Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki Bibiliya ishyira isano hagati yo gusenga imana y’ikinyoma Baali, n’ubusambanyi bw’akahebwe?

Abanyakanani basengaga imana yitwa Baali, ahanini yari imana y’uburumbuke. Abasengaga Baali bizeraga ko ari yo yatumaga imirima yabo irumbuka, n’amatungo yabo akagwira. Ku bw’ibyo, hari igitabo cyavuze ko “ubusambanyi bwakorerwaga mu nsengero, bwari bugamije gutuma imirima irumbuka. Abasambanaga babaga bagamije gushishikariza Baali imana y’imvura n’umugore wayo Ashera gukora imibonano mpuzabitsina, kuko byatumaga habaho umusaruro mwinshi n’amatungo akororoka.”—Manners and Customs in the Bible.

Abanyakanani bizeraga ko Baali yahungiraga ikuzimu mu gihe cy’icyi, iyo yabaga imaze kuneshwa na Mot imana y’amapfa n’urupfu. Icyakora iyo imvura yatangiraga kugwa, bumvaga ko bitewe n’uko Baali yabaga yongeye kugira ubutware, bityo ibimera bikongera kwera, n’ibinyabuzima bikororoka. Abanyakanani bizihizaga icyo gihe cy’umwaka bishora mu bwiyandarike butagira rutangira. Iyo ni yo mpamvu igihe Abisirayeli basengaga Baali y’i Pewori, ‘basambanye n’Abamowabukazi.’—Kubara 25:1-3.

Yesu yashakaga kuvuga iki igihe yavugaga ko abanditsi n’Abafarisayo basa n’“imva zisize ingwa?”

Yesu yamaganye abanditsi n’Abafarisayo avuga ko ari indyarya, maze arababwira ati “musa n’imva zisize ingwa, zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose” (Matayo 23:27). Abayahudi bari bafite umugenzo wo gusiga ingwa ku mva kugira ngo zigaragare neza. Babikoraga imvura irimo icika ku munsi wa 15 w’ukwezi kwa Adari, hasigaye ukwezi kumwe Pasika ikaba. Impamvu babikoraga icyo gihe, ni uko imvura yahanaguraga ingwa babaga basizeho.

Hari igitabo cyavuze ko gusiga ingwa ku mva, byabaga bigamije kurinda “abantu benshi banyuraga mu mihanda baje kwizihiza Pasika, kugira ngo badahumana” (The Jewish Encyclopedia). Itegeko riri mu Kubara 19:16, ryavugaga ko umuntu wese wakoraga ku ntumbi, igufwa ry’umuntu cyangwa imva, yari kumara iminsi irindwi ahumanye. Iyo Abisirayeli babaga bahumanye ntibemererwaga kwifatanya mu bikorwa byo gusenga, kuko byashoboraga gutuma bahabwa igihano cy’urupfu (Abalewi 15:31). Yesu yatanze urwo rugero hasigaye iminsi mike ngo Pasika ibe. Ku bw’ibyo, abari bamuteze amatwi bari bacyibuka icyo gikorwa cyo gusiga ingwa ku mva cyabaga buri mwaka. Icyo Yesu yashakaga kuvuga, ni uko abanyamadini bamurwanyaga bigaragazaga uko batari, kandi ko kwifatanya na bo byari gutuma umuntu ahumana mu buryo bw’umwuka.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Ibuye rishushanyijeho baali y’umurabyo ryo mu kinyejana cya 14 n’icya 13 mbere ya Yesu

[Aho ifoto yavuye]

Inzu ndangamurage ya Louvre iri i Paris