko Nyobozi yemeye ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ihindurwa mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika. Nyuma y’imyaka ibiri hasohotse igitabo cya Matayo, kandi byageze mu mwaka wa 2010 ibitabo byose byo mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo byararangiye. Guhindura Ibyanditswe by’Igiheburayo byatwaye imyaka icumi.

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika, yafashije abafite ubumuga bwo kutumva. Umuhamya witwa Isias Eaton wari waje muri uwo muhango yaravuze ati: “Nkibona Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, byarandenze ndarira. Iyo nasomaga Bibiliya mu Cyongereza ntibyankoraga ku mutima. Ariko igihe narebaga videwo ya Bibiliya mu rurimi rw’amarenga naraturitse ndarira.”

Iyo Bibiliya yo mu rurimi rw’amarenga yatumye ababwiriza barushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza. David Gonzalez wagize uruhare mu murimo wo guhindura iyo Bibiliya, yaravuze ati: “Iyi Bibiliya yamfashije gusobanukirwa neza ukuri kandi ndushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza. Mbere y’uko tubona iyi Bibiliya mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika, natinyaga ko hagira umuntu umbaza ibibazo bikomeye nkabura uko musubiza. Ariko ubu yatumye nigirira ikizere. Niteguye kubwiriza!”

Nicholas Ahladis, ukora mu rwego rushinzwe ubuhinduzi rukorera ku kicaro gikuru kiri i Warwick, muri leta ya New York muri Amerika, yaravuze ati: “Izindi ndimi zifashisha ubuhinduzi bwa Bibiliya bwo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika. Ibitabo bimwe na bimwe byo muri Bibiliya byamaze guhindurwa mu ndimi 17 z’amarenga, kandi izo ndimi zizakomeza kwiyongera.”

Twizeye tudashidikanya ko Bibiliya yuzuye yo mu rurimi rw’amarenga rwo muri Amerika, izagera abantu ku mutima kandi bakarushaho kuba inshuti za Yehova kuko bazaba babonye Ijambo ry’Imana mu rurimi bumva.—Ibyakozwe 2:6