Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

‘Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga’

‘Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga’

Abari bagize itorero ry’i Roma bamaze kumva ko Pawulo yari mu nzira ajyayo, bohereje itsinda ry’abavandimwe, bagenda ibirometero 64 kugira ngo bage kumusanganira. None se Pawulo abonye ukuntu bamugaragarije urukundo yumvise ameze ate? Bibiliya igira iti: “Pawulo ababonye ashimira Imana kandi bimutera inkunga” (Ibk 28:15). Nubwo Pawulo yari amenyereye gukomeza abavandimwe bo mu matorero yasuraga, igihe yari afunzwe ni bo noneho bamuteye inkunga.—2Kr 13:10.

Muri iki gihe abagenzuzi basura amatorero bava mu itorero bajya mu rindi bagiye gutera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Kimwe n’abandi bagaragu ba Yehova, hari igihe bananirwa cyane, bagahangayika cyangwa bagacika intege. None se ubutaha umugenzuzi w’akarere n’umugore we nibasura itorero ryanyu, uzakora iki kugira ngo barusheho kwishimira umurimo bakora bityo mwese ‘muterane inkunga’?—Rm 1:11, 12.

  • Jya ujya kuri porogaramu zo kubwiriza. Iyo dukoze uko dushoboye tukifatanya mu buryo bwuzuye muri icyo cyumweru cy’uruzinduko rw’umugenzuzi, biramushimisha (1Ts 1:2, 3; 2:20). Wenda ushobora kuba umupayiniya w’umufasha muri uko kwezi. Nanone ushobora kujyana n’umugenzuzi cyangwa umugore we mu murimo wo kubwiriza. Bashimishwa no kujyana kubwiriza n’abantu batandukanye, urugero nk’abashya cyangwa abumva ko batazi kubwiriza.

  • Jya ubakira. Ushobora kubacumbikira cyangwa ukabakira mugasangira amafunguro. Ibyo byereka umugenzuzi n’umugore we ko ubakunda. Ntibaba biteze ibintu bihambaye.—Lk 10:38-42.

  • Jya wumva amabwiriza n’inama atanga kandi ubikurikize. Umugenzuzi usura amatorero adufasha kumenya uko twarushaho gukora neza umurimo wacu. Ariko hari igihe biba ngombwa ko atanga inama zitajenjetse (1Kr 5:1-5). Iyo twumviye inama aduhaye kandi tukaganduka biramushimisha.—Hb 13:17.

  • Jya ubashimira. Jya ubwira umugenzuzi n’umugore we ukuntu baguteye inkunga. Ibyo ushobora kubibabwira cyangwa ukabandikira.—Kl 3:15.