Soma ibirimo

29 KANAMA 2017
ANGOLA

Abagizi ba nabi bateye ibyuka bihumanya mu ikoraniro ryabereye muri Angola

Abagizi ba nabi bateye ibyuka bihumanya mu ikoraniro ryabereye muri Angola

Ku itariki ya 25 Kanama 2017 i Viana mu murwa mukuru Luanda, muri Angola habereye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ry’iminsi itatu. Mu gihe iryo koraniro ryari ririmbanyije, abantu 405 mu bari bateraniye muri iyo Nzu y’Amakoraniro bituye hasi bata ubwenge, kubera ibyuka bihumanya abagizi ba nabi bateye mu bantu no mu bwiherero. Igishimishije ni uko nta muntu n’umwe wapfuye kuko ibyo byuka bitarimo ubumara bwica. Abagize ikibazo bose bajyanywe kwa muganga kandi abenshi muri bo baravuwe bahita bataha. Abayobozi bo muri ako gace barimo barakora iperereza kandi hari abagabo batatu batawe muri yombi bashyikirizwa ibiro by’abapolisi kuri uwo wa Gatanu nyuma ya saa sita.

Ibiro by’Abahamya ba Yehova biri i Luanda bivuga ko abagize ikibazo bose barimo baroroherwa. Abari bateranye bakomeje gutuza kandi wabonaga bafashanya bita ku bagize ikibazo. Polisi yo muri ako gace yasabye ko kuri uwo wa Gatanu iryo koraniro rihagarara nyuma ya saa sita. Icyakora ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kanama no ku Cyumweru tariki ya 27 Kanama, iryo koraniro ryarakomeje. Iryo koraniro ryitabiriwe n’abantu basaga 12.000, habatizwa abantu 188.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Angola: Todd Peckham, +244-923-166-760