Soma ibirimo

Inyigisho ziva ku Mana zatumye twunga ubumwe

Amakoraniro mpuzamahanga y’Abahamya ba Yehova yabereye hirya no hino ku isi mu mwaka wa 1993 yari afite umutwe uvuga ngo “Inyigisho ziva ku Mana.” Abagize imiryango n’abantu ku giti cyabo bakuriye mu mimerere itandukanye n’imico itandukanye bungukiwe cyane no kwigishwa ubwenge buva ku Mana. Kureba iyi videwo, biri butume ushobora kwiyumvisha ibyishimo n’urukundo rwa kivandimwe byaranze abari muri ayo makoraniro mpuzamahanga.