Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TEREVIZIYO YA JW

Umva ibyafashwe amajwi kuri Amazon Fire TV

Umva ibyafashwe amajwi kuri Amazon Fire TV

Mu byafashwe amajwi harimo umuzika, inkuru zo muri Bibiliya n’ibindi.

(Ikitonderwa: Terekomande yawe ishobora kuba itameze kimwe n’igaragara muri iyi ngingo.)

Kanda ku majwi ku ipaji ibanza kugira ngo ubone amajwi ahari. Kora ibi bikurikira:

 Tega amatwi icyafashwe amajwi

Buri murongo ugaragaza ibyiciro ibyafashwe amajwi birimo. Izina ry’ikiciro riba rigaragara hejuru y’uwo murongo.

  • Hejuru no hasi: Jya ku kindi kiciro.

  • Ibumoso n’iburyo: Reba ibyafashwe amajwi biri mu kiciro.

Kanda kuri Select maze uhitemo icyafashwe amajwi ushaka, maze uge kuri Audio Program Details.

Kora kimwe muri ibi bikurikira:

  • Fungura: Fungura icyafashwe amajwi uhereye ku ntangiriro.

  • Fungura byose: Fungura ibyafashwe amajwi byose biri mu kiciro iki n’iki, uhereye ku cyo wamaze gufungura. Iyo ibyo wifuza kumva birangiye, birahagarara.

  • Ongera ufungure: Ongera ufungure icyafashwe amajwi uhereye aho wahagarikiye ubushize.

Umurongo uri munsi y’ahanditse ngo Audio Program Details ugaragaza izindi videwo ziri muri icyo kiciro. Kanda kuri Down kugira ngo uge kuri uwo murongo, cyangwa kuri Up kugira ngo usubire kuri Audio Program Details.

 Tega amatwi ikiciro k’ibyafashwe amajwi

Uretse kumva icyafashwe amajwi kimwe, ushobora no kumva ibiri mu kiciro byose. Jya mu kiciro k’ibyo wifuza kumva, maze ukore kimwe muri ibi bikurikira:

  • Fungura byose: Fungura ibyafashwe amajwi byose biri mu kiciro uhereye ku kibanza.

  • Gukurikiranya: Fungura ibyafashwe amajwi byose biri mu kiciro, ariko atari nk’uko bisanzwe bikurikirana.

Iyo ibyo wahisemo kumva ibirangiye, amajwi arahagarara.

 Kugira icyo ukora

Iyo uri kumva icyafashwe, amajwi uba ushobora gukora ibi bikurikira wifashishije terekomande yawe ya Amazon Fire TV:

  • Gufungura/Guhagarika: Hagarika ibyo urimo kumva. Ongera ukande kuri iyo buto kugira ngo wongere ubyumve.

  • Kwihutisha: Ushobora kwihutisha ibyo wumva ugana imbere. Kanda kuri buto yo gufungura kugira ngo wongere ubyumve.

  • Gusubiza inyuma: Subira inyuma ugana aho icyo wumva cyatangiriye. Kanda kuri buto yo gufungura kugira ngo ukomeze kucyumva.

  • Inyuma: Subira aho ibyafashwe amajwi biri.