Soma ibirimo

Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?

Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?

 Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki rimwe na rimwe rihindurwamo “kiliziya,” ryerekeza ku itsinda ry’abantu bateraniye hamwe basenga; si ku nzu bateraniramo.

 NZirikana urugero rukurikira: Igihe intumwa Pawulo yohererezaga intashyo umugabo witwa Akwila n’umugore we Purisikila, yongeyeho ati “mutashye na kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo” (Abaroma 16:​5, Bibiliya Ntagatifu). Pawulo ntiyari yoherereje intashyo ze inzu bateraniragamo. Ahubwo yazoherereje abantu, ni ukuvuga itorero ryateraniraga muri iyo nzu. a

 Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ahantu duteranira tuhite kiliziya, tuhita “Inzu y’Ubwami.”

Kuki tuhita “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova”?

 Iryo zina rirakwiriye kubera impamvu zikurikira:

  •   Iyo nzu iba ari iyo guteraniramo.

  •   Duteranira muri iyo nzu kugira ngo dusenge Yehova Imana ivugwa muri Bibiliya, kandi duhamye ibimwerekeye.—Zaburi 83:18; Yesaya 43:​12.

  •   Nanone tuhahurira kugira ngo twige ibyerekeye Ubwami bw’Imana Yesu yigishaga.—Matayo 6:​9, 10; 24:14; Luka 4:​43.

 Turagutumiye ngo uzasure Inzu y’Ubwami iri hafi y’iwanyu, maze wirebere uko amateraniro y’Abahamya ba Yehova ayoborwa.

a Imvugo nk’izo ziboneka no mu 1 Abakorinto 16:​19; Abakolosayi 4:​15; Filemoni 2 (muri Bibiliya Ntagatifu).