Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Lazaro azuka

Lazaro azuka

Urubuga rw’abakiri bato

Lazaro azuka

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.—SOMA MURI YOHANA 11:1-45.

Iyo usomye umurongo wa 21 n’uwa 32, wumva Marita na Mariya bari bafite ibihe byiyumvo?

․․․․․

Ukurikije ibivugwa ku murongo wa 33 n’uwa 35, urabona Yesu yari ameze ate igihe yari ababaye cyane?

․․․․․

Gerageza kwiyumvisha ukuntu Lazaro n’abandi bantu bari aho bakiriye ibivugwa ku murongo wa 43 n’uwa 44.

KORA UBUSHAKASHATSI.

Ko kuva aho Yesu yari ari kugera i Betaniya hari urugendo rw’iminsi ibiri, kuki Yesu yahisemo gutinda? (Ongera usome umurongo wa 6.)

․․․․․

Ni gute Bibiliya igaragaza ko Mariya na Marita bashishikazwaga n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka? (Luka 10:38, 39; Yohana 11:24)

․․․․․

Kuki Yesu yazuye abantu kandi bari kuzongera bagapfa? (Mariko 1:41, 42; Yohana 5:28, 29; 11:45)

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

no kuba Yesu yari afite ubushobozi n’ubushake bwo kuzura abapfuye.

․․․․․

n’impuhwe nyinshi Yesu yagiriraga abababaye.

․․․․․

NI NDE WIFUZA KUZABONA MU GIHE CY’UMUZUKO?

․․․․․

NI IBIHE BINTU BYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․