Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JESÚS MARTÍN | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO

“Yehova yagiye ankiza mu bihe bikomeye”

“Yehova yagiye ankiza mu bihe bikomeye”

Navukiye i Madrid mu mwaka wa 1936. Abantu bo muri Esipanye bo mu gihe cyanjye, ntibazibagirwa uwo mwaka, kubera ko muri uwo mwaka ari bwo habaye intambara ikomeye yashyamiranyije abenegihugu.

 Iyo ntambara yamaze hafi imyaka itatu, yangije byinshi ihungabanya benshi kandi ibasigira ibikomere. Papa na we yagezweho n’izo ngaruka. Kuva kera yemeraga Imana ariko amaze kubona ibyo abapadiri b’Abagatolika bakoze n’ukuntu bifatanyije muri iyo ntambara yararakaye cyane kandi yanga Imana. Ni yo mpamvu yafashe umwanzuro w’uko njye na murumuna wanjye tutazabatirizwa mu Bagatolika.

Francisco Franco yari yaragiranye amasezerano na Kiliziya Gatolika

 Mu mwaka wa 1950, Abahamya ba Yehova babiri bakomanze iwacu. Papa yabateze amatwi kandi yemera ko buri cyumweru bazajya bamwigisha Bibiliya. Icyo gihe nari mfite imyaka 14 kandi nakundaga gukina umupira w’amaguru. Papa yashakaga ko nsoma ibitabo Abahamya ba Yehova babaga bamusigiye, ariko njye sinabikozwaga. Umunsi umwe ari nyuma ya saa sita mvuye gukina umupira, nabajije mama nti: “Ba bantu bigisha Bibiliya baje? Maze aransubiza ati: “Yee, bari kumwe na papa wawe muri salo.” Nahise niruka nisubirira gukina umupira.

 Nshimishwa n’uko papa atigeze acibwa intege n’uko ntashishikazwaga no kwiga Bibiliya. Mu by’ukuri, yakundaga ibyo yigaga, ku buryo mu mwaka wa 1953 yabatijwe akaba Umuhamya wa Yehova. Umubatizo we watumye ngira amatsiko, nuko ntangira kujya mubaza ibibazo byinshi. Nageze nubwo nisabira ko bampa Bibiliya. Papa yasabye umuvandimwe ukiri muto witwaga Máximo Murcia, kujya anyigisha Bibiliya. Hashize imyaka ibiri, ubwo nari mfite imyaka 19, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Nabatirijwe mu mugezi wa Jarama, uri mu burasirazuba bw’umugi wa Madrid.

Kubwiriza mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Franco

 Mu myaka ya za 1950, kubwiriza no kujya mu materaniro ntibyari byoroshye. Umutegetsi w’umunyagitugu witwaga Francisco Franco wategekaga Esipanye, yashakaga ko buri wese mu baturage be aba Umugatolika. Ibyo byatumye incuro nyinshi abapolisi batoteza Abahamya ba Yehova. Twateraniraga mu ngo kandi mu ibanga, tugakora uko dushoboye ngo abaturanyi batabimenya bakabibwira polisi. Nanone twabwirizaga ku nzu n’inzu mu ibanga, twatombozaga inzu ebyiri cyangwa eshatu tukazikomangaho twihuta, twarangiza tugahita tuva muri ako gace. Abantu benshi badutegaga amatwi ariko si ko bose babyishimiraga.

Umuvandimwe F. W. Franz arimo gutanga disikuru mu ikoraniro ryabaye mu ibanga

 Ndibuka ko hari umunsi nakomanze maze haza umupadiri w’umugatolika. Maze kumusobanurira impamvu yangenzaga, yarambajije ati: Ni nde muyobozi wabahaye uburenganzira bwo kuza hano? Ese muzi ko nabashyikiriza polisi?” Namushubije ko twari tubyiteguye. Nongeye ho nti: “Abanzi ba Yesu bagerageje kumufata, ubwo se ntitwakwitega ko abigishwa be nabo bigomba kubabaho?” Uwo mupadiri yarakajwe n’igisubizo nari muhaye, ahita yinjira mu nzu ahamagara polisi. Murabyumva namwe ko nahise nigendera.

 Nubwo twahuraga n’ibintu nk’ibyo mu murimo, ababwiriza babarirwa mu magana bari muri Esipanye icyo gihe, babonye abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwo muri Bibiliya. Muri Gashyantare 1956, igihe nari mfite imyaka 19, nabaye umupayiniya wa bwite. a Abenshi muri twe bari abapayiniya bakiri bato kandi batamenyereye uwo murimo, icyakora twishimira ko abamisiyonari badufashije, bakadutoza kandi bakadutera inkunga. Noherejwe mu mujyi wa Alicante njyana n’undi mupayiniya wari ukiri muto. Muri uwo mugi hari hatarabwirizwa. Mu mezi make gusa, twari tumaze gutangiza ibyigisho bya Bibiliya byinshi kandi twatanze ‘ibitabo bibarirwa mu magana.

 Birumvikana ko abantu bari bazi ibyo dukora. Tumaze amezi make muri Alicante, abapolisi baradufashe kandi batwara Bibiliya zacu. Twamaze ukwezi kurenga muri gereza, nyuma yaho twoherezwa i Madrid, nuko baza kuturekura. Icyo gihe gito twamaze dufunzwe cyaduteguriraga ibintu bibi byashoboraga kuzatubaho.

Mpura n’ibihe bikomeye

 Ngize imyaka 21, nategetswe kujya mu gisirikare. Nagombaga kwitaba ku kigo cya gisirikare nari kubona cyose mu mujyi wa Nador. Icyo gihe uwo mujyi uri mu majyaruguru ya Maroke wayoborwaga na Esipanye. Mpageze nasobanuriye neza umukuru w’abasirikare ko ntashobora kujya mu gisirikare kandi ko ntashobora kwambara imyenda yabo. Abasirikare banjyanye muri gereza y’i Rostrogordo, mu mugi wa Melilla, aho nagombaga gutegereza gucirwa urubanza n’urukiko rwa gisirikare.

Gereza y’i Rostrogordo mu mugi wa Melilla

 Hari umukuru w’abasirikare bo muri Esipanye wayoboraga ingabo zari muri Maroke wategetse ko bankubita kugeza mpinduye ibitekerezo. Ibyo byatumye bamara iminota 20 bantuka kandi bankubita kugeza ubwo nituye hasi, ngata ubwenge. Undi musirikare mukuru ntiyanyuzwe ku buryo yahise ankandagira ku mutwe, arekeraho ari uko ntangiye kuvirirana. Nyuma banjyanye mu biro bye maze arantombokera arambwira ati: “Ntugire ngo ibyanjye nawe birangiriye aha. Witegure ko buri munsi ari uku nzajya nkugenza!” Yategetse abacungagereza kumfungira muri kasho yari munsi y’ubutaka. Iyo kasho yari yijimye kandi irimo umwanda ku buryo nta cyizere nari mfite cy’uko nzarekurwa.

 Ndacyibuka ukuntu icyo gihe nari ndyamye hasi mvirirana mu mutwe. Nari mfite akaringiti gato cyane ko kwiyorosa, kandi nibaniraga n’imbeba zajyaga ziza rimwe na rimwe. Icyo nashoboraga gukora ni ugusenga Yehova musaba kumpa imbaraga no kwihangana. Muri iyo kasho yari yijimye kandi ikonje, nasengaga buri kanya. b

 Umunsi ukurikiyeho nabwo narakubiswe. Icyo gihe nakubiswe n’undi musirikare. Wa musirikare mukuru wundi yaje kumuhagarikira kugira ngo arebe ko nkubitwa uko abyifuza. Rwose mvugishije ukuri natangiye kwibaza niba nzakomeza kwihanganira izo nkoni. Muri iryo joro rya kabiri, nongeye gutakambira Yehova cyane kugira ngo amfashe.

 Ku munsi wa gatatu, nitabye mu biro by’umusirikare mukuru. Nari mfite ubwoba bwinshi. Igihe ninjiraga, nasenze Yehova. Don Esteban, c wari umunyamabanga mu rukiko rwa gisirikare yari antegereje. Yari aje kumenyesha ko hari ibyo nkurikiranyweho.

 Igihe Don Esteban yabonaga mpfutse umutwe, yambajije icyo nabaye. Nabanje kugira ubwoba bwo kumubwira ibyari byambayeho ngira ngo batongera kunkubita, ariko nageze aho mubwiza ukuri. Icyo gihe, Don Esteban yaravuze ati: “Sinabuza urukiko kugucira urubanza ariko icyo nkwizeza nuko nta muntu uzongera ku gukubita.”

 Kandi koko, igihe cyose namaze muri gereza nta wongeye kuntunga n’urutoki. Sinzi neza impamvu Don Esteban yaje kumvugisha icyo gihe, ariko icyo nzi cyo ni uko amasengesho yanjye yasubijwe. Niboneye ko Yehova yankijije mu bihe bikomeye kandi ntiyemera ko mpura n’ibigeragezo birenze ubushobozi bwanjye (1 Abakorinto 10:13). Naburanye nizeye neza ko Yehova azamfasha.

Ndi muri gereza y’i Ocaña

 Urubanza rwarangiye nkatiwe igifungo cy’imyaka 19. Nyuma yaho urukiko rwa gisirikare rwongeyeho indi myaka itatu, nzira ko ngo ‘nasuzuguye’ nkanga kujya mu gisirikare. Maze umwaka n’amezi atatu muri Maroke, noherejwe muri gereza ya Ocaña iri hafi y’i Madrid njya kurangirizayo igihano cyanjye. Kunyohereza Ocaña byari umugisha uturutse kuri Yehova, ho hari nko muri paradizo ugereranyije na gereza y’i Rostrogordo. Kasho yanjye yari irimo igitanda, matora n’amashuka. Hashize igihe, bampaye inshingano yo kwita ku bitabo. Kubera ko nari maze igihe muri gereza, natangiye kumva mfite irungu. Kimwe mu bintu byankomereye, ni ukuba ntarashoboraga kubona abavandimwe na bashiki bacu.

 Ababyeyi banjye bazaga kunsura rimwe na rimwe, ariko nari nkeneye guterwa inkunga cyane. Icyo gihe bambwiye ko hari n’abandi bavandimwe banze kujya mu gisirikare. Ubwo rero nasenze Yehova musaba ko yazana umwe muri abo bavandimwe tugafungirwa hamwe. Nanone Yehova yashubije isengesho ryanjye mu buryo ntari niteze. Bidatinze hari abavandimwe batatu b’indahemuka baje muri gereza ya Ocaña. Abo ni: Alberto Contijoch, Francisco Díaz na Antonio Sánchez. Nyuma y’imyaka ine ndi njyenyine, nongeye kwishimira kubona bagenzi banjye duhuje ukwizera. Twese uko turi bane twigiraga hamwe Bibiliya kandi tukabwiriza izindi mfungwa

Ndekurwa nkasubira mu murimo

 Amaherezo mu mwaka wa 1964, narekuwe kubera imbabazi za perezida. Mu myaka 22 nari narakatiwe, nafunzwe 6 n’igice. Umunsi nafunguweho nahise njya mu materaniro. Nubwo byansabye ko nkoresha udufaranga twose nari narizigamiye kugira ngo ntege tagisi njye i Madrid, nemeye kudutanga ariko ngera ku materaniro ntakerewe. Mbega ukuntu nishimiye kongera guhura n’abavandimwe! Guhura nabo si byo byonyine byari binshishikaje. Nifuzaga guhita nsubira mu ifasi gukora ubupayiniya. Nubwo abapolisi babuzaga amahoro Abahamya, abantu bakomeje kwemera ubutumwa bwiza kandi twari dufite byinshi byo gukora mu murimo.

 Muri icyo gihe nahuye na Mercedes, mushiki wacu ukiri muto wari umupayiniya, kandi agira ishyaka mu murimo. Mercedes yicishaga bugufi kandi yari yariyemeje gukora uko ashoboye akabwiriza abantu bose. Nanone yagiraga ubuntu n’impuhwe, iyo mico ni nayo yatumye numva mukunze cyane. Twarakundanye maze nyuma y’umwaka dukora ubukwe. Kubana na Mercedes byari umugisha rwose.

Ndi kumwe na Mercedes nyuma gato y’ubukwe bwacu

 Hashize amezi make dukoze ubukwe, twatumiriwe kujya gusura amatorero. Gusura amatorero atandukanye buri cyumweru, gukorana umurimo n’abavandimwe batandukanye no kwifatanya nabo mu materaniro byari byiza cyane. Hari Amatorero mashya hirya no hino muri Esipanye, kandi abavandimwe bari bakeneye gufashwa no guterwa inkunga. Hashize igihe gito, nanone nahawe indi nshingano yo kujya mfasha rimwe na rimwe ku biro by’ishami byakoraga mu ibanga. Ibyo biro byari mu mugi wa Barcelona.

 Mu mwaka wa 1967, ibintu byarahindutse, Leta yemeye umurimo wacu. Hashyizweho itegeko ryemerera buri muturage wa Esipanye kujya mu idini ashaka. Mu mwaka wa 1970, Abahamya ba Yehova bahawe ubuzima gatozi. Noneho twashoboraga guteranira hamwe mu mudendezo, dufite Inzu y’Ubwami ndetse n’ibiro by’ishami bizwi.

Mpabwa inshingano nshya

 Mu mwaka wa 1971, njye na Mercedes twatumiriwe kujya gukorera kuri Beteli ku biro bishya byari mu mugi wa Barcelona. Ariko nyuma y’umwaka mwe, twabyaye umukobwa mwiza witwa Abigail. Ni ukuvuga ko umurimo wacu wo kuri Beteli wabaye uhagaze, tukajya kwita ku nshingano nshya yo kurera umukobwa wacu.

 Igihe Abigail yari amaze kuba umwangavu, ibiro by’ishami byatubajije niba twakwemera kongera gusura amatorero. Twarasenze kandi tugisha inama abavandimwe bakuze mu buryo bw’umwuka. Hari umusaza wambwiye ati: “Martín, niba bifuza ko usubira mu murimo wo gusura amatorero, ugomba kubyemera.” Ubwo rero twongeye kwishimira gukora umurimo. Twabanje gusura amatorero yo hafi y’iwacu kugira ngo dukomeze kwita kuri Abigail. Birumvikana ko igihe yari kuba amaze mukuru agatangira kwibana, byari gutuma tubona uburyo bwo kwagura umurimo tugakora umurimo w’igihe cyose wihariye.

 Njye na Mercedes twamaze imyaka 23 dusura amatorero. Mu buzima bwanjye nishimira ko nabonye uburyo bwo gukoresha ibyambayeho ntera inkunga abakiri bato. Igihe nari umwarimu mu ishuri ry’abasaza n’iry’abapayiniya twabaga mu mazu ya Beteli mu mugi wa Madrid. Birashishikaje kumenya ko mu birometero bitatu uvuye kuri Beteli, hari umugezi wa Jarama aho nabatirijwe mu mwaka wa 1955. Sinashoboraga gutekereza ko nyuma y’imyaka myinshi nari gusubira muri ako gace ngiye gufasha abakiri bato gusohoza inshingano zabo mu murimo wa Yehova.

Ndimo kwigisha mu ishuri rya Gitewokarasi

 Guhera mu mwaka wa 2013, twahinduriwe inshingano tuba abapayiniya ba bwite. Kumenyera inshingano nshya, ntibyanyoroheye kubera ko nari menyereye gusura amatorero. Icyakora kuba abapayiniya, ni byo byari bikwiriye. Mu myaka mike ishize nahuye n’uburwayi, kandi bambaze umutima. Icyo gihe nabwo nari nkeneye kwishingikiriza kuri Yehova kandi rwose ntiyigeze antererana. Muri iyi myaka 56 yose, umugore wanjye nkunda Mercedes yaranshyigikiye. Yambereye umufasha mwiza mu nshingano zose nasohoje.

 Nkunda gutekereza cyane ku bihe byiza namaze nigisha mu mashuri y’umuryango wacu. Ndacyibuka amasura ya bamwe mu banyeshuri bakiri bato nigishaga. Iyo mbatekereje mpita nibuka ukuntu nanjye nkiri muto nari mfite ishyaka igihe natangiraga umurimo wa Yehova. Yego hari igihe nabaga mpanganye n’ibintu bikomeye, ariko nanone hari byinshi byiza byambayeho. Ndetse n’ibitotezo bikomeye byansigiye amasomo menshi. Iry’ingenzi muri yo ni uko ntagomba kwishingikiriza ku mbaraga zanjye. Ibigeragezo nahuye na byo byatumye nibonera ukuboko kwa Yehova, nabonye ko ahora yiteguye kumfasha no mu bihe bikomeye akampa imbaraga.—Abafilipi 4:13.

Njye na Mercedes twakomeje gukora umurimo w’igihe cyose

a Umupayiniya wa bwite ni umubwiriza woherezwa mu kandi gace n’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova akajya gufasha ahakenewe ababwiriza.

b Iyo kasho yari nto cyane ifite metero kare enye zonyine, itaragiraga umusarani nayimazemo amezi arindwi. Hari umwanda kandi nararaga hasi nkiyorosa ikiringiti.

c “Don” ni izina ry’icyubahiro abantu bavuga Icyesipanyoli bakoresha imbere y’izina bwite ry’umuntu berekana ko bamwubashye.