CAROL APPLEBY | INKURU Y’IBYABAYE MU MIBEREHO
Yehova yamfashije kurera abana banjye batanu
Navukiye mu majyaruguru ya Yorkshire mu Bwongereza, hafi y’umujyi wa Malton kandi n’ubu ni ho nkiba. Ni ahantu heza cyane, hari imisozi, amashyamba, imirima myiza, imihanda mito irimo amakorosi, inzu zubakishije amabuye, n’imidugudu myiza cyane yo gutembereramo. Hari ahantu heza ho kurerera abana batanu. Ariko si ko buri gihe byabaga byoroshye. Reka mbibasobanurire neza.
Nakuze mu rugo dufite isambu nto, ariko yatumaga tubona ibyo twabaga dukeneye, njye na mama na papa hamwe n’abavandimwe banjye babiri b’abahungu n’abandi babiri b’abakobwa. Twari tworoye inkoko, ingurube n’inka. Ubuzima bujyanye no korora no guhinga busaba gukora cyane, ariko twabaga twishimye.
Ndi ahantu twororeraga igihe nari mfite imyaka 14
Twajyaga gusengera mu Bametodisiti. Papa yaririmbaga neza cyane. Ibyo byatumye ajya muri korali, ndetse akajya no mu nsengero zitandukanye zo mu gace kacu kuririmba. Inshuro nyinshi twarajyanaga. Izo nsengero zari inyubako nini zubakishijwe amabuye, kandi mu gihe cy’ubukonje zabaga zikonje cyane. Papa yabaga ahagaze imbere mu rusengero aririmba, naho njye nicaye inyuma kuko imyanya y’imbere yabaga igenewe abantu bakomeye. Ariko nubwo byari bimeze bityo, nakundaga kujya aho papa ari buririmbe.
Nyogokuru ubyara papa, yajyaga adusura buri cyumweru. Ariko ubwo nari mfite imyaka nka 16, yarapfuye. Byarambabaje cyane. Nashakaga kumenya aho ari n’icyo nakora ngo nzongere kumubona. Ibyo byatumye njya kubaza umupfumu bavugaga ko avugana n’abapfuye. Inzu ye yari ikonje, isa nabi kandi iteye ubwoba. Nifuzaga gusa kumenya aho nyogokuru yari ari, ariko uwo muntu ntiyashoboye kuhambwira.
Nyuma y’imyaka mike, mwene wabo wa papa wari Umuhamya wa Yehova yantumiye mu materaniro. Nemeye kujyayo nubwo nari narumvise ko Abahamya ba Yehova ari idini rikora ibintu bitari byiza. Muri ayo materaniro, hari umugore wabonaga ko ari umugwaneza wambajije niba nakwemera ko anyigisha Bibiliya. Uko ni ko natangiye kwiga Bibiliya. Nabanje gukoresha Bibiliya yanjye ya King James Version kuko mama yari yarambwiye ko Abahamya Abahamya ba Yehova bakoresha Bibiliya idahuje n’ukuri. Ariko nyuma yaho nasanze ibyo atari ukuri.
Nishimiye kwiga Bibiliya, ariko by’umwihariko nashimishijwe no kumenya ko nyogokuru ari mu mva kandi ko asinziriye ndetse ko nzongera kumubona ku muzuko. Uko nakomezaga kwiga, ni ko nabonaga ko nta kintu nari nzi ku Mana no kuri Bibiliya. Na papa, wari umaze imyaka myinshi ajya gusenga, na we nta bintu byinshi yari azi ku Mana. Twakundaga kuririmba indirimbo ivuga ngo: “Yehova Mana ikomeye nifuza ko unyobora,” ariko ntitwari tuzi ibyo twaririmbaga.
Uko nashatse n’uko nahuye n’ibitotezo
Nari mfite umuhungu w’incuti yanjye witwaga Ian kandi na we yagaragaje ko ashishikajwe n’ukuri maze atangira kwiga Bibiliya. Yatangiye kugira amajyambere ndetse areka kunywa itabi. Twashyingiranywe muri Nzeri 1971. Ariko bidatinze, twahuye n’ibigeragezo ubwo mama we yapfaga bitunguranye. Abagize umuryango n’incuti za hafi bashakaga ko twifatanya na bo mu bikorwa babaga bateguye muri iyo minsi. Muri ibyo bikorwa, abenshi banywaga inzoga nyinshi kandi bakanywa itabi. Ian yahuye n’ikigeragezo cyo gusubira mu bintu bibi yakoraga kera.
