Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 100

Twakira abantu neza

Twakira abantu neza

(Ibyakozwe 17:7)

  1. 1. Yehova yakira abantu neza.

    Yita kuri bose; ntarobanura.

    Aha buri wese imvura n’izuba,

    Tukagira umunezero.

    Iyo twita ku bantu boroheje

    Tuba twigana Yehova Imana.

    Yah azatwitura iyo neza yacu;

    Ineza nyakuri tugira.

  2. 2. Iyo dufasha ababikeneye,

    Yehova Imana arabibona.

    N’iyo tutabazi tubitaho cyane,

    Tukita ku byo bakeneye.

    Kimwe na Lidiya, turabakira,

    Bakabona amahoro n’ituze.

    Yah azirikana abagaragu be

    Bagira imbabazi nka we.

(Reba nanone Ibyak 16:14, 15; Rom 12:13; 1 Tim 3:2; Heb 13:2; 1 Pet 4:9.)