Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Amateraniro yabereye hanze i Londres mu Bwongereza mu wa 1945; iburyo: Ikoraniro ryihariye muri Malawi muri Afurika, mu wa 2012

UMUTWE WA 5

Amashuri y’Ubwami​—Gutoza abagaragu b’Umwami

Amashuri y’Ubwami​—Gutoza abagaragu b’Umwami

USHIMISHIJWE n’umuntu urimo utanga ikiganiro kuri podiyumu. Ni umuvandimwe ukiri muto wo mu itorero ryanyu, kandi ni ubwa mbere atanze disikuru mu ikoraniro. Mu gihe ukurikiye disikuru ye, utangajwe n’imyitozo abagize ubwoko bw’Imana bahabwa. Wibutse imihati yashyizeho igihe yatangaga ikiganiro kuri podiyumu ku ncuro ya mbere. Amaze kwiga Ishuri ry’Abapayiniya yagize amajyambere atangaje. Nanone we n’umugore we baherutse kwiga Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Mu gihe bakoma amashyi bashimira uwo muvandimwe watanze disikuru nziza cyane, urebye hirya no hino maze utekereza inyigisho abagaragu b’Imana bose bahabwa.

Bibiliya yari yarahanuye ko hari igihe abagize ubwoko bw’Imana bose bari ‘kwigishwa na Yehova’ (Yes 54:13). Turi muri icyo gihe. Duhabwa inyigisho binyuze mu bitabo, mu materaniro, mu makoraniro no mu mashuri atandukanye agamije kudutegurira gusohoza inshingano zihariye mu muteguro wa Yehova. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma uko izo nyigisho zose ziduha gihamya ikomeye y’uko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe.

IBIRIMO

IGICE CYA 16

Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Imana

Twakora iki ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye no guteranira hamwe ngo dusenge Yehova?

IGICE CYA 17

Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo

Ni mu buhe buryo amashuri ya gitewokarasi ategurira abakozi b’Ubwami gusohoza inshingano zabo?