Soma ibirimo

Ibumoso: Ifoto ya Cecilia Alvarez iri mu gitangazamakuru, nyuma yo kubagwa ku nshuro ya cumi n’indwi, igihe yari afite imyaka icumi; Iburyo: Gicurasi 2019, Cecilia ari kumwe n’ababyeyi be hamwe na murumuna we

7 KANAMA 2019
ARIJANTINE

Cecilia abazwe inshuro 43 adatewe amaraso

Cecilia abazwe inshuro 43 adatewe amaraso

Mushiki wacu witwa Cecilia Alvarez ukomoka muri Arijantine, amaze igihe kirekire arwaye. Igihe yari amaze iminsi 16 yonyine avutse, ni bwo yabazwe ku nshuro ya mbere. Icyo gihe hari ku itariki ya 18 Gicurasi 1994, ubwo abaganga bo muri Arijantine bamubagaga urutirigongo. Mu myaka 25 ishize, Cecilia yabazwe izindi nshuro 42, kandi inyinshi muri izo ni zo yabazwe akiri umwana. Mu ntangiriro z’uyu mwaka abaganga baherutse kumubaga itako ry’ibumoso. Izo nshuro zose yabazwe, ntiyatewe amaraso.

1999: Igihe Cecilia yari afite imyaka 5, ari mu bitaro

Cecilia yaravuze ati: “Kuba narabazwe kenshi byarampangayikishaga.” Icyakora, yakomeje kurangwa n’ikizere kandi yishingikirizaga kuri Yehova. Ababyeyi be bakomeje kumuba hafi kandi yakurikizaga inama zose abaganga bamugiraga. Cecilia yakomeje avuga ati: “Ikintu k’ingenzi cyamfashije ni uko abaganga babanzaga kuntegura mbere yo kumbaga. Urugero, bambwiraga gufata ibyokurya n’imiti, byatumaga insoro zitukura ziyongera.”

Cecilia yagize icyo avuga ku baganga bose bamaze imyaka myinshi bamufasha, agira ati: “Nshimira abaganga cyane kubera akazi bakora. Si uko barokoye ubuzima bwange gusa, ahubwo nshimishwa n’uko bubahirije ikifuzo cyange, bakamvura batanteye amaraso.”

Dogiteri Ernesto Bersusky, wahoze ahagarariye abaganga babaga urutirigongo

Nanone abaganga bavuye Cecilia baramwubahaga kandi bakubaha n’abavandimwe bamufashaga. Dogiteri Ernesto Bersusky, wahoze ahagarariye abaganga babaga urutirigongo, mu bitaro bivura abana byo mu mugi wa Buenos Aires, kandi akaba ari umwe mu baganga babaze Cecilia, yaravuze ati: “Igihe cyose navuraga Cecilia, nashimishwaga n’uko yasobanuraga imyizerere ye mu buryo bwumvikana. Twaganiriye kenshi, musobanurira uko ngiye kumuvura kandi mwizeza ko ntari bumetere amaraso.”

Dogiteri Susana Ciruzzi, akaba ari n’umunyamategeko

Dogiteri Susana Ciruzzi, umunyamategeko akaba ari n’umuhanga mu birebana no kwita ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abarwayi mu bitaro bivura abana bya Juan P. Garrahan, yaravuze ati: “Abahamya ba Yehova bakoranye neza n’itsinda ry’abaganga bavuye Cecilia. Twe nk’abaganga, twakoranye neza n’Abahamya, twemera guhindura uburyo twatekerezaga ko turi bukoreshe tumuvura, kandi ibyo byatumye tumuvura tudakoresheje amaraso.”

Uretse kuba Cecilia yarashimiye abaganga bamuvuye, yashimiye n’Abahamya ba Yehova bagenzi be. Yaravuze ati: “Ndashimira abavandimwe bari muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga n’abari mu itsinda risura abarwayi kwa muganga mbivanye ku mutima. Nubwo babaga bagomba kwita ku bagize imiryango yabo kandi bafite n’izindi nshingano, babaga bahari igihe cyose nabakeneraga. Sinabona uko mbashimira.”

Nubwo Cecilia ahorana ububabare kandi akaba agendera mu kagare, azwiho kuba arangwa n’ikizere. Ubu afite imyaka 25. Yaravuze ati: “Ibibazo byose nanyuzemo byamfashije kuba umuntu mwiza kandi nitoza imico ya gikristo.”

Nyakanga 2019: Cecilia arimo abwiriza

Cecilia yakomeje agira ati: “Igihe nari maze kubagwa, umuvandimwe uri muri Komite Ishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, yaransuye ambwira amagambo aboneka mu Migani 10:22, agira ati: ‘Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire, kandi nta mibabaro awongeraho.’ Uwo murongo, sinshobora kuwibagirwa.”

Ku itariki ya 1 Gicurasi 2019, mushiki wacu Cecilia yabaye umupayiniya w’igihe cyose, kandi byaramushimishije cyane. Biragaragara rwose ko Yehova yakomeje guhumuriza mushiki wacu no kumuba hafi. Cecilia na we akomeje guhumiriza abandi akoresheje Ijambo ry’Imana.

Twiringiye ko Yehova azaduhumuriza niduhura n’ibigeragezo, nk’uko yabikoreye Cecilia.—2 Abakorinto 1:4