Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2017

Soma ibirebana n’ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri Jeworujiya no hirya no hino ku isi.

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Yishimira Abahamya ba Yehova bo ku isi hose kandi irabakunda.

Umurimo wo kubwiriza washyizwe mu mwanya wa mbere

Ni mu buhe buryo abakoraga kuri Beteli bimenyereje ubuzima bwo hanze ya Beteli?

“Mwatubereye abaturanyi beza”

Ku itariki ya 7 n’iya 8 Gicurasi 2016, habaye imurika rigaragaza amateka ya Bibiliya, kandi ryakoze ku mutima abaturiye Beteli y’i Brooklyn.

Iteraniro rishya ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo

Muri Mutarama 2016, hari ibyahindutse ku bihereranye n’amateraniro.

Televiziyo ya JW ‘Iraduhumuriza kandi ikadukomeza!’

Televiziyo ya JW yatangiye mu wa 2014 none isigaye isohora ibiganiro byayo mu ndimi zisaga 90. Abayireba babyakira bate?

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami

Kwegurira Yehova amazu yo muri Arumeniya no muri Kirigizisitani byashimishije Abahamya baho.

Raporo z’ibyerekeye amategeko 2016

Ni ibihe bibazo byerekeye amategeko Abahamya bahuye na byo mu mwaka wa 2016?

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Amakuru mashya y’ibyo Abahamya ba Yehova bakoze muri Arijantine, Belize, mu Burundi, Kongo (Kinshasa), mu Budage, mu Butaliyani, Nepali, Papouasie-Nouvelle-Guinée, no muri Uganda.

Afurika

Isomere inkuru z’uko Abahamya ba Yehova bigishije abantu Bibiliya muri Gana, Gineya Bisawu, Liberiya, Malawi, Togo no muri Siyera Lewone.

Amerika

Inkuru z’ibyabaye muri Burezili, Hayiti, Megizike, Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Venezuwela.

Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati

Ibyakozwe muri Hong Kong, Mongoliya, muri Filipine no muri Siri Lanka.

U Burayi

Isomere inkuru z’ibyabaye muri Azerubayijani, mu Bwongereza, Bulugariya, Jeworujiya, Danimarike, Hongiriya, Noruveje no muri Ukraine.

Oseyaniya

Inkuru z’ibyabaye muri Ositaraliya, Gwamu, Nouvelle-Calédonie, Papouasie-Nouvelle-Guinée no muri Timoru y’Iburasirazuba.

Icyo twavuga kuri Jeworujiya

Menya muri make imiterere y’igihugu, abaturage, imico n’ururimi rwihariye rw’icyo gihugu kiri ku Nyanja Yirabura.

Ababanje gushakisha ukuri

Abantu bamenyeye ukuri mu bindi bihugu baje kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami muri Jeworujiya.

Amateraniro yabafashije kugira ukwizera gukomeye

Ni mu buhe buryo amateraniro n’ibitabo mu kinyajeworujiya byatumye habaho ukwiyongera?

Nifuzaga guhinduka

Davit Samkharadze avuye mu gisirikare, yasenze Yehova amusaba guhinduka. Bucyeye yahuye n’Abahamya ba Yehova.

Nasabye Yehova ko anyobora

Tamazi Biblaia yasabye Imana kumufasha mbere yo kwimukira mu wundi mugi.

“Ku Mana byose birashoboka”

Igihe Natela yafashaga Abahamya gucapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu kinyajeworujiya, yahuye n’ingorane zasaga n’aho zidashobora gukemuka.

Bibiliya mu kinyajeworujiya

Inyandiko za kera zandikishijwe intoki za Bibiliya y’ikinyajeworujiya zo mu kinyejana cya gatanu mbere ya Yesu.

“Imana ni yo yakomeje gukuza.”—1 Kor 3:6.

Jeworujiya imaze kubona ubwigenge, Abahamya ba Yehova bariyongereye cyane.

Abasaza batoza abandi

Ubutegetsi bw’Abakomunisiti bumaze guhirima, Abahamya ba Yehova bakoze iki ngo bashyire kuri gahunda amatorero, amateraniro, amakoraniro n’umurimo w’ubuhinduzi?

Ntiyashoboraga kureka gusoma!

Badri Kopaliani yasomye Bibiliya abigiranye umwete, afata konji kugira ngo ayirangiza yose.

Mwabaga he?

Ataramara n’umwaka abatijwe, Artur Gerekhelia yimukiye aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe kurusha ahandi.

Numvaga narageze iyo njya

Madona Kankia yahoze mu ishyaka ry’Abakomunisiti muri Jeworujiya, ariko yaje guhitamo indi nzira.

Urukundo ntirushira

Mu gihe cy’intambara yo muri Abkhazia, Igor Ochigava na Gizo Narmania bafashije bagenzi babo kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya.

Niboneye ibyo Bibiliya ivuga!

Nubwo yangaga Abahamya, yubashye ibyo nyina yamubwiye ati “genda wirebere ibyo bigisha.”

Imigisha “mu gihe cyiza no mu gihe kigoye.”—2 Tim 4:2.

Reba uko ababwiriza biyongereye muri iyo myaka, ariko hahise hatangira ibitotezo mu buryo butari bwitezwe.

Ibitotezo ntibyababujije gukorera Yehova

Abanyajeworujiya babonaga bate urugomo rwakorerwaga Abahamya ba Yehova?

“Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova.”—Yes 54:17.

Ababwiriza bihatira gukora byinshi mu murimo, Yehova abaha imigisha.

Bibutse Umuremyi wabo Mukuru

Kimwe cya gatatu cy’abapayiniya bo muri Jeworujiya bafite imyaka 25 cyangwa munsi yayo.

Abakurude bemera ukuri

Abantu batinya Imana bishimira kumva ubutumwa mu rurimi rwabo kavukire.

Urukundo rwarenze imipaka

Ba nyirakuru b’umwana biboneye urukundo rwa kivandimwe.

1917—Hashize imyaka ijana

Abigishwa ba Bibiliya benshi babonaga ko umwaka wa 1917 wari uw’ibigeragezo. Nubwo bahuye n’ingorane, abari indahemuka bateje imbere inyungu z’Ubwami.

Igiteranyo cyose 2016

Iyi raporo igaragaza ibyo Abahamya ba Yehova bakoze ku isi hose mu mwaka wa 2016.

Raporo y’isi yose y’Abahamya ba Yehova y’umwaka w’umurimo wa 2016

Iyi raporo irimo umubare wabo, ibiro by’amashami, ibihugu, abateranye ku Rwibutso n’ibindi.