Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

URUBUGA RWA JW.ORG

Uko wakoresha Bibiliya yo kwiyigishirizamo

Uko wakoresha Bibiliya yo kwiyigishirizamo

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya (yo kwiyigishirizamo) irimo ibikoresho bidufasha kwiyigisha, hakubiyemo:

  • Icyo twavuga kuri buri gitabo cyo muri Bibiliya na videwo igisobanura.

  • Inshamake z’ibikubiye muri buri gitabo cya Bibiliya

  • Ibisobanuro byatanzwe ku murongo runaka

  • Ibisobanuro by’amagambo cyangwa interuro

  • Impuzamirongo zashyizwe mu byiciro

  • Amashusho na videwo

  • Imigereka irimo amakarita, imbonerahamwe n’izindi mfashanyigisho

  • Ibice bya Bibiliya byafashwe amajwi

  • Uko imirongo yagiye ihindurwa mu zindi Bibiliya

Imfashanyigisho y’igitabo cya Matayo, yasohotse mu kwezi k’Ukwakira 2015, mu Cyongereza. Imfashanyigisho z’ibindi bitabo bya Bibiliya zizagenda zongerwamo, nizirangira.

Koresha uburyo bukurikira kugira ngo wimenyereze gukoresha iyo Bibiliya:

 Gushaka igitabo cya Bibiliya n’igice

Jya ahanditse ngo ISOMERO > BIBILIYA KURI INTERINETI maze ukande ku gifubiko cya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya (yo kwiyigishirizamo) cyangwa kuri rinki ikujyana ku rutonde rw’ibirimo.

  • Aka kamenyetso kerekana ko hari ibintu byo kwiyigisha byongewe mu gitabo cya Bibiliya.

  • Aka kamenyetso kagaragaza ko igitabo cyo muri Bibiliya cyasomwe.

  • Kanda ku kamenyetso ku tuzu tune kugira ngo urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya rugaragare mu mbonerahamwe. Iyo utaragira uburyo uhitamo, aka kamenyetso ni ko kagaragara.

  • Kanda ku kamenyetso ku turongo dutatu kugira ngo ubone ibitabo byo muri Bibiliya mu buryo bw’irisiti, Ibyanditswe by’igiheburayo n’icyarameyi ukwabyo, n’iby’ikigiriki ukwabyo.

Nanone hari rinki zikuyobora ku bindi, urugero nko ku bisobanuro by’amagambo, imigereka, amafoto na videwo.

Kora ibi bikurikira kugira ngo ufungure igitabo n’igice cyo muri Bibiliya.

Uburyo bwa 1: Hitamo igitabo cya Bibiliya ku rutonde rw’ibirimo. Uzabona urutonde rw’ibice biri muri icyo gitabo, inshamake y’ibivugwamo, n’utumenyetso tukwereka ko hari imfashanyigisho zindi zo muri icyo gitabo, urugero:

  • Ibintu by’ingenzi bivugwa mu gitabo cya Bibiliya na videwo igira icyo ikivugaho.

  • Inshamake y’igitabo cya Bibiliya.

  • Ubona amafoto na videwo bijyanye n’igitabo cyo muri Bibiliya

Gutoranya igice ushaka kwiyigisha.

Uburyo bwa 2: Gushakira igitabo n’igice cyo muri Bibiliya ku rutonde rwabyo.

 Gukoresha ibikoresho byo kwiyigishirizamo

Amagambo y’igice uriho usoma aboneka ibumoso naho ibigufasha kuyiga bikagaragara iburyo. Ku bikoresho bya elegitoroniki bifite ekara nto, ibigufasha kwiga Bibiliya ntibigaragara. Ariko iyo ukanze ku murongo runaka, ku kamenyetso k’ibisobanuro cyangwa ku nyuguti iranga impuzamirongo, bihita bigaragara.

  • Kanda ku gice cyangwa umurongo ushaka.

  • Kanda ku kanyenyeri kugira ngo urebe ibisobanuro

  • Kanda ku nyuguti iranga impuzamirongo, kugira ngo ubone inkingi yo kwiyigishirizamo kandi ubone umwandiko bijyanye

  • Iyo ushaka kumva amajwi uhereye ku murongo runaka, ukanda ku ijambo ryo muri uwo murongo, maze ugakanda kuri aka kamenyetso.

  • Iyo ushaka kumva igice uhereye ku ntangiriro, ukanda kuri aka kamenyetso

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo uhagarike.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye, impuzamirongo n’amashusho y’igice urimo usoma (aka kamenyetso kizanamo iyo ufunguye igice).

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ugereranye uko umurongo uvugwa muri Bibiliya zitandukanye.

  • Kanda kuri aka kamenyetso kugira ngo ubone urutonde rw’impuzamirongo zose ziri muri icyo gice.

Ibintu by’agaciro

Ibintu by’agaciro bibimburirwa n’inshamake y’ibivugwa mu gice k’igitabo cyo muri Bibiliya.

Munsi y’inshamake, ushobora kubona ibi munsi ya buri murongo, mu gice wafunguye:

  • Ibyo kwiyigisha: Ibisobanuro bitangwa ku murongo.

    Kanda kuri rinki ikujyana kuri ibyo bisobanuro, urugero nk’ibisobanuro by’amagambo cyangwa umugereka kugira ngo bifunguke.

  • Amashusho: usangamo amafoto na za videwo bivuga kuri uwo murongo. Kanda ku ifoto kugira ngo ufungure amashusho maze umenye byinshi kurushaho.

  • Ibisobanuro: usangamo ibyo kwiyigishirizamo kuri wo murongo.

  • Impuzamirongo: impuzamirongo iba ihuye n’ijambo cyangwa interuro yo mu murongo runaka. Kanda akamenyetso (+) maze urebe ibisobanuro birambuye cyangwa ukande (-) kugira ngo bye kugaragara.

Mu nkingi yo gusomeramo, kanda ku mubare uranga umurongo, akanyenyeri cyangwa ku nyuguti iranga impuzamirongo kugira ngo ubone ibijyanye na wo mu nkingi yo kwiyigishirizamo.

Kugereranya Bibiliya zitandukanye

Aka kamenyetso kagaragaza uko umurongo wahinduwe mu zindi Bibiliya. Kanda ku murongo wa Bibiliya mu nkingi yo gusomeramo, maze urebe uko wahinduwe mu zindi Bibiliya.

Impuzamirongo

Aka kamenyetso k’impuzamirongo kerekana indi mirongo ifitanye isano n’uwo ushaka. Iri mu byiciro bitatu bikurikira:

  1.  

  2.  

  3.  

Mu gihe ari uko bimeze, ukanda akamenyetso (+) maze urebe ibisobanuro birambuye cyangwa ukande (-) kugira ngo bye kugaragara.

Kanda ku kadirishya ka Garagaza impuzamirongo kari mu nkingi y’ibigufasha kwiyigisha, kugira ngo ugaragaze aho impuzamirongo ziboneka mu nkingi yo Gusomeramo. Urugero ibyo byagufasha kubona neza aho umurongo wo mu Byanditswe bya Giheburayo wasubiwemo mu Byanditswe bya Kigiriki bya Gikristo.

 Reba amafoto na za videwo z’igitabo cya Bibiliya

Mu mashusho harimo amafoto hamwe na za videwo zivuga ku gitabo runaka cya Bibiliya. Ayo mashusho akurikirana akurikije uko imirongo agira icyo avugaho ikurikirana.

Uko wajya ahari amashusho:

  • Kanda ku ifoto iri mu nkingi yo kwiyigishirizamo.

  • Mu rutonde rw’ibirimo, toranya Amashusho.

Amashusho agizwe n’ibice bitatu:

  1. Kanda ku kambi kareba iburyo cyangwa akareba ibumoso kugira ngo urebe amashusho abanza cyangwa akurikira.

  2.  

    Ku bikoresho bifite ekara nto, kanda ku kambi kareba hejuru kugira ngo iyo ishusho igaragare hejuru y’andi mafoto, cyangwa ukande ku kambi kareba hasi kugira ngo ye kugaragara.

  3. Kanda ku kambi kareba iburyo cyangwa akareba ibumoso kugira ngo ubone andi mashusho. Kanda ku ishusho runaka kugira ngo urebe ifoto cyangwa videwo bihuye.

Niba umaze gutoranya ifoto ushaka, kanda ku kamenyetso ko gufungura kugira ngo wumve amajwi.

Iyo umaze gutoranya videwo, ukoresha ahabigenewe niba ushaka kuyifungura, kuyihagarika cyangwa kuyireba yuzuye ekara.

 Koresha inshamake z’Ibitabo bya Bibiliya, Urutonde rw’amagambo yasobanuwe cyangwa imigereka.

Hari uburyo bubiri bwo kugera kuri izo ngingo

  • Kanda kuri imwe muri izo ngingo ziri mu nkingi y’ibigufasha kwiyigisha.

  • Toranya imwe muri izo ngingo mu Rutonde rw’ibirimo cyangwa ukoreshe agasanduku kabigenewe.

Hari imigereka isobanura ingingo runaka mu buryo bw’ifoto (igaragaza ipaji icapye yo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya) cyangwa mu buryo bw’amagambo aherekejwe n’amafoto atandukanye.

  • Ushobora kureba ingingo runaka mu buryo bw’ifoto. Kanda ku ifoto ifungukire mu buryo bw’ifoto.

  • Ushobora kureba ingingo runaka isobanuwe mu buryo bw’umwandiko uherekejwe n’amafoto. Ubwo buryo bugufasha kuba wakanda kuri rinki cyangwa igitabo runaka maze ukabona ibisobanuro mu nkingi yo kwiyigishirizamo