INDIRIMBO YA 100
Twakira abantu neza
-
1. Yehova yakira abantu neza.
Yita kuri bose; ntarobanura.
Aha buri wese imvura n’izuba,
Tukagira umunezero.
Iyo twita ku bantu boroheje
Tuba twigana Yehova Imana.
Yah azatwitura iyo neza yacu;
Ineza nyakuri tugira.
-
2. Iyo dufasha ababikeneye,
Yehova Imana arabibona.
N’iyo tutabazi tubitaho cyane,
Tukita ku byo bakeneye.
Kimwe na Lidiya, turabakira,
Bakabona amahoro n’ituze.
Yah azirikana abagaragu be
Bagira imbabazi nka we.
(Reba nanone Ibyak 16:14, 15; Rom 12:13; 1 Tim 3:2; Heb 13:2; 1 Pet 4:9.)