Ikibabaje ni uko Ian yabisubiyeho, maze gukurikiza ibyo yigaga bitangira kumugora. Yatangiye gusiba kwiga Bibiliya no kutaboneka mu materaniro amwe n’amwe. Njye nakundaga ibyo nigaga muri Bibiliya, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Nabatijwe ku itariki ya 9 Werurwe 1972. Ian yaje kureba umubatizo wanjye. Ariko nyuma yaho yatangiye kurwanya ukuri. Bigitangira ntiyashakaga kubona ibitabo byacu. Nyuma yaho yatangiye no kwanga ko njya mu murimo wo kubwiriza. Yaje no kunsaba ko twajya tujyana mu kabari k’aho dutuye mu gihe cya Noheli no mu kwizihiza amasabukuru y’amavuko. Kubera ko namwubahaga nk’umutware w’urugo, naramwumviye ariko nirinda kugira icyo nkora kinyuranye n’Ibyanditswe. a Najyaga mu bwiherero ngasenga kenshi nsaba ko Yehova yamfasha gukomeza kumubera indahemuka no kugira umutimanama utancira urubanza, kandi buri gihe yaramfashaga.
Njye na Ian twabyaye abahungu batatu, ari bo Philip, Nigel na Andrew. Akenshi umugabo wanjye ntabwo yabaga ari mu rugo kuko yakoraga akazi ko gutwara amakamyo yajyaga ahantu kure. Nakoraga uko nshoboye nkaba umugore mwiza kandi nkakomeza gukorera Yehova uko nshoboye kose. Nakoraga umurimo wo kubwiriza iminsi yabaga adahari, mu mpera z’icyumweru tukaba turi kumwe. Nanone, nageragezaga kutavuga nabi umugabo wanjye imbere y’abana bacu.
Nari mfite incuti nyinshi mu itorero, kandi bamwe muri bo twajyanaga gusura mama na papa. Buhoro buhoro, ababyeyi banjye batangiye kubakunda. Hari umuvandimwe twakundaga cyane wapfuye, maze mama aza kumva disikuru yo kumushyingura yatangiwe ku Nzu y’Ubwami. Bidatinze, mama, papa, musaza wanjye Stanley n’umugore we Averil batangiye kwiga Bibiliya maze barabatizwa.
Stanley na Averil bari bafite umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa. Njye na Averil twakundaga kujyana kubwiriza turi kumwe n’abana bacu. Kubera ko twembi nta modoka twagiraga, twagendaga ibirometero byinshi n’amaguru tugiye mu murimo, tukagenda dusunika utugare twatwaragamo abana ariko twishimye cyane. Andrew yabaga aryamye, Nigel akicara hejuru, naho Philip akagenda iruhande rwacu afashe ku kagare.
Ndi kumwe na Philip, Nigel na papa, imbere y’amahema twabagamo igihe twabaga turi mu ikoraniro ry’iminsi itatu
Uko natoje abana banjye
Njye na Ian twaje kubyara abandi bana babiri ari bo Caroline na Debbie. Nari nariyemeje gufasha abana banjye kumenya Yehova no kumukorera. Nashakaga gukora uko nshoboye kose ngo nshyire mu bikorwa inama zose Bibiliya igira ababyeyi. Nari nariyeguriye Yehova, kandi nashakaga kwereka abana banjye ko nubaha cyane iryo sezerano, nkora ibintu nk’uko Yehova abishaka.
Umwe mu mirongo y’Ibyanditswe nafashe mu mutwe ni uwo mu 1 Abakorinto 15:33, havuga hati: “Ntimwishuke! Kugira incuti mbi byangiza imyifatire myiza.” Hari ikoraniro, mushiki wacu yavuzemo ko yagiraga inama abana be yo kutamarana igihe kinini n’abo bigana nyuma y’amasomo. Nifuzaga gukurikiza iyo nama ariko byari bigoye cyane. Hari igihe abahungu bacu bajyaga batwihisha bakajya gukina umupira w’amaguru n’abana bo mu gace twari dutuyemo. Abahungu banjye bari bafite incuti ku ishuri kandi zitakoraga ibintu bibi, ariko ntizasengaga Yehova. Ibyo byagaragariraga mu byo bavugaga no mu myitwarire yabo.
Hari igihe nabwiye abahungu banjye ko niba bashaka gukina umupira nyuma y’ishuri, nanjye nzakinana na bo. Ariko ibyo ntacyo byagezeho kuko ntari nzi gukina umupira w’amaguru. Ariko sinacitse intege ahubwo nakomeje kugerageza kubafasha kubona akamaro ko guhitamo neza incuti, kandi amaherezo abahungu banjye babonye uburyo bwo kwidagadura butabasabaga kumarana igihe n’abantu batakoreraga Yehova.
Undi murongo w’Ibyanditswe nafashe mu mutwe ni uwo muri 1 Yohana 2:17, hagira hati: “Isi igenda ishira kandi irari ryayo na ryo rirashira. Ariko umuntu ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.” Nari nzi neza ko isi ya Satani izavaho, kandi intego yanjye yari iyo gufasha abana banjye gukora ibintu bituma barushaho gukunda Yehova kandi bakamushimisha iteka ryose. Ikibazo cyose cyavukaga n’iyo cyaba cyoroheje, nasengaga Yehova ngo amfashe kandi buri gihe nabonaga ubuyobozi mu Byanditswe. Iyo abana banjye naberekaga ibyo Bibiliya ivuga, babonaga ko batayoborwa nanjye, ahubwo ko bayoborwa na Yehova. Nageragezaga kubatera inkunga binyuze mu magambo no mu bikorwa kandi byagiraga akamaro. Urugero, kuva bakiri bato, buri wese yatangiye kugira abantu asubira gusura mu murimo wo kubwiriza kandi ibyo byarabashimishaga bikanabakomeza.
Nari nzi ko kujya mu materaniro bifite akamaro cyane. Icyakora, hari igihe nabonye ko abana banjye baba bananiwe cyane mu materaniro yo mu mibyizi. Ubwo rero ku munsi w’amateraniro, najyaga kubafata ku ishuri nkabaha ifunguro ryoroheje, kandi bakabanza kuryamaho akanya gato. Ibyo byatumye icyo kibazo gikemuka. Twasibaga amateraniro gusa iyo umwe muri twe yarwaraga bikaba ngombwa ko atajya ku Nzu y’Ubwami. Iyo byagendaga bityo, twakoreraga hamwe amateraniro turi mu rugo. Twarebaga televiziyo ari uko ibyo byose birangiye. Ariko hari igihe Ian yajyaga aza adutunguye. Icyo gihe twahitaga duhisha ibitabo byacu maze tugacana televiziyo.
Nanone icyigisho cy’umuryango twagishyiraga mu mwanya wa mbere. Hari igihe twaganiraga kuri Beteli, nkabaza abana urwego rw’imirimo bifuza kuzakoreramo.
Uhereye ibumoso ujya iburyo: Abana banjye ari bo Philip, Caroline, Debbie, Andrew, na Nigel
Twari dufite intego yo kuba abapayiniya
Igihe imfura yanjye Philip, yari ifite imyaka 16, yabonye akazi ko gukanika amamodoka, yari kujya akora iminsi yose. Ariko yashoboraga no gukora akazi k’iminsi mike ko koza amadirishya. Yanze gukora ako kazi, ansobanurira ko gukora akazi k’iminsi yose byari gutuma afasha umuryango. Namufashije kubona ko inshingano yo gutunga umuryango wacu ari iya papa we, atari iye. Nanone namubwiye ko twari dufite ibidutunga bihagije. Namweretse ko aramutse akoze akazi k’igihe gito ko koza amadirishya, byari gutuma ahita atangira umurimo w’ubupayiniya.
Philip yatangiye ubupayiniya bw’igihe cyose akimara kurangiza ishuri, nanjye mpita ntangira ubupayiniya bw’umufasha. Umuhungu wanjye wa kabiri witwa Nigel, na we yatangiye ubupayiniya akimara kurangiza ishuri, maze nanjye mpita nsaba kuba umupayiniya w’igihe cyose. Natekerezaga ko nubwo byaba umwaka umwe gusa, byamfasha gushyigikira abahungu banjye mu murimo no kujya mu ishuri ry’abapayiniya. Nyuma naje kubigeraho kuko njye na Nigel twiganye ishuri ry’abapayiniya.
Kuva kera nakundaga ubupayiniya kandi nari nzi ko gukorera Yehova muri ubwo buryo byari gutuma mbera urugero rwiza abana banjye. Yehova yaramfashije none maze imyaka 35 nkora ubupayiniya. Iyo umugabo wanjye aza kumenya ko nkora umurimo w’ubupayiniya yari kumbuza. Ariko najyaga kubwiriza mu mibyizi igihe yabaga ari mu rugendo, kugira ngo mbone umwanya wo kumarana na we igihe mu mpera z’icyumweru igihe yabaga ari mu rugo.
Nigel yasabye kujya kuri Beteli, baramwemerera. Yahabonye incuti nziza n’imyitozo byamufashije gukura mu buryo bw’umwuka. Philip na Andrew na bo biganye Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo b. Iryo shuri barigiyemo ari abana, ariko batashye mbona barabaye abagabo (1 Petero 5:10). Amashuri y’umuryango wa Yehova atanga amahugurwa meza cyane. Nshimira Yehova n’umuryango we kubera amahugurwa abahungu banjye bahawe.
Ngiye mu murimo wo kubwiriza
Uko nahuye n’ibibazo bikomeye cyane
Namaze igihe mpura n’ibigeragezo bikomeye. Ariko ikigeragezo gikomeye kuruta ibindi nahuye na cyo, ni uko umugabo wanjye yampemukiye. Twari tumaranye imyaka 33, ariko yarantaye ajya kubana n’undi mugore. Ikindi kigeragezo cyangoye ni ukubona ababyeyi banjye bageze mu zabukuru. Ikibabaje, ni uko papa yapfuye muri Werurwe 1997. Ibyo byatumye mama asigara wenyine kandi ntiyashoboraga gutwara imodoka. Mama yarababaye kandi yumvaga ari wenyine. Ubwo rero nakundaga kumuhamagara nkamubaza nti: “Ese nze kukureba tujyane gusura abantu nabwirije?” Nyuma yaho yiyemeje gukora umurimo w’ubupayiniya. Icyo cyemezo cyatumye arushaho kwishimira ubuzima kandi yumva afite agaciro. Yakoze uwo murimo mu gihe cy’imyaka 10 kandi akomeza kuba indahemuka kugeza apfuye.
Iyo nshubije amaso inyuma, mbona ko bitari byoroshye kurera abana batanu nkabigisha ukuri. Nari nzi neza ko abana banjye bagomba kwifatira umwanzuro wo gukorera Yehova cyangwa kutamukorera. Sinagombaga kubategeka ibyo bakora, ariko nashoboraga gufata umwanzuro w’ibyo nagombaga gukora. Bityo nakurikije ubuyobozi buturuka ku mana kandi nigisha abana banjye mu magambo no mu bikorwa. Nshimishwa cyane ni uko abana banjye bahisemo gukorera Yehova. c Mu by’ukuri Yehova ni we wamfashije kubarera.
Ndi kumwe kumwe n’abana banjye, muri iki gihe
a Reba videwo ivuga ngo: “Bigenda bite iyo umuntu apfuye?”
b Reba ibisobanuro bya 5 mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose bigira biti: “Iminsi mikuru.”
c Iri shuri ryasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.
Muri iki gihe Philip ni umwarimu mu mashuri y’umuryango wacu, muri Irelande. Nigel akora ku Nzu y’Amakoraniro yo mu Bwongereza. Andrew ni umusaza w’itorero kandi amaze imyaka 30 ari umupayiniya. Caroline yamaze imyaka itanu ari umupayiniya naho Debbie turabana kandi aramfasha mu murimo wo kubwiriza.